Amajyaruguru: Abafite ubumuga bw’uruhu bahanze amaso inama ya 14 y’umushyikirano
Abafite ubumuga bw’uruhu bo mu Ntara y’Amajyaruguru, bavuga ko ibibazo byabo babihariye inama ya 14 y’umushyikirano, kugira ngo ibishakire ibisubizo.

Shyirambere Jean de la Paix uvuka mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, avuga ko ibibazo byabo bikwiye gufatirwa umwanya muri iyi nama bigashakirwa ibisubizo birambye.
Agira ati “Iyi nama ntizasozwe hatavuzwe ku bibazo byacu byihariye cyane cyane ikirebana no kubona amavuta aturinda izuba. Bishobotse tukazajya tuyahabwa twifashishije Mitiweri byadufasha cyane.”
Ibibazo by’Abafite ubu bumuga muri rusange birimo kuba batabona neza, kuba bibasirwa na Kanseri y’uruhu ndetse n’Amavuta ahenze yihariye asigwa ku ruhu rwabo atabasha kwishyurwa hakoreshejwe Mitiweri.

Mu bindi byifuzwa n’abafite ubumuga bw’uruhu, harimo no guhumurizwa kubera ubwoba bukabije bahorana, bwo gukeka ko bashobora kwicwa na bamwe babita ko ari imari mu bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo.
Uretse ibi bisabwa n’abafite ubumuga bw’uruhu mu Ntara y’amajyaruguru hari n’abandi bagize ibyo bifuza ku nama ya 14 y’umushyikirano.
Umurerwa Liliane w’imyaka 22 utuye mu Mudugudu wa Gikwege mu Kagari ka Mpenge mu Murenge wa Muhoza muri Musanze, yifuza ko inama y’umushyikirano yazigirwamo uburyo bwo kongera ubwinshi bw’inganda ziteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.
Ati “Caguwa ntigifite umwanya mu Rwanda. Rero icyo nasaba abazaba bari muri iyi nama bazige ku buryo bwo kongera inganda ziteza imbere ibikorerwa mu Rwanda”.

François Kayiranga umuhanzi Nyarwanda ukorera umuziki mu karere ka Musanze, asaba ko iyi nama yaziga ku iterambere ry’abahanzi mu Rwanda.
Ati“Niba amakipe atandukanye afashwa gutera imbere n’abahanzi Nyarwanda babishoboye badashorwamo imari bagafashwa kuzamura impano zabo.”

Mupenzi Esdras ukorera umwe mu miryango itegamiye kuri Leta mu karere ka Musanze, asaba ko muri iyi nama hafatirwamo imyanzuro ikarishye, yo kongera ibihano ku banyereza ibyagenewe abatishoboye.
Agira ati “U Rwanda rwagejeje abaturage barwo kuri byinshi ariko abarya iby’abakene bagatuma badatera imbere bazashakirwe uburyo bukarishye bwo kubibaryoza.
Aba nibo batuma bamwe bahora munsi y’umurongo w’ubukene, kandi ibibafasha kwiteza imbere baba babigenewe n’Igihugu”.

Uwamahoro Claudine utuye mu karere ka Burera avuga ko mu Karere atuyemo, bifuza cyane kwegerezwa Ibikorwaremezo, kuburyo biganiriweho muri iyi nama byaba ingirakamaro kuri bo.
Ati “Mu karere kacu hari hamwe hataragera umuriro w’amashanyarazi, amazi, imihanda n’ibindi. BIganiriweho bakabitugezaho twabifata neza tukabibungabunga bikadufasha kwihutisha iterambere”.

Kayitsinga Faustin Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika mu karere ka Burera, yifuza nawe ko umuhanda wa Musanze - Cyanika wazibandwaho, kuko ubushize bari basabye ko ukorwa bikaba bitarakorwa.
Ati “Turifuza ko umwanzuro wo gukora uyu muhanda utarashyizwe mu bikorwa mu mwaka ushize, ko wakomeza ugakurikiranwa kugira ngo uyu muhanda uduhuza n’ubugande ukorwe.
Bizatuma abaturage barushaho gukora neza n’umusaruro wacu ukagera ku isoko ku buryo bwihuse”.
Biteganyijwe ko inama ya 14 y’umushyikirano izaba ku itariki ya 15 na 16 Ukuboza 2016 ikazabera i Kigali muri Convention Center iyobowe n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame.
Insanganyamatsiko y‘iyi nama iragira iti” Dufatanyije twubake u Rwanda twifuza”.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Muri iyi nama hakwiye no gutekerezwa:
1. ku mibereho ya mwarimu,
2. abasirikare kuzamurwa mu ntera hamwe n’imishahara yabo,
3. Ibiciro ku masoko bikomeje kuzamuka
4. Agaciro k’ifaranga mu gihugu cyacu
5. Uburezi kuri bose
6. Guca inzererezi
7. Guca abasabiriza bahesha isura itari nziza u Rwanda rwacu
8. Ubushomeri ku barangije amashuri
9. Abayobozi banyereza ibyagenewe abaturage