AMAFOTO: Umuriro watse mu mujyi wa Kigali hafi ya hotel Okapi
Ahagana ku isaha ya saa munani kuwa 30/05/2014 ku nzu icururizwamo ibikoresho by’ubwubatsi iri hafi ya hotel Okapi mu mujyi Kigali hadutse inkongi y’umuriro ibyari muri iyo nzu byose birashya.
Hari amakuru avuga ko uwo muriro waba watewe n’abakorera umurimo wo gusudira hafi aho, ariko aya makuru ntaremezwa neza, turacyagerageza kuvugana na polisi y’u Rwanda.
Polisi yatabaye izimya umuriro ariko ibicuruzwa byari byakongotse.












Kigali Today
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|