Amafoto agaragaza imyiteguro yo gutabariza Umwami Kigeli V Ndahindurwa (Video)
Imyiteguro yo gutabariza Umwami Kigeli V Ndahindurwa ikomereje aho atabarizwa mu mudugudu wa Mwima, akagari ka Rwesero, umurenge wa Busasamana muri Nyanza.


Umwami Kigeli V Ndahindurwa aratabarizwa kuri iki cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2017.
Mu ma saa cyenda zo ku wa gatandatu tariki ya 14 Mutarama 2017, ubwo Kigali Today yageraga ahari kubera imyiteguro yo kumutabariza, yasanze imirimo yo kubaka ahazakirirwa umugogo hakirimo gutunganywa.
Hari hari abafundi bacyubaka, abandi bari gukora isuku ku musezero w’Umwami Mutara III Rudahigwa n’abandi bari gutunganya ahakirirwa abatabaye.
Ahakirirwa abatabaye ni mu Rukari ahari ingoro y’Umwami. Biteganyijwe ko hakirwa abantu barenga 2500. Aho ni naho hasomerwa misa yo kumusezeraho bwa nyuma indi mihango yo kumutabariza igakomereza i Mwima.










Amafoto: Sesonga Junior
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|