Amagambo abiba urwango ari mu bibangamira abari mu bikorwa byo kugarura amahoro
Mu Rwanda hateraniye inama y’iminsi ibiri yiga ku bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi, by’umwihariko mu bice bikirangwamo amakimbirane n’intambara, aho amagambo cyangwa ubutumwa bubiba urwango bubangamira ibyo bikorwa.
Muri iyi nama yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 23 Ukwakira 2023, barimo kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo barusheho kwirinda ibikorwa by’ihohorwa, bikunze gukorerwa ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ndetse no gutakarizwa icyizere, aho baba bari mu butumwa bw’amahoro, harebwa icyakorwa kugira ngo Isi irusheho kugira amahoro.
Ni inama ihuje intumwa zaturutse mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku Isi, ikaba itegura indi izaba muri uyu mwaka izahuza Abaminisitiri b’Ingabo n’ab’Ububanyi n’amahanga izabera muri Ghana, abayitabiriye bakaba barimo kuganira ku mbogamizi zikigaragara hamwe n’ingamba zafasha mu bikorwa by’abari mu butumwa bw’amahoro, kugira ngo barusheho kurengera abasivili, cyane cyane ku ihererekanya ry’amakuru mu buryo bwihariye.
Atangiza iyi nama, Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yagarutse kuri bimwe mu bihugu abari mu butumwa bwo kugarura amahoro bakoreramo, bakibangamiwe n’isakazwa ry’ubutumwa bubiba urwango hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, ku buryo ari kimwe mu bikoma mu nkokora ibikorwa byo kurinda umutekano w’abasivili.
Yagize ati “Imvugo y’urwango ishimangira ivangura, igahungabanya ubumwe bw’abaturage kandi ikagira uruhare mu guheza no gupfobya imiryango ishingiye ku madini, amoko, cyangwa se ku gitsina. Ibiba urwango mu bantu ku buryo nta biganiro byubaka bashobora kuganira.”
Minisitiri Marizamunda avuga ko inshingano zo kurinda umutekano w’abasivili mbere na mbere ari iza Leta z’ibihugu, bityo ko bitagakwiye ko babyikuraho bitwaje ko hari abaje mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.
Abitabiriye iyi nama barimo kurebera hamwe ingamba nshya zarushaho kunoza ibikorwa by’abasirikare, abapolisi ndetse n’abasivili bari mu butumwa bwo kubungabunga no kugarura amahoro hirya no hino ku Isi.
Lt Col Deo Mutabazi, umujyanama muri Ambasade y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, avuga ko kimwe mu bintu bikomereye bibangamira abasirikare n’abapolisi bari mu bikorwa byo kugarura amahoro, ari ugukwirakiza ibihuha ndetse n’ubutumwa bubiba urwango, bushobora gutuma igice kimwe cy’abantu cyibasirwa.
Ati “Ibi rero iyo bigeze mu baturage bituma bamwe bibasirwa, bikaba bibi cyane iyo Igihugu kirimo Umuryango w’Abibumbye kibigizemo uruhare. Icyo gihe bifata indi ntera, nicyo gituma abantu bateraniye hano barimo kwiga uko icyo kintu cyarwanywa, uko twashyiraho yaba ikoranabuhanga, yaba imbaraga z’abasirikare, yaba ubunararibonye bwabo, kugira ngo bakore ibishoboka bagere no ku baturage babamenyeshe ibikorwa byabo.”
Olivier Ulich ushinzwe ibikorwa byo kugarura amahoro mu Muryango w’Abibumbye, avuga ko abenshi bakunda gukwirakwiza amakuru y’ibihuha kurusha aya nyayo, gusa ngo ni ngombwa kwigira ku mateka.
Ati “Dufite ingero nyinshi z’ibyagiye biba, by’umwihariko muri iki gihugu, ariko birakwiye ko duhora twigira ku byabaye tukagira umwanya n’ahantu heza ho gukoreshereza amasomo twigira muri ayo mateka.”
Iyi nama irimo kuba mu gihe ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye ku kubungabunga amahoro, bukomeje gutakarizwa icyizere no kwibasirwa n’ibikorwa by’imitwe y’abarwanyi birushaho guhungabanya umutekano w’abasivili hirya no hino ku Isi.
Kureba andi mafoto: Kanda Hano
Amafoto: Niyonzima Moise
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|