Amahanga yatunguwe n’intsinzi y’u Rwanda mu marushanwa yo gusoma Korowani

Abana b’Abanyarwanda babiri muri batatu bari bahagarariye u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga yo gusoma Korowani mu mutwe yaberaga mu gihugu cya Kenya, begukanye imyanya ya mbere, bitungura abanyamahanga kuko batari bamenyereye u Rwanda nk’igihugu cyateye imbere mu myemerereya Kislamu.

Ayo marushanwa yari yitabiriwe n’ibihugu icyenda byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ari byo u Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzaniya, Djibouti, Sudan, Ethiopia, Somalia n’u Burundi.

Ayo marushanwa yari mu byiciro bitatu, harimo abasomye mu cyiciro cy’abafashe ibice (Juzzu) icumi bya Korowani. Hari abandi bafashe mu mutwe ibice 20, abandi barushanwa mu cyiciro cy’ama juzzu 30 ni ukuvuga abafashe Korowani yose mu mutwe.

Umwanya wa mbere w’abasomye Korowani yose wegukanywe n’umunyarwanda witwa Dushimimana Saidi, umusore w’imyaka 18 y’amavuko, ahabwa igihembo cy’Amadolari ya Amerika ibihumbi birindwi, ni ukuvuga asaga gato miliyoni esheshatu n’ibihumbi 600 mu mafaranga y’u Rwanda.

Dushimimana Saidi (wambaye ikanzu y'umweru) na Zigabe Muhamad (iburyo) begukanye intsinzi mu marushanwa yo kuvuga Korowani mu mutwe
Dushimimana Saidi (wambaye ikanzu y’umweru) na Zigabe Muhamad (iburyo) begukanye intsinzi mu marushanwa yo kuvuga Korowani mu mutwe

Mugenzi we Zigabe Muhamad na we ufite imyaka 18 y’amavuko, yabaye uwa mbere mu barushanyijwe kuvuga mu mutwe ibice 20 bya Korowani, ahabwa igihembo cy’Amadolari ya Amerika ibihumbi bitanu, ni ukuvuga hafi miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Intsinzi y’abo basore ngo yatumye abo mu bindi bihugu bitabiriye ayo marushanwa barushaho kwibaza ku iterambere ry’u Rwanda mu bijyanye no kwigisha Korowani, bamwe ndetse babanza no kwanga kubakomera mu mashyi, dore ko byinshi muri ibyo bihugu bimaze imyaka myinshi bifite uwo muco wo gusoma Korowani no kuyifata mu mutwe, mu gihe mu Rwanda imyigishirize ya Korowani nta gihe kirekire imaze.

Sheikh Bakera Ally Kajura, umuyobozi ushinzwe ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mu muryango w’Abayislamu mu Rwanda, akaba n’umuyobozi wungirije w’ishami rishinzwe gahunda za Korowani mu muryango w’Abayislamu mu Rwanda, akaba ari na we wari wahawe inshingano zo guherekeza Abanyarwanda bitabiriye ayo marushanwa, avuga ko ibyo bihugu bindi ngo byatunguwe kuko byumvaga ko ari byo bizatahukana iyo ntsinzi.

Sheikh Ally Kajura ati “Byarabatunguye cyane baravuga bati dufite amatsiko yo kuza mu Rwanda. Tuzi ko mudafite Abayisilamu benshi, ntimugire n’amateka akomeye cyane mu iyobokamana n’ubumenyi, ni gute mwashoboye gutsinda aya marushanwa?”

Sheikh Ally Kajura
Sheikh Ally Kajura

Ubu hashize imyaka 26 Abayislamu bo mu Rwanda bahawe ubwisanzure mbere batari bafite. Mbere ngo nta bana babaga bari mu Rwanda bafashe Korowani mu mutwe, ndetse n’iby’ayo marushanwa ntibayitabire.

Sheikh Ali Kajura ati “Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, nibwo tumaze kugira umubare twumva ko tuwishimiye mu by’ukuri w’abana 130 bamaze gufata Korowani mu mutwe, nubwo bwose umubare ukiri muto.”

Abahembwe bavuga ko bizabafasha mu myigire

Dushimimana Saidi utuye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali avuga ko amarushanwa yari akomeye ariko abasha kwegukana intsinzi aba uwa mbere mu bihugu icyenda byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ati “Ibanga ryatumye mbigeraho ni uguhozaho, no kudacika intege, no kwiragiza Imana cyane, no kumva ko wowe wenyine udashoboye, ahubwo ko Imana ari yo igushoboza ibyo ukora byose.”

Dushimimana avuga ko Amadolari ibihumbi birindwi bamuhembye azamufasha cyane cyane mu myigire no mu buzima bwe bwa buri munsi, akaba ateganya no gufasha bamwe mu bantu batishoboye Imana nibimufashamo.

Zigabe Muhamad
Zigabe Muhamad

Zigabe Muhamad yatsinze mu cyiciro cy’ama juzzu 20 avuga ko kugira ngo yegukane umwanya wa kabiri mu barushanwaga muri Kenya byamusabye ubwitange no gukora cyane no gusubiramo amasomo ndetse Imana ikaba yarabimufashijemo.

Na we avuga ko amafaranga yatsindiye azamufasha mu myigire, dore ko akirimo kwiga mu mashuri yisumbuye, kimwe na mugenzi we.

Zigabe ashishikariza abandi bayislamu gukunda gusoma Korowani kuko ari igitabo cyiza gifasha abagisoma kugira imico myiza.

Mufti Hitimana avuga ko abatsinze bizabafasha mu bumenyi mu by’iyobokamana no mu bukungu

Umuyobozi w’Idini ya Islamu mu Rwanda (Mufti) Sheikh Hitimana Salim, avuga ko intsinzi y’abo bana ari ishema ku muryango w’Abayislamu mu Rwanda no ku gihugu muri rusange.

Ati “Bagiye bahagarariye igihugu cy’u Rwanda, rero ni ishema ku gihugu cyose, nibaza ko ari igikorwa dukwiye gushima kandi kikishimirwa na buri wese.”

Mufti w'u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim

Yagize n’icyo avuga ku kuba u Rwanda rwarabashije kuba urwa mbere muri ibyo bihugu icyenda birimo nka Somaliya imaze imyaka isaga 1000 ibarizwamo imyemerere ya Islamu mu gihe u Rwanda rumaze imyaka ijana n’imisago.

Ati “Biriya ni ibihugu bya Kislamu. Kuba rero umwana uturutse mu Rwanda yajya kurushanwa n’abo bantu kandi akabatsinda ni ikigaragaza ko hari ikimaze gukorwa kandi kinini n’ubwo tutavuga ko twageze ku rwego rwo hejuru ijana ku ijana. Turasabwa kurushaho gutera imbere nk’uko tubyifuza.”

Mufti w’u Rwanda avuga ko abana batoranywa ku rwego rw’igihugu ngo bazajye guhagararira u Rwanda mu mahanga bitabwaho mu buryo bwihariye.

Ati “Baratozwa, bagashyirirwaho uburyo bwo kubakurikirana no kubahugura ku buryo bagera igihe cyo kujya muri ayo marushanwa barateguwe neza n’abarimu b’inzobere muri uyu murimo.”

Usibye kuba ayo marushanwa yo gusoma Korowani ari igikorwa cy’iyobokamana, ngo ni n’igikorwa giteza imbere mu by’ubukungu abacyitabira n’imiryango yabo.

Mufti w’u Rwanda ati “Nk’uyu mwana watsinze mu gihugu cya Kenya atahanye ibihumbi birindwi by’amadolari, hafi miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda. Bivuze ngo uyu muryango winjiyemo miliyoni zirindwi z’amadolari ntabwo uzakomeza kubarirwa mu miryango ikennye ku mudugudu cyangwa ku kagari aho batuye. Iki ni igikorwa rero kirwanya n’ubukene.”

Abantu benshi bari baje kubakira no kwishimira intsinzi batahukanye
Abantu benshi bari baje kubakira no kwishimira intsinzi batahukanye

Dushimimana Saidi wabaye uwa mbere mu gusoma Korowani yose amaze kwitabiraamarushanwa mpuzamahanga agera muri atatu muri Dubai, Maroc ndetse na Kenya, yose hamwe akaba yarakuyeyo ibihumbi 14 by’Amadolari (hafi miliyoni 14 z’amanyarwanda). Zigabe Muhamad we amaze gutsindira ibihumbi icyenda na 500 by’amadolari (hafi miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda) mu marushanwa atandukanye amaze kwitabira.

Mufti w’u Rwanda avuga ko muri rusange amarushanwa yose u Rwanda rwitabiriye mu gihe cy’umwaka amaze kwinjiza miliyoni zirenga ijana z’amafaranga y’u Rwanda yinjiye mu miryango y’abayislamu hirya no hino mu gihugu kubera amarushanwa abana babo bagiye bitabira.

Mufti Hitimana avuga ko n’ubwo hari iterambere iryo dini rimaze kugeraho mu Rwanda hari igihe bitashobokaga kubera ubuyobozi bwariho. Ashima Leta y’u Rwanda kuko itanga ubwisanzure mu myemerere, agasaba Abayislamu kwirinda amacakubiri n’ubutagondwa kuko bene iyo myitwarire ihabanye n’ibyo Korowani ivuga, ndetse igasubiza inyuma iterambere ryari rimaze kugerwaho.

Bafashe ifoto y'urwibutso hamwe n'abitabiriye amarushanwa
Bafashe ifoto y’urwibutso hamwe n’abitabiriye amarushanwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Allah Akbaru mumbwirire Sheikh Hitimana ko ndi umukirisitu uvuye kugura Korowani ngiye kuyiga nanjye nzitabire amarushanwa harimo inyungu 7 000$ ni menshi ba bana babaye abakire bo mu Biryogo.
Iterambere ry’u Rwanda ntawe risiga inyuma.

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 20-02-2020  →  Musubize

intsinzi bagize yerekana ko mu Rwanda nubwo abasilamu ari nyamuke ariko ntibabuzwa uburenganzira bwabo bwo gusenga nkuko bimeze ku yandi madini. ariko abasilamu bazumvikane bagabanye urusaku rw’abasenga kuko gutura hafi yumusigiti ni ukurigusha.
ariko ko se kuki RURA idashyiraho DECIBELS zitagomba kurenzwa? rwose Mufti azadufashe hajye azana imwe gusa nko mu Murenge kuko usanga bibangamira abatari abayisilamu kandi nibo benshi ndetse nabasilamu bose bafite amasaha bagombaga kujyana nibihe

mubatabare jean de la croix yanditse ku itariki ya: 20-02-2020  →  Musubize

Ni byiza kuba batsinze.Ariko ndibaza gufata Korowani mu mutwe icyo byamarira umuntu cyangwa society.Ikibazo nyamukuru isi ifite,suko abantu batazi mu mutwe Korowani cyangwa Bible.Ikibazo nuko abantu bakora ibyo Imana itubuza nyamara batunze Korowani cyangwa Bible mu ngo zabo ndetse no muli Offices.Ariko ntibibabuza kujya mu ntambara,kubeshya,kwiba,kurya ruswa,kwikubira umutungo w’igihugu,etc...Nkuko Yesu yabyerekanye,abantu bumvira Imana ni bake cyane.Nyamara ntabwo bazi mu mutwe Korowani cyangwa Bible.Bariya barwana muli Syria,Yemen na Irak,bose batunze Korowani.Ndetse bayijyana ku rugamba.Iyo barashe umuntu agapfa,barishima bakavuga ngo "Allahu Akhbar"!!!Gufata Korowani mu mutwe ntacyo bimaze na gato.Icyo Imana idusaba,ni umutima uyikunda kandi ugakora ubushake bwayo.Ntabwo ari ugufata Korowani mu mutwe.Kandi tugomba kwibaza niba koko Korowani yaraturutse ku Mana nkuko Abaslamu bavuga.Kuli nge,nta kimenyetso na kimwe kibyerekana.

munyemana yanditse ku itariki ya: 20-02-2020  →  Musubize

@ Munyemana,ibyo uvuga nibyo.Gufata mu mutwe Korowani ntacyo bivuze na gato.Bariya birirwa barwana muli Syria na Irak benshi bazi Korowani.Nkuko wavuze,nta kintu na kimwe kerekana ko Korowani yandikishijwe n’Imana.Nyamara hari ibintu byinshi cyane byerekana ko Bible yaturutse ku Mana.Urugero,iteka ubuhanuzi bwayo buraba.Urugero,Abahanuzi benshi bahanuye yuko Yezu azaza ku isi,agapfa,abasubira mu Ijuru.Ibyo byarabaye nubwo byatinze.Mu mwaka wa 33,Yezu yahanuye ko Yeruzalemu izasenywa.Byarabaye.Mu mwaka wa 70,Abaroma barayisenye nkuko Yezu yabihanuye.Byerekana ko n’ubuhanuzi butari bwaba buzaba nta kabuza.Urugero ni Umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye barumviraga Imana.

karekezi yanditse ku itariki ya: 20-02-2020  →  Musubize

Kuyifata mumutwe ngo ntacyo bimaze kandi wumva umwana kuba yarafashe korowani mumutwe byamwinjitije $7000 bivuzeko yungutse kandi nigihugu muri rusange ninyungu ikindi gufata mumutwe ibyo bitabi ntago byahagarika intamba mu isi rega ntanubwo aricyo kiba kigamijwe! Haba iyo bible habs iyo korowani ntanakimwe njye nemezako cyavuye kumana cg kitavuyeyo kuko byose ntabimenyetso bifatika bihari kandi mugutanga ibitekerezo uge wirinda amarangamutima yaho uherereye

igihangange yanditse ku itariki ya: 1-03-2020  →  Musubize

Twishimiye insinzi kuri bariya ba islamu knd insinzi ni URwanda Rwose n,Aba islamu bose
mutuvuganire mur busanza amazi kuvona ibishanga bitumereye nabi

Habintwari Asoumani yanditse ku itariki ya: 20-02-2020  →  Musubize

Ababana nabo gushimwa ni gihugu cyose guhagararira u Rwanda bivuga kuba ambassadeur kuko bavuga ngo uRwanda rwabaye urwambere bakomereze aho si idini ryaba islam bashimishije gusa ni gihugu cyose *

lg yanditse ku itariki ya: 19-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka