Amahugurwa bahawe ku kurinda abana bajyanwa mu ntambara ngo yari akenewe
Ubwo basozaga amahugurwa bari bamazemo icyumweru i Nyakinama, tariki 29/11/2012, abayitabiriye bavuze ko amasomo bahawe ku kurinda abana gushorwa mu ntambara no gufasha abashyizwe muri uwo murimo ari ingenzi kuko igihugu kidafite abana nta hazaza kiba gifite.
Capt. Deborah Nayebare waturutse muri Uganda agira ati: “Tuzi ko abana bakoreshwejwe mu ntambara nyinshi kandi ku buryo butandukanye. Aya masomo yaje akenewe, kugirango tumenye uko twarinda abana bashowe mu ntambara, ndetse n’uburyo twakumira icyo gikorwa kitaraba”.
Ku isi hose hagaragara abana basaga ibihumbi 250 bakoreshwa mu ntambara, kandi hafi y’icya kabiri cyabo kigaragara muri Afrika; nk’uko byatangajwe na Zaina Nyiramatama, umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’abana.
Yavuze ko ikibazo cy’ishyirwa mu gisirikare ry’abana ari ikibazo kigaragara mu bice byose by’isi, gusa ngo ibihugu bikennye akenshi biba binayobowe nabi bigaragaramo iki cyibazo ku rwego rwo hejuru.

Col Jules Rutaremara, uyobora Rwanda Peace Academy, yavuze ko intego y’aya mahugurwa, yari ukuzamura ubumenyi mu kumenya icyo ikoreshwa ry’abana mu gisirikare bivuze, ndetse n’impamvu zihishe inyuma y’ikoreshwa ry’abana mu makimbirane yifashisha intwaro.
Yongeraho ko aya mahugurwa yari agamije kuzarangira hatanzwe ingamba zigamije gukumira ishorwa ry’abana mu ntambara, ndetse ngo iyi ntego yagezweho, ndetse n’abayitabiriye bose bemerewe guhabwa impamyabumenyi.
Aba bana kandi ngo bakoreshwa imirimo itandukanye mu bihe by’intambara, hakazamo no gukorerwa ihohoterwa ry’uburyo butandukanye. Aya mahugurwa yitabiriwe n’basirikare 19 baturutse mu bihugu bitandatu bya Afurika birimo u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Kenya, Uganda na Somalia.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|