Amafoto: Itangira ry’amashuri ryateje umubyigano ukabije muri gare ya Nyabugogo
Mu gihe cy’itangira ry’amashuri, muri Gare ya Nyabugogo haba hari urujya n’uruza rw’abanyeshuri bashaka imodoka zibajyana aho biga mu ntara zitandukanye.

Kuri iki cyumweru tariki ya 22 Mutarama 2017, ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yageraga muri iyo Gare nabwo yahasanze abanyeshuri babarirwa mu bihumbi bategereje imodoka zibajyana aho biga kuko umwaka w’amashuri 2017 utangira kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Mutarama 2017.
Byari biteganyijwe ko ku itariki ya 22 Mutarama hagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburasirazuba.
Bamwe bari bicaye abandi bahagaze bahetse ibikapu mu mugongo, bafashe za matora mu ntoki, indobo n’ibindi bikoresho bitandukanye, bategereje kubona imodoka.



Abazindutse nibo babasha kubona imodoka za hafi zibatwara naho abatinze bo barategereza, bakamara igihe kirenga isaha, babona imodoka ije bakabyigana, batanguranwa imyanya.
Amakompanyi atwara abagenzi arakora uko ashoboye kugira ngo atware abanyeshuri bityo bagere ku bigo byabo hakiri kare, bitegure gutangira amasomo.
Mu gihe abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburasirazuba bagiye kuri iki cyumweru, abo mu zindi ntara n’Umujyi wa Kigali batangiye kujya ku bigo byabo ku wa gatanu tariki ya 20 Mutarama 2017.



Nubwo Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC) yashyizeho iyo gahunda yuko bazajya bajya ku ishuri ku minsi itandukanye aho kugendera rimwe, bigaragara ko imodoka zibatwara zikiri nke kuko bamara igihe kirekire batarabona izibatwara.
Andi mafoto







































Amafoto: Muzogeye Plaisir
Ohereza igitekerezo
|
abanyeshuri bajye bacungirwa umutekano mu gihe bari ahantu nka hariya Nyabugogo kuko babiba ibikoresho byabo tutaretse n’ amafaranga yo kwishyura ishuri.