Amafoto: Imvura imaze iminsi igwa yateye ibiza byahitanye abantu 8 byangiza byinshi

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) itangaza ko imvura yaguye kuva kuwa gatanu tariki ya 1 no kuwa Gatandatu tariki ya 2 Gicurasi 2020 mu Rwanda, yateye ibiza byahitanye abantu umunani, ikomeretsa abantu batanu, isenya inzu zibarirwa mu 100 ndetse yangiza imihanda n’imyaka mu mirima.

Imvura yangije ibikorwa byinshi birimo n'inzu z'abaturage
Imvura yangije ibikorwa byinshi birimo n’inzu z’abaturage

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe (Meteo Rwanda), gitangaza ko hari bugwe imvura inyinshi iri mu bipimo bya milimetero (mm) 90 na mm 120 mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Amajyaruguru no mu Turere nka Rubavu, Nyabihu, Rutsiro, Ngororero, Muhanga na Ruhango.

MINEMA isaba abantu gokomeza kwitwararika no kwirinda ibyabateza ibiza biterwa n’imvura nyinshi irimo inkuba, iteza inkangu, imyuzure, inkubi y’umuyaga ndetse n’urubura.

MINEMA irasaba Abaturarwanda gufata ingamba zo kwirinda Ibiza, harimo kwimuka byihuse ahari amanegeka, kuzirika neza no gukomeza ibisenge ku nkuta z’inzu hakoreshejwe ibikoresho byabugenewe n’ibindi.

Imwe mu mihanda yangiritse
Imwe mu mihanda yangiritse

Igihe imvura igwa yiganjemo imirabyo n’imihindagano y’inkuba, abantu bagomba kwihutira kujya mu nzu iri hafi, kwihutira kuva mu mazi nko mu nzuzi, abareka n’abashoye inka mu gihe imvura itangiye kugwa.

Kwirinda gukoresha ibyuma bikoresha amashanyarazi, kwirinda gukoresha telefone mu gihe cy’imvura irimo inkuba, guhoma neza inzu harindwa ko amazi yakwinjira mu nkuta, hamwe no kwimuka mu nzu zidakomeye zigaragaza ibimenyetso by’uko zishobora gusenyuka.

MINEMA irasaba Abaturarwanda gushishoza mbere yo kwambuka umugezi n’ibiraro, kwitondera amazi menshi atemba ava ku misozi, ruhurura, imigende n’imyuzi, naho abatwara ibinyabiziga basabwe kwirinda kunyura mu mihanda irimo amazi afite umuvuduko mwinshi, inkangu, ahandi babujijwe na Police n’izindi inzego.

Andi mafoto:

No mu Karere ka Nyagatare imvura yateje imyuzure yangiza imyaka n’ibikorwa remezo

Imirima y'umuceri yarengewe n'amazi
Imirima y’umuceri yarengewe n’amazi
Umuhanda uva Nyagatare werekeza Mirama wafunzwe n'amazi yo mu mugezi w'Umuvumba wuzuye
Umuhanda uva Nyagatare werekeza Mirama wafunzwe n’amazi yo mu mugezi w’Umuvumba wuzuye
Umuceri uhinze muri Muvumba icyanya cya 8 watwawe n'amazi
Umuceri uhinze muri Muvumba icyanya cya 8 watwawe n’amazi
Idamu ya Kabare yaruzuye isenyera umuturage wayubatse hafi
Idamu ya Kabare yaruzuye isenyera umuturage wayubatse hafi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko ko imihanda isenyuka cyane kandi imihanda yarubatswe vuba? Buriya ntiwasanga ari ugusondeka kw’abashinwa koko? Ndatekereza abashinwa aribo bayubatse? Imana iturengere.

Ddd yanditse ku itariki ya: 5-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka