Amafoto: Dore abayobozi b’uturere batorewe gusimbura abaherutse kwegura

Kuri uyu wa gatanu 27 Nzeri 2019, habaye amatora y’abayobozi b’uturere n’ababungirije basimbura abaheruka kwegura mu turere tumwe two mu ntara y’Uburengerazuba, Amajyepfo n’Amajyaruguru.

Mu turere twose twagombaga gutora abayobozi b’uturere (Mayors), abatowe bose uko ari bane ni igitsina gore.

Ni amatora yatangiye kuwa kane 26 Nzeri 2019 ku rwego rw’umurenge, hatorwa abajyanama bagomba guhagararira imirenge mu nama njyanama z’uturere.

Abatowe kuri uwro rwego nibo kuri uyu gatanu batowemo abagomba gusimbura abaheruka kwegura.

Nyuma y’aya matora, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, yanditse kuri twitter ko ubu mu bayobozi b’uturere twose uko ari 30, abayobozi 10 ari ab’igitsina gore.

Yavuze ko ibi bisobanuye ko ku buyobozi bw’uturere (Mayors), abagore bagize 30%.

Dore abatowe mu turere dutandukanye:

Mu karere ka Karongi, Mukarutesi Vestine yatorewe kuba umuyobozi w’akarere (Mayor) asimbuye Ndayisaba Francois wari uherutse kwegura, Niragire Theophille atorerwa kuba umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, asimbuye Bagwire Esperance, naho Mukase Valentine atorerwa kuba umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza, asimbuye Mukashema Drocella bombi beguriye rimwe na Ndayisaba Francois.

Mukarutesi Vestine (hagati) yatorewe kuba Mayor, Niragire Theophille iburyo, na Mukase Valentine ibumoso
Mukarutesi Vestine (hagati) yatorewe kuba Mayor, Niragire Theophille iburyo, na Mukase Valentine ibumoso

Mu karere ka Gisagara, hari heguye uwari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Jean Paul Hanganimana, akaba yasimbuwe na Habineza Jean Paul.

Habineza Jean Paul watorewe kuba visi meya w'ubukungu
Habineza Jean Paul watorewe kuba visi meya w’ubukungu

Mu karere ka Rubavu, Nzabonimpa Deogratias niwe watorewe kuba umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, asimbuye Murenzi Janvier weguye kuri uwo mwanya, naho Ishimwe Pacifique we akaba yatorewe kuba umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, aho yasimbuye Uwampayizina Marie Grace na we wari weguriye rimwe na Murenzi, ku itariki 04 Nzeri 2019.

Ishimwe Pacifique
Ishimwe Pacifique
Nzabonimpa Deogratias
Nzabonimpa Deogratias

Mu karere ka Ngororero na ho habaye amatora yo gusimbura uwahoze ari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Kanyange Christine, n’uwari ushinzwe imibereho y’abaturage Kuradusenge Janvier.

Kanyange Christine yasimbuwe na Uwihoreye Patrick, naho Kuradusenge Janvier we yasimbuwe na Mukunduhirwe Benjamine.

Uwihoreye Patrick
Uwihoreye Patrick
Mukunduhirwe Benjamine
Mukunduhirwe Benjamine

Uyu Kanyange Christine, yari yatorewe kuba umuyobozi w’akarere wungirije, avuye ku mwanya w’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kabaya muri aka karere ka Ngororero.

Mu karere ka Burera, Manirafasha Jean de la Paix yatorewe kuba umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, asimbuye Habyarimana Jean Baptiste uheruka kwegura.

Mu karere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yatorewe kuba umuyobozi w’akarere, asimbuye Uwamariya Béatrice wari uherutse kwegura.

Kayitare Jacqueline yatorewe kuyobora akarere ka Muhanga
Kayitare Jacqueline yatorewe kuyobora akarere ka Muhanga

Mu karere ka Ngoma, Mapambano Cyriaque yatorewe kuba umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, asimbuye Rwiririza Jean Marie Vianney, weguye.

Mapambano Nyiridandi Cyriaque
Mapambano Nyiridandi Cyriaque

Mu karere ka Nyamasheke ho, uwahoze ari umuyobozi w’akarere Kamali Aimé Fabien yasimbuwe na Mukamasabo Appolonie.

Mukamasabo Appolonie ni we watorewe kuba umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke
Mukamasabo Appolonie ni we watorewe kuba umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke

Mu karere ka Rutsiro na ho habaye amatora yo gusimbuza Butasi Jean Herman wahoze ari umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, asimburwa na Musabyemariya Marie Chantal.

Musabyemariya Marie Chantal
Musabyemariya Marie Chantal

Mu karere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine yatorewe kuba umuyobozi w’Akarere asimbuye Habyarimana Jean Damascene weguye, Andrew Rucyahana Mpuhwe atorerwa kuba umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu asimbuye Ndabereye Augustin, naho na Kamanzi Axelle we atorerwa kuba umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, asimbuye Uwamariya Marie Claire.

Komite nyobozi nshya y'akarere ka Musanze (uwo hagati ni Meya, ibumoso ushinzwe ubukungu, iburyo imibereho y'abaturage)
Komite nyobozi nshya y’akarere ka Musanze (uwo hagati ni Meya, ibumoso ushinzwe ubukungu, iburyo imibereho y’abaturage)
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Barakaza neza abayobozi bacu.

Gusa nibabasha kurwanya ruswa iri muri Musanzee, bazaba ari abagabo!

Olivier yanditse ku itariki ya: 29-09-2019  →  Musubize

Nkulikije inzira wanyuzemo kuva ukiri muto, ntakabuza MUHANGA uzayishobora kandi uyiteze imbere. FELICITATION. Imana muri kumwe. Umurava wagize wiga, uzawukoreshe muri ako kazi gashya. Ukwihangana ugira, kuzagushoboza byinshi. Courage!!!!

GGG yanditse ku itariki ya: 28-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka