Amahitamo y’Abanyarwanda niyo yabagejeje ku bumwe
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, yavuze ko Abanyarwanda bageze ku bumwe bagendeye ku bikorwa bihitiyemo.
Mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye inama y’Umushyikirano kuri uyu wa mbere tariki 21 Ukuboza 2015, Dr. Jean Damascene Bizimana yibanze ku bikorwa Abanyarwanda bihitiyemo kandi bikabageza ku bumwe n’iterambere, bagendeye k’undangagaciro zarangaga u Rwanda mbere y’ubukoloni.

Yasobanuye uburyo Abanyarwanda baciwemo ibice mu gihe cy’ubukoroni n’ingaruka u Rwanda rwabigizemo kugeza aho rugera kuri Genocide.
Yagaragaje uburyo Abanyarwanda bishatsemo ibisubizo bagendeye ku ndangagaciro z’umuco n’Ubunyarwanda zaranze u Rwanda rwo hambere, kugira ngo bagarure ubumwe mu Rwanda.
Yerekanye bimwe mu bikorwa byagezweho nko gutora itegeko nshinga ryishiriweho n’abaturage, guca umuco wo kudahana wari warabaye karande mu gihugu hakoreshejwe inkiko za Gacaca.
Yavuze ko byatumye n’amahanga yishimira iterambere ry’ubutabera bw’u Rwanda, none basigaye boherereza imfurwa zabo kurangiriza ibihano mu Rwanda.

Yagarutse no ku gikorwa nsimburagifungo kizwi nka TIG cyatumye abakoze Jenoside biyunga n’abo bayikoreye. Yavuze kandi no ku gikorwa cyo kugarura Itorero mu Banyarwanda, gituma batozwa indagagaciro za kirazira n’iz’Ubunyarwanda.
Dr. Bizimana yanenze cyane abakigaragaza ingegabitekerezo ya Jenoside baba mu gihugu cyangwa hanze yacyo, asaba ko hareberwa hamwe ingamba zo kuyirandura burundu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|