Amagare y’abafite ubumuga amwinjiriza asaga ibihumbi 400 ku kwezi

Daniel Habanabakize, umusore w’imyaka 25, wo mu Murenge wa Mimuli mu Karere ka Nyagatare yatangiye umushinga wo gukora amagare y’abafite ubumuga none umwinjiriza asanga ibihumbi magana buri kwezi.

Yatekereje gukora amagare y'abamugaye arangije amashuri yisumbuye mu bukanishi
Yatekereje gukora amagare y’abamugaye arangije amashuri yisumbuye mu bukanishi

Akirangiza amashuri yisumbuye mu bijyanye n’ubukanishi bw’imodoka mu 2016, Habanabakize yahisemo kwihangira umurimo ashingiye ku bibazo abona mu gace atuyemo aho kwirirwa asaba akazi.

Agira ati “Nabonaga inaha hari abantu benshi bafite ubumuga bw’ingingo, mfata icyemezo cyo gutangira gukora amagare y’abafite ubumuga.”

Mu Karere ka Nyagatare Habanabakize atuyemo hatuye umubare munini w’abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu naho Akarere ka Gatsibo byegeranye kakaba kamwe mu duce twashegeshwe cyane na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi kimwe n’ubumuga bw’ingingo buvukanwa biri mu byatumye Habanabakize atekereza ku cyatuma icyizere cyo kubaho ku bamugaye kiyongera, atangira gukora amagare abafasha gutembera yifashishije ibyuma by’amagare asanzwe.

Agira ati “Amagare y’abamugaye nkora afite umwihariko wo kuba aba ajyanye n’agace batuyemo ndetse n’uburyo bamugayemo.”

Habanabakize Ngo amagare akora aba afite umwihariko ujyanye n'ubumuga bw'abo ayakorera
Habanabakize Ngo amagare akora aba afite umwihariko ujyanye n’ubumuga bw’abo ayakorera

Mu gihe ubusanzwe amagare y’abamugaye atumizwa mu mahanga ugasanga aba yaragenewe imihanda irimo kaburimbo cyangwa inzira zitunganyijwe neza, Habanabakize avuga ko mbere yo gukorera uwamugaye igare abanza gusura agace atuyemo ndetse akanagera iwabo mu rugo kugira ngo rizabe rishobora guhangana n’inzitizi zihari.

Ubusanzwe igare rw’abamugaye ritumizwa mu mahanga rigura amafaranga abarirwa mu bihimbi 350Frw, ariko amagare Habimana akora ayagurisha hagati yibihumbi 80Frw n’ibihumbi 150Frw bitewe n’ubumuga uwamugaye afite.

Igare banyongesha amaboko arigurisha ibihumbi 150 Frw mu gihe igare ry’ufite ubumuga bukomatanye busaba ko bamusunika arigurisha hagiti y’ibihumbi 80Frw n’ibihumbi 100Frw.

Jean Damascene Habimana, Umuyobozi w’abafite ubumuga mu Murenge wa Mimuli mu Karere ka Nyagatare, ahamya ko amagare Habanabakize akora koko afasha abafite ubumuga muri ako gace ariko ubushobozi bwo kuyigurira ari buke nubwo ahendutse.

Agira ati “Ugereranyije n’amagare aturuka hanze akunze gutangwa nk’imfashanyo, aya magare akorerwa inaha arahendutse koko ariko nawe urumva ko ahenze ugereranyije n’ubushobozi bw’abaturage b’inaha.”

Undi mwihariko w'iri gare ngo ni uguhenduka
Undi mwihariko w’iri gare ngo ni uguhenduka
Amagare atumizwa hanze nta tandukaniro rikomeye arusha akorwa n'uyu musore
Amagare atumizwa hanze nta tandukaniro rikomeye arusha akorwa n’uyu musore

Habimana avuga ko ubwo Habanabakize yatangiraga uyu mushinga yahaye abafite umubuga amagare abiri ku buntu ndetse n’Akarere ka Nyagatare kakaguraho amagare atandatu yo gufashisha abamugaye.

Mu gihe Habanabakize avuga ko kuva yatangira amaze kugurisha amagare y’abafite ubumuga agera kuri 60, ngo kuri ubu akora amagare ari hagati y’atatu n’atanu buri kwezi bitewe n’umubare w’ababa bayakeneye.

Mu Ugushyingo 2016, Umuryango Food for the Hungry (FH) wahaye amagare 48 abana bafite ubumuga uvuga ko rimwe ryaguze ibihumbi 350Frw bivuze ko yose hamwe yaguzwe miliyoni 16,800,000.

Ubariye ku giciro cy’amagare y’abamugaye akorwa na Habanabakize usanga ayo magare yose hamwe yarashoboraga gutwara amafaranga ari munsi ya miliyoni 4Frw kuko yose ari ayo basunikamo abamugaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

I am trying to contact Daniel Habanabakize from the article who makes wheelchairs in Kigali. Can someone please ask him to contact me. I need a chair made in Kigali for someone there. I just cant find him online. [email protected]
thanks

mel yanditse ku itariki ya: 9-06-2019  →  Musubize

Bravo musore.Komerezaho.Erega n’i Burayi nuku batangiye!! Ni "iby’iwacu" wa mugani.
Gusa tujye twibuka ko mu isi nshya ivugwa ahantu henshi muli bible,nta bantu bamugaye bazabamo.
Kwaheli ubukene,indwara,akarengane,ubusaza n’urupfu.Soma ibyahishuwe 21 umurongo wa 4.Mujye mumenya ko nta kintu bible ivuga ngo cyekubaho.Ingero ni nyinshi cyane.Ibyerekeye isi ya paradizo,gukuraho urupfu n’indwara,bizaza nta kabuza kandi si kera.It is a matter of time.

Mahame yanditse ku itariki ya: 23-03-2018  →  Musubize

Byiza cyane musore. Funguka cyane urenge n’imipaka. Shakisha uko wahura na Handicap International ijye Iguha za commands yajyana no mu bundi bihugu. Ku mafoto urabona ko ibyo ukora binyuze ijisho. Big up

alfa yanditse ku itariki ya: 23-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka