Amahoteli y’i Rubavu yagizweho ingaruka n’intambara ibera muri Congo

Abikorera mu Karere ka Rubavu bafite amahoteli n’ibikorwa byakira ba mukerarugendo, batangaza ko umutekano mucye ubarizwa mu Burasirazuba bwa Congo wagize ingaruka ku bikorwa byabo, harimo kugabanuka kw’ababagenderera no kongera ibirarane muri Banki bafitemo inguzanyo.

Amahoteli y'i Rubavu yagizweho ingaruka n'intambara ibera muri Congo
Amahoteli y’i Rubavu yagizweho ingaruka n’intambara ibera muri Congo

Mu bihe bitandukanye hagiye hagaragara abasuye Akarere ka Rubavu babuze amacumbi kubera ubwinshi bw’abahagenda, ubu abafite ibikorwa by’ubukerarugendo no kwakira abagana aka Karere, baravuga ko bari mu bihe bibi kubera kubura ababagana.

Bertin Hamudala ufite Hotel Nyiramacibiri ikorera mu Karere ka Rubavu, avuga ko ibintu bikomeye ku bafite amahoteli.

Agira ati "Ikibabaje, Abanyakigali batecyereza nk’abanyamahanga, kuva haza imirwano mu gihugu cy’abaturanyi, n’abanyakigali baragabanutse ku buryo bugaragara."

Akomeza avuga ko mu gihe cy’amezi atatu, ababagana bagabanutse kugera ku kigrro kiri munsi ya 2 %.

Ati "Tujanishije abo twakira ntibagera kuri 2% kuko mu bihe bisanzwe byo mu mpeshyi kugera mu kwezi kwa cumbi na biri, twakiraga abantu bari hagati ya 60 na 80% tukakira inama enye mu kwezi, ariko ubu nta nama twakira, ijoro rishira nta muntu wakiriwe. Ibaze kuba ufite ubushobozi bwo kwakira abantu 40 ukaba umara icyumweru utabonye n’icumi."

Ati "Hari igihe nta muntu wakira, ukamara iminsi ibiri cyangwa itatu ntawe ubonye kandi ufite ibikoresho bikenera umuriro n’amazi ugomba kwishyura, hamwe n’abakozi ugomba guhemba. "

Dian Fossey Hotel Nyiramacibiri
Dian Fossey Hotel Nyiramacibiri

Kubura abagana Hoteli byatumye bagabanya abakozi

Hamudala avuga ko kuba atabona abagana hoteli ye ubu byamushyize mu bihombo bikomeye, birimo kwishyura inguzanyo ya banki afite, hamwe no kwishyura imisoro y’ikigo cy’imisoro n’amahoro.

Iki gihombo cyatumye agabanya abakozi, ati "Twarabagabanyije kugira ngo duhangane n’ibibazo ariko ntacyo byatanze, navuye kuri bakozi 22 ngera ku munani ariko nabo ntibakora iminsi yose, bane bakora icyumweru, abandi bagakora ikindi cyumweru ariko nabwo bigakomeza kwanga. "

Akomeza avuga ko abantu benshi iyo bumvise ko mu nkengero za Goma hari intambara, babyitiranya n’umujyi wa Gisenyi.

Ati "Gisenyi dufite umutekano kandi turinzwe kurusha ahandi hose mu Rwanda, abantu ntibagombye kwishisha kuhaza, gusa ikitubabaza ni uko Abanyakigali bifata nk’abanyamahanga bagatinya Rubavu."

Ubusanzwe mu Karere ka Rubavu kuva muri Kamena kugera mu mpera z’umwaka, haba hari abagenzi benshi bitewe n’abaza kuruhuka, inama, abakora filime, imikono n’ibindi bikorwa bituma abantu baruhuka, gusa kuva mu kwezi kwa Nzeri 2023 abafite amahoteli bavuga ko ibihe bitabagendekeye neza.

Eric Rukinirwa ni umuyobozi wa Kivu Park Hotel ikorera mu Karere ka Rubavu hafi y’ikiyaga cya Kivu, ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga 20 mu ijoro rimwe, ariko hari igihe batabona n’umwe, mu gihe mu kwezi yashoboraga kwakira inama enye cyangwa eshanu, none ukwezi gushira atakiriye inama.

Agira ati "Ni ikibazo gikomeye ku bafite amahoteli na serivisi zakira abantu kuko aho dukura ubushobozi ni muri serivisi ducuruza none abatugana baragabanutse. Uretse abanyamahanga wenda bahabwa amakuru n’abatagera hano, biratubabaza kuba n’Abanyakigali baragabanutse ku buryo bugaragara. "

Rukinirwa avuga ko kubura ababagana ari ihurizo rikomeye, kuko barimo kugorwa no kwishyura inguzanyo muri banki cyangwa kwishyura ubukode ku bakodesha.

Odette Nyiramongi ufite Hoteli Paradis Malahide, ikorera mu Murenge wa Nyamyumba, avuga ko abagana Hoteli babuze, gusa yatinye kugabanya abakozi kubera ko na bo bakeneye kubaho n’imiryango yabo.

Agira ati "Kugabanya abakozi ni bibi kuko na bo bafite imiryango batunze, ikindi kibi iyo umurekuye ahita yigendera ahandi, wakongera kubona abakugana ukamubura. "

Abafite Hoteli babayeho nko mu bihe bya Covid-19

Nyiramongi avuga ko mu Karere ka Rubavu bafite umutekano usesuye, kandi ababagana babafata neza, gusa ngo hoteli zabuze abazigana nko mu bihe bya Covid-19.

Icyo abafite amahoteli n’ibikorwa byakira abasura Akarere ka Rubavu bahurizaho, ni uko abantu badakwiye gutinya gusura Akarere ka Rubavu.

Kivu Park Hotel ikorera mu Karere ka Rubavu
Kivu Park Hotel ikorera mu Karere ka Rubavu

Basaba ubuyobozi gufasha abafite amahoteli hagategurwa inama zibera mu Karere ka Rubavu, ubuzima bukarushaho gukomeza ndetse bikereka n’abatinya kuhagera ko nta kibazo cy’umutekano gihari.

Basaba ko ubuyobozi bwategura ibirori bitandukanye, inama n’amarushanwa ahuza abantu benshi bikazanwa mu Karere ka Rubavu, kugira ngo urujya n’uruza rukomeze ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi bikomeze.

Akarere ka Rubavu kabarizwamo amahoteri agera muri 30 asanzwe, afite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga 1000, mu gihe Guest Hhouses zirenga ijana, na zo zishobora kwakira abantu benshi.

Akarere Rubavu gakize ku butaka bwera, no kuba hari ubucuruzi bwambukiranya umupaka, ibi byiyongeraho kuba gafite inkengero z’ikiyaga cya Kivu benshi mu Rwanda bishimira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka