Amafoto:Uko umuganda usoza Nzeri 2019 wagenze hirya no hino mu gihugu

Buri wa gatandatu usoza ukwezi, hirya no hino mu gihugu hakorwa umuganda rusange, aho abayobozi mu nzego zitandukanye, inzego z’umutekano n’abaturage bahurira ku gikorwa cyateguwe bagakora imirimo y’amaboko.

Umuganda usoza ukwezi kwa Nzeri 2019, wakozwe kuri uyu wa gatandatu tariki 28.

Kigali Today yabakusanyirije amafoto agaragaza ibyakozwe mu bice bitandukanye by’igihugu. Ni amakuru Kigali Today ikesha bamwe mu bashinzwe itangazamakuru mu nzego z’ubuyobozi ahabereye umuganda.

Gatsibo

Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Nzeri 2019 ku rwego rw’akarere ka Gatsibo wakorewe mu kagari ka Rwankuba, Umurenge wa Murambi.

Hakozwe igikorwa cyo gusiza ikibanza cyo kubakamo isoko ry’akagari ka Rwankuba.

Kayonza

Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Nzeri ku rwego rw’akarere ka Kayonza wakorewe mu murenge wa Rukara, akagari ka Kawangire.

Hubatswe ibyumba by’amashuri ku ishuri ribanza rya Kawangire Protestant.

Abaturage bifatanyije na Minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri Kayisire Marie Solange, akaba n’imboni ya Guverenoma mu karere ka Kayonza.

Kirehe

Umuganda wakorewe mu murenge wa Gahara, hakorwa igikorwa cyo gusiza ikibanza cyo kubakiramo uwitwa Faro Celestin utishoboye, utuye mu kagari ka Nyakagezi umudugudu wa Susuruka.

Abaturage bifatanyije na Guverineri w’intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred hamwe n’inzego z’umutekano, abasirikare n’abapolisi hamwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe muri rusange.

Nyagatare

Umuganda usoza ukwezi kwa Nzeri wakorewe mu mudugudu wa Rwabiharamba, akagari ka Ndama umurenge wa Karangazi, mu mudugudu w’ikitegererezo, aharimwe amasinde no kuyacoca, nyuma haterwa ubwatsi buzagaburirwa inka zizahabwa abatujwe mu mudugudu w’ikitegererezo.

Abaturage 16 batishoboye batujwe mu mudugudu w’ikitegererezo nibo bazahabwa inka.

Ubwatsi buzazitunga buzahingwa ku buso bwa hegitari ebyiri. Hegitari imwe itunga inka umunani zidasohoka kandi mu kwezi kumwe n’igice butangira gusarurwa.

Nyarugenge

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence yakoreye umuganda mu Karere ka Nyarugenge, umurenge wa Nyakabanda, akagari ka Nyakabanda ya II.

Babanje gucukura imirwanyasuri ku musozi wa Kigali (Mont Kigali), kugira ngo bakumire amazi ajya gusenyera abatuye imirenge ya Kimisagara na Nyakabanda.

Muhanga

Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Nzeri wabereye mu murenge wa Cyeza, mu Kagari ka Nyarunyinya aho umuyobizi w’akarere mushya Kayitare Jacqueline yifatanyije n’abaturage kubaka ibiro by’umudugudu Ntangarugero, gutunda amatarafi no kubaka uturima tw’igikoni.

Gisagara

Umuganda usoza ukwezi kwa Nzeri wakorewe mu mudugudu w’Agasharu, akagari ka Runyinya, umurenge wa Mukindo. Hakozwe igikorwa cyo kubakira abakene.

Bamwe bubakaga, abandi bagatunda amatafari, abandi bagasiza, abandi bakabumba amatafari, abandi bagakata icyondo, abandi na bo bakabazanira amazi.

Minisitiri Isaac Munyakazi yifatanyije n’abaturage bo muri Gisagara.

Nyaruguru

Mu karere ka Nyaruguru umuganda rusange wakozwe hatunganywa umuhanda wa kilometero ebyiri ahazashyirwa umudugudu.

Abakozi ba Horizon express bitabiriye bifatanyije n’abaturage ba Nyaruguru mu gukora umuganda, ndetse nyuma y’umuganda batangira mituweri abaturage 333.

Rutsiro

Minisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi Kamayirese Germaine, yifatanyije n’abanyarutsiro mu gikorwa cy’umuganda ngarukakwezi. Hashijwe ibibanza bine mu rugamba rwo kubonera amacumbi abatishoboye.

Gakenke

Umuganda wabereye mu murenge wa Nemba, aho abaturage bifatanyije n’ubuyobozi bw’akarere guhanga umuhanda wa kilometero umunani, no gutinda ikiraro mu mudugudu wa Kiryamo mu kagari ka Mucaca.

Ruhango

Umuganda rusange ku rwego rw’akarere ka Ruhango wabereye mu mudugudu wa Gitwa, akagali ka Rutabo, umurenge wa Kinazi.

Hakozwe ibikorwa byo gutunganya imihanda y’imigenderano muri uyu mudugudu washyizwe muri gahunda y’imidugudu ntangarugero, ukaba utuwe n’ingo zigera muri 500.

Hakozwe n’igikorwa cyo gutunganya igisenge cy’inzu yubakirwa umusaza utishobiye witwa Magaruka Léopold, wubakirwa muri gahuda ya ‘Ruhango ikeye’ igamije gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Musanze

Umuganda wabereye mu murenge wa Muko, akagari ka Mburabuturo, umudugudu wa Kabindi.

Komite nyobozi nshya yifatanyije n’abaturage kubumba amatafari yo kwifashisha mu kubaka inzu z’abatishoboye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka