Amafoto: Bari bizihiwe ku munsi wa Saint Valentin
Mu mujyi wa Kigali abantu bo mu ngeri zitandukanye bazindutse bagura impano zitandukanye zo guha abakunzi babo ku munsi w’abakundana witiriwe Saint Valentin wizihizwa tariki 14 Gashyantare buri mwaka.
Uwo munsi urangwa n’uko abakundana bibuka urukundo rwabo basangira, basohokana cyane cyane bahana impano zitandukanye ziganjemo indabyo.
Mu Mujyi wa Kigali abantu bagaragaye bamwe bagiye bagura impano zo guha abakunzi babo. Hagaragaye kandi n’abantu barimo bacuruza impano zitandukanye ziganjemo indabo zo mu bwoko bw’iroza.
Buri wese uko yifite yageragezaga kubona ururabo ashobora guha umukunzi we bitewe n’ubushobozi bwe.
Ururabo rumwe rwagurishwaga amafaranga 2000, naho umufungo w’indabo nyinshi (bouquet de fleur) zo zikagura hagati y’amafaranga ibihumbi cumi na bitanu (15,000frw) n’ibihumbi mirongo itatu (30,000frw).
Abantu bitabiriye kugura impano z’uyu munsi si abantu bakirambagizanya gusa cyangwa urubyiruko kuko n’abashakanye na bo barawizihiza ndetse na bo bagahana impano nk’ikimenyetso kigaragaza ko bakundana.
Abagaragaye bagura izi mpano bari mu byiciro byose birimo abagabo, abagore ndetse n’abasore n’inkumi.
Kubera ko uyu munsi mu mpano zitangwa haba harimo indabo, usanga hari abacuruzi bamwe bahitamo kuba ari zo bacuruza gusa kuri uyu munsi nyirizina, warangira bakikomereza ubucuruzi bw’ibindi bintu bitandukanye bari basanzwe bacuruza.
Umutesi Jeannette ukorera i Remera, aganira na Kigali Today, yavuze ko umunsi nk’uyu aba yizeye kubona inyungu ihagije.
Ati “Uyu munsi tumaze icyumweru tuwitegura kuko tuba tuzi ko turi bubone abakiriya batandukanye bari butugurire impano baha abakunzi babo”.
Indabo zisobanura iki mu rukundo?
Umwe mu Bihayimana utashatse ko amazina ye atangazwa, aganira na Kigali Today, yasobanuye ko indabo zisobanura urukundo.
Ati “Indabo ni ikimenyetso cy’urukundo zikaba n’ikirungo cyarwo. Indabo ni nziza zirubahwa ntawazikandagira azireba, kandi ni umutako, aho ziri haba hasa neza, hatuje, hatekanye. Guha umuntu ururabo uba umuhaye ikimenyetso cy’uko umukunda”.
“Icyo nakongeraho (kandi ngombwa) ni uko buri rurabo (ibara ryarwo n’imisusire -forme-) rugira icyo ruvuga cyangwa rusobanura mu rukundo. Ubundi ntabwo umuntu wese wamuha ururabo urwo ari rwo rwose. Ururabo rushobora kuba ruvuga: ‘I miss you’ (ndagukumbuye), urundi ruvuga ‘ndakwifuza’, urundi ruvuga ‘ndakwihaye’,...”
St Valentin irangwa n’umwambaro wihariye
Kuri uyu munsi usanga hatoranyijwe ibara abantu bari bwambare. Hari aho usanga bambaye umwambaro w’ibara ritukura, cyangwa bakambara ibara ry’umutuku n’umukara, ndetse hari n’abambara umweru n’umukara. Ariko cyane cyane ibara rikunze kwiganza ni ibara ry’umutuku.
Amafoto: Eric Ruzindana / Kigali Today
Ohereza igitekerezo
|