Amahoro ntabwo yubakwa mu gihe cy’intambara gusa – NURC

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), iratangaza ko kubaka amahoro bigomba kujyana no guhangana n’ibikorwa bikunze kubangamira umutekano n’umudendezo wa buri muntu, n’ubwo hari abavuga ko ushaka amahoro ategura intambara.

Mukayiranga avuga ko Abanyarwanda basabwa kuzirikana ibikorwa bituma barushaho kwiyunga
Mukayiranga avuga ko Abanyarwanda basabwa kuzirikana ibikorwa bituma barushaho kwiyunga

Ibyo bitangajwe mu gihe kuri uyu wa 18 Nzeri 2021 u Rwanda rwifatanya n’ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye (U N) kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro.

Umunsi mpuzamahanga w’amahoro watangijwe mu mwaka wa 1982, nyuma yo gusuzuma ibibazo by’intambara byibasira abaturage bikababuza umudendezo ndetse bamwe bakabisigamo ubuzima, u Rwanda rukaba ruwizihiza ku itariki 18 Nzeri buri mwaka.

Insanganyamatsiko izirikanwa uyu munsi ku rwego rw’isi no mu Rwanda igira iti “Duharanire amahoro arambye dufatanya gutsinda Covid-19”, ari na ho NURC ihera igaragaza ko abantu bakwiye kumva ko kugira amahoro atari ugukira urusaku rw’amasasu ahubwo ari no guhangana n’ibindi bibazo bibuza umuntu umudendezo.

Umuyobozi w’ishamiri rishinzwe guteza imbere ubumwe n’Ubwiyunge muri (NURC), Mme Laurence Mukayiranga, atangaza ko amahoro atareberwa gusa mu gihe cy’intambara ahubwo aharanirwa kandi agakomeza agasigasirwa, kuko iyo yabuze ubumwe burabura.

Avuga ko Igihugu cy’u Rwanda cyabayeho mu bihe bitandukanye by’amacakubiri byarugejeje no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari na yo mpamvu politiki ya Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ishyira imbere kwimakaza umuco w’amahoro kugira ngo ibimaze kugerwaho bikomeze gusigasirwa.

Agira ati “Amahoro ni umudendezo wa buri wese kandi Indangagaciro Nyarwanda zishyira imbere ibyiza by’imibanire yimakaza umuco w’amahoro, kubahana, gushyira imbere ikiremwa muntu n’umudendezo wa buri wese”.

Yongeraho ati “Dushyize imbere imibanire myiza ni ko kubaka amahoro, burya indangagaciro nyarwanda ni umusingi ushyira imbere ibyahuzaga Abanyarwanda kandi byimakaza amahoro kandi kwimakaza amahoro mu Rwanda ni yo nzira yo kubanisha Abanyarwanda”.

Kuri iyi tariki imitwe ihanganye ku rugamba isabwa gufata akaruhuko igatekereza ku mahoro

N’ubwo hari abavuga ko ushaka amahoro ategura intambara, byagaragye ko n’abari mu ntambara bahanganye ku rugamba basabwa gutekereza ku mahoro babuzanya cyangwa umwe abuza mugenzi we bityo basabwa ko nibura buri tariki ya 18 Nzeri, abahanganye ku rugamba bajya barambika intwaro hasi bagatekereza ku cyo bapfa.

Aho amahoro yagezweho rero ngo ni ngombwa gutekereza ku bibazo byugarije abaturage bishobora no kuba bikomoka ku bisigisigi by’amateka yabanjirije amahoro, ari na ho Mukayiranga avuga ko uyu munsi amahoro akenewe ari uko ubuyobozi n’abaturage bakorera hamwe mu gushakira umuti ibibazo byugarije igihugu birimo no guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Agira ati “Guhangana n’icyorezo cya Covid-19 ni bumwe mu buryo abayobozi n’abaturage basabwa gufatanyamo ntawe uhutaje undi cyangwa ntawe wirengagije nkana kubahiriza amabwiriza yo kurwanya iki cyorezo kuko kitubuza umudendezo haba ku Banyarwanda n’abatuye Isi muri Rusange”.

Mukayiranga avuga ko abantu bakwiye kwagura imyumvire ku mahoro kugira ngo bahore bazirikana ko iyo umwe yabuze amahoro bishobora kuba intandaro yo kuyabura kuri benshi, bityo ko hakwiye gukomeza kuzirikanwa icyatuma buri wese agira umudendezo.

Kuri iyi tariki mu Rwanda hakorwa ibiganiro bigamije gushishikariza abaturage kurushaho kubaka umuco w’amahoro bazirikana Ubumwe n’Ubwiyunge, kuko ari yo soko yo kubaka amahoro ku bagizweho ingaruka na Jenosidide yakorewe Abatutsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka