Amahanga azigira Demokarasi n’imiyoborere myiza ku Rwanda

Mu gihe u Rwanda rwitegura inama mpuzamahanga ibanziriza kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 y’ubwingenge,Umuyobozi w’ikigo gishinzwe imiyoborere (RGB), Prof. Anastase Shyaka avuga ko u Rwanda rufite isomo ku miyoborere myiza na Demokarasi ruzasangiza abashyitsi bazarusura.

Iyi nama izaba kuwa gatandatu tariki 30/06/2012, izabanzirizwa n’ibiganiro by’iminsi ibiri hagati y’impuguke zo mu Rwanda n’izindi zizwi ku rwego mpuzamahanga; bakazaba baje gusubiza amaso inyuma no gutekereza ku nzira ndende Afurika yanyuzemo guhera mu myaka y’1960.

By’umwihariko, u Rwanda rwanyuze ahakomeye kugirango rugere ku bwingenge nyirizina, nyuma y’uko rubonye igicagate cyabwo; nk’uko Umuyobozi wa RGB yabitangaje.

Prof. Shyaka avuga ko u Rwanda rwahawe icyitwa ubwigenge mu mivu y’amaraso n’ubuhunzi bw’igice kimwe cy’abenegihugu, ruhabwa abategetsi batanya Abanyarwanda, bahaye uburenganzira n’agaciro abaturage bamwe; ku buryo ngo kubwita ubwigenge nyakuri byaba ari ukwibeshya.

Yagize ati:” Aho kuzana ibyiza, buri gihe ubutegetsi bwajyanaga n’imvururu, intambara, inkundura y’imidugararo n’amacakubiri mu Banyarwanda kugera ku ndunduro ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994”.

Zahinduye imirishyo nyuma y’1994 ziganisha heza, nk’uko Prof. Shyaka yabitangaje, aho yemeza ko kugeza ubu Abanyarwanda ari bo bahamya b’ibyo babonye muri ibyo bice bibiri by’ubuzima baciyemo.

Ati:” Ubu si Guvernema itanya ahubwo irunga, igaha abaturage bose ijambo nta vangura na rito, ibaha ubuyobozi n’ubushobozi bwo kwiyobora no kwikemurira ibibazo. Iyi niyo Demukarasi n’imiyoborere myiza”.

Prof. Shyaka yatanze ingero z’ubuyobozi abaturage bose bibonamo, nko kuba mu nzego zifata ibyemezo hagaragara ibyiciro byose bigizwe n’abagore, abagabo, urubyiruko, abamugaye, inzego z’ubushakashatsi n’abandi.

Ubuyobozi abaturage bafiteho uruhare nanone bugaragarira kuba aribo bakemura ibibazo byabo, ufatiye kuri Gacaca imaze gusozwa, gahunda za Leta zirimo kubaka uburezi bugera kuri bose, ubwisungane mu kwivuza, ubudehe, gufasha abakene n’izindi.

Ibi byose bitanga icyizere cya Afurika yigenga, mu gihe n’ibindi bihugu byaba bifite gahunda nk’izo zo kurinda abaturage guhora abateze amaboko; nk’uko Prof.Shyaka yabigaragaje.

Iyi nama mpuzamahanga izatangirwamo ubwo buhamya bwose izitabirwa n’ibyamamare mpuzamahanga mu miyoborere na demokarasi, barimo Dr. Jendai Frazer wabaye umunyabanga wa Leta muri Amerika wungirije ushinzwe Afurika, Prof Wole Soyinka, Umwanditsi wo muri Nigeria wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu buvanganzo, Madame Geraldine Fraser-Moleketi umuyobozi ushinzwe imiyoborere mu muryango w’Abibumbye.

Hazaba hari n’Umunyabanga wungirije wa Commonwealth madame Mmasekgoa Masire-Mwamba ,Jan Ziegler, impuguke mu bya Politiki mpuzamahanga wo mu Busuwisi, Dr Donald Kaberuka, Perezida wa Banki Nyafurika itsura amajyambere ,ndetse n’abandi bahanga baturutse mu Rwanda no mu bihugu bisaga 15 byo ku isi.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 3 )

Uriya muntu amahanga yagezemo ni ayahe ashobora kwigira demokarasi ku Rwanda? Nta nkumi yigaya koko!

Benewacu yanditse ku itariki ya: 25-06-2012  →  Musubize

Ariko mwatubwira gute ko abanyarwanda bose bafite uburenganzira bwo kwishyira ukizana kandi hari za lokodifensi zishobora kuguhutaza igihe zishakiye cyane cyane mu giturage? yewe bafite n’uburenganzira bwo kugufunga kandi mpaka utanze 5.000Frw.

Kayitesi yanditse ku itariki ya: 25-06-2012  →  Musubize

Ariko koko nta soni uriya mugabo agira? Ubwo se murumva bishoboka? Kandi ngo yanyuze mu mashuli da..rimwe na rimwe umuntu ashobora kwibaza byinshi.

Gashumba yanditse ku itariki ya: 25-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka