Amagereza ane yo mu gihugu agiye gufungwa
Kuri uyu wa Gatanu, Paul Rwarakabije, umuyobozi w’ Urwego rw’Amagereza mu gihugu (Rwanda Correctional Servises), yatangaje ko gereza enye mu gihugu zigiye gufunga mu rwego rwo kunoza imikorere y’uru rwego, hagamijwe gufata neza abagororwa ku rwego mpuzamahanga.
Rwarakabije yatangarije abanyamakuru ko izi gereza zizasigara, zatowe hagendewe ku kureba niza zifite ubutaka bugari zishobora kwaguriramo ibikorwa byazo, zikanatanga umusaruro uruta uw’ izigiye gufunga.
Urwego rw’amagereza rutangaza kandi ko rwiteguye gutanga ubufasha bw’abakozi bazubaka inyubako muri aya magereza. Rwiyemeje no kwagura ibikorwa ku buryo ruzajya rutanga byibura 30% by’ingengo y’imari amagereza azakenera mu myaka itanu iri imbere.
Biteganyijwe ko mu Rwanda hazasigara amagereza icyenda, ariyo Mageragere igiye guhuzwa n’iya Remera, gereza nkuru ya Kigali, Nyakiriba, Nsinda Butare, Gitarama, Miyove, Nyamasheke, Mpanga n’ikigo ngororamuco cya Nyagatare.
Kugeza ubu mu gihugu hari gereza 13, ndetse n’abagororwa bagera ku 59.000, hafi 2/3 by’ aba bakaba bafungiye ibyaba bya genoside.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwiriwe! KO TUBONA MUTATUBWIRA IZI GEREZA ZIZA FUNGWA izo aro zo NK"UKO BIGARAGARA KU RI TITRE?ESE GEREZA ZIRIHO ZATANZE UMUSARURO UNGANA IKI?ESE NIGUTE ABAGORORWA BAZASURWA N’imiryango yabo?
MURAKOZE .dutegereje igisubizo cyanyu