Amafoto: Byifashe bite muri za Gare no ku maseta y’abamotari?

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa kabiri tariki ya 02 Kamena 2020, yafatiwemo ibyemezo birimo icyemerera ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’intara zinyuranye, ingendo hagati y’intara ndetse n’ingendo zo kuri moto kongera gusubukura, uretse gusa mu turere twa Rubavu na Rusizi.

Abamotari baje biteguye gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19
Abamotari baje biteguye gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Ni icyemezo cyaje cyari gitegerejwe na benshi, kuko kuva tariki ya 21 Werurwe 2020, ari bwo ingendo nk’izo zaherukaga gukorwa, bivuze ko guhera saa sita z’ijoro ku Cyumweru tariki ya 22 Werurwe 2020, nta moto yari yemerewe gutwara abagenzi, nta n’imodoka yari yemerewe kurenga intara cyangwa Umujyi wa Kigali.

Mu minsi yabanje, hari hatangajwe ko izo ngendo zagombaga gusubukurwa ku wa mbere tariki ya 01 Kamena 2020, ariko biza gukomwa mu nkokora n’isesengura ryakozwe rikagaragaza ko hari ubwandu bwa Coronavirus bwabonetse mu Karere ka Rusizi.

Abagenzi bari bakumbuye kuva mu ntara bajya i Kigali
Abagenzi bari bakumbuye kuva mu ntara bajya i Kigali

Nubwo itangazo rikubiyemo ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ryasohotse mu gicuku, abatwara abagenzi kuri moto ndetse n’imodoka zitwara abagenzi mu duce byakomorewe gukoreramo bazindukiye mu kazi, ndetse n’abaturage bari barabuze uko bava ahantu hamwe bajya ahandi bazindutse bagenda.

Mu gusubukura izo ngendo ariko, amabwiriza asaba abatwara abagenzi ndetse n’abagenzi ubwabo kwitwararika, bakubahiriza amabwiriza asaba kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Abanyamakuru ba Kigali Today bari mu bice bitandukanye by’igihugu, na bo bazindukiye muri za gare no ku maseta y’abamotari, bareba uko iki cyemezo cyakiriwe.

Nyuma y'isubukurwa ry'ingendo hari abavuga ko batazi uburyo baza gusubiza ibintu mu buryo mu ngo zabo
Nyuma y’isubukurwa ry’ingendo hari abavuga ko batazi uburyo baza gusubiza ibintu mu buryo mu ngo zabo

Mu Mujyi wa Kigali muri gare ya Nyabugogo, nyuma y’amabwiriza y’Inama y’Abaminisitiri avuga ko ingendo hagati y’Intara n’Umujyi wa Kigali zisubukuwe kuri uyu wa 03 Kamena 2020, bamwe mu bari barahejejwe i Kigali na Covid-19 basubiye mu ngo zabo bavuga ko batazi uburyo baza kongera gusubiza ibintu mu buryo.

Mu karere ka Muhanga, abamotari basubukuye akazi, ariko bavuze ko abagenzi batari kuza neza.

Mu Karere ka Muhanga bamwe bazindutse bajya gushaka ubwishingizi
Mu Karere ka Muhanga bamwe bazindutse bajya gushaka ubwishingizi

Ikibazo ku bagabo ngo bari kuza gutega batitwaje agatambaro ko gushyira mu mutwe kandi abashinzwe umutekano bagufashe utwaye umuntu udateze agatambaro baraguhana, ikindi kibazo abamotari bari kugaragaza ni icy’ubwishingizi ku batarigeze babukoresha, ariko ngo abatarahagarikishije nta kintu baza kubamarira kuko ibigo by’ubwishingizi byakomeje kwakira abahagarikisha.

Ahacururizwa amatike i Muhanga bari gukurikiza amabwirizayo kwirinda Covid-19
Ahacururizwa amatike i Muhanga bari gukurikiza amabwirizayo kwirinda Covid-19

Bivuze ko ubwo ngo abirangayeho ntacyo basubizwa. Abatwara abantu ku magare bo barasaba kwemererwa gutwara abantu kuko ngo na bo bakora nka moto bakifuza ko bashyirirwaho ibisabwa na bo bagakora.

Imodoka ziva i Muhanga zijya mu Burengarazuba ziragarukira Mukamira hirindwa ko zagera mu Mujyi wa Rubavu
Imodoka ziva i Muhanga zijya mu Burengarazuba ziragarukira Mukamira hirindwa ko zagera mu Mujyi wa Rubavu
Izerekeza mu majyepfo
Izerekeza mu majyepfo
Kigali bo nta cyahindutse cyane
Kigali bo nta cyahindutse cyane
I Muhanga, abanyonzi na bo bari bazindukiye mu kazi bazi ko bemerewe. Barasaba na bo ko bakwemererwa gukora
I Muhanga, abanyonzi na bo bari bazindukiye mu kazi bazi ko bemerewe. Barasaba na bo ko bakwemererwa gukora

Mu Mujyi wa Kigali ahitwa Kimironko, kuri resitora abamotari bakunze gufatiramo amafunguro, abo Kigali Today yahasanze batangaje ko bari bakumbuye kurira muri resitora yabo kuko igurisha ibiryo kuri make.

Bavuze kobafite ikizere ko nubwo abagenzi bataramenya gukoresha mubazi banatinya gutega moto, ngo bizagenda byoroha n’agafaranga kaboneke.

Ngo bari bakumbuye kurya muri resitora
Ngo bari bakumbuye kurya muri resitora

Mu Karere ka Huye, aho ingendo zijya mu Mujyi wa Kigali zasubukuriwe, abagenzi baracyari bakeya, ariko ngo hari icyizere ko mu minsi iri imbere ibintu bizongera kugenda neza.

Abamotari bakorera muri gare ya Huye mu gitondo bari ku mirongo. Uwatwaraga umugenzi ni uwahageze mbere.

Abamotari bati “Na nyuma ya Covid-19 bikomeje byaba ari byiza kuko byakuyeho akajagari”.

Abamotari muri Huye na bo bazindutse. Batwaraga abagenzi bakurikije abaje mbere
Abamotari muri Huye na bo bazindutse. Batwaraga abagenzi bakurikije abaje mbere
Bamwe baracyari kuriha ubwishingizi
Bamwe baracyari kuriha ubwishingizi
Imodoka ziva Huye zijya i Kigali
Imodoka ziva Huye zijya i Kigali

Mu Karere ka Nyagatare ho, abamotari bazindutse bajya gushaka ubwishingizi bw’ibinyabiziga.

Ku bagenzi ingendo zakomeje. Muri gare ya Nyagatare bahisemo kubaka aho abantu bazajya bakarabira aho gukoresha kandagira ukarabe.

Nyagatare na ho abamotari bamwe babanje kwishyura ubwishingizi bw'ibinyabiziga byabo
Nyagatare na ho abamotari bamwe babanje kwishyura ubwishingizi bw’ibinyabiziga byabo
Hubatswe aho abantu bazajya bakarabira aho gukoresha kandagira ukarabe
Hubatswe aho abantu bazajya bakarabira aho gukoresha kandagira ukarabe

Mu Mujyi wa Musanze icyagoye abamotari ni ugutegereza itangazo. Bavuga ko ryasohotse imitima iri hafi kubavavamo. Abenshi ngo uyu munsi bararya inyama bari bamaze amezi atatu batazi uburyo zihumura.

Muri gare ya Musanze kubera abagenzi benshi bari bakeneye kujya i Kigali imodoka ziraza, zigapakira zigahita zuzura.

Umuco wo gukaraba intoki umuntu atabitegetswe wakumira ibyorezo byinshi
Umuco wo gukaraba intoki umuntu atabitegetswe wakumira ibyorezo byinshi

Ku rundi ruhande, mu gihe ahandi ari ibyishimo ku bemerewe gutwara abagenzi no kubemerewe kuva aho bari bari bakajya ahandi, mu Karere ka Rubavu ho abatwara abagenzi baravuga ko bategereje bizeye ko na bo igihe kizagera bakemererwa gukora.

Abaganiriye na Kigali Today bavuga ko icyemezo cyo kuba babashyize mu kato bacyakiriye kuko kigamije kubarindira ubuzima, kandi bakavuga ko biteguye kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Imodoka z'abantu ku giti cyabo ni zo zonyine ziri gukora i Rubavu
Imodoka z’abantu ku giti cyabo ni zo zonyine ziri gukora i Rubavu
Mu mihanda urujya n'uruza ni rukeya
Mu mihanda urujya n’uruza ni rukeya
Abanyonzi bari baje bazi ko bari bwemererwe gukora
Abanyonzi bari baje bazi ko bari bwemererwe gukora
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Igitekerezo cyanjye ntukuvuga twirinda ikwirakwiza rya coronavirus twakwipfashisha abashopferi babanyarwanda bomugihugu gusa kugirango tugabanye ubwandu mugihugu (1)twakwipfashisha imachine zamagerwa zikejerezwa kumipaka hose ahambukira imizigo ivamumahanga zikapakurura izocontainer zizikura kuyindi modoka ziyitereka kuyindi abashopferi babegarukira kumipaka gusa bataharenga

Lutaaya yanditse ku itariki ya: 5-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka