Amafoto: Hari abakomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Hirya no hino mu gihugu benshi bamaze kumva neza akamaro ko kwirinda icyorezo cya COVID-19, bakaba banubahiriza amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ryacyo.

Hari abo inzego z’umutekano zijya zerekana banyuranyije na zimwe mu ngamba. Harimo nk’abatubahiriza amasaha y’ingendo, abakora ingendo zitemewe, abagenda mu modoka ari benshi, abacuruza utubari n’abatujyamo mu buryo butemewe, abigomeka ku buyobozi banga kubahiriza amabwiriza, kimwe n’abasagarira abashinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ayo mabwiriza.

Icyakora hari abandi Kigali Today yabonye banyuranya n’amwe mu mabwiriza, bamwe bakabibona nk’ibiteye impungenge, dore ko imibare y’abandura ikomeza kwiyongera. Muri abo, hari abagaragara bambaye nabi agapfukamunwa, abandi ugasanga bahagaze mu matsinda y’abantu benshi badasize intera hagati yabo, nk’uko bigaragara muri aya mafoto.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka