Amafaranga yo gupiganira isoko agenwa hakurikijwe iki?

Bamwe muri ba rwiyemezamirimo by’umwihariko abakunda gupiganira amasoko ya Leta, bibaza impamvu batishyura amafaranga amwe mu gupiganira amasoko, kandi nyamara akenshi isoko riba ari rimwe mu bigo bitandukanye. Ese aya mafaranga agenwa hakurikijwe iki?

Ubwubatsi ni imwe mu mishinga ipiganirwa mu masoko
Ubwubatsi ni imwe mu mishinga ipiganirwa mu masoko

Ubusanzwe iyo umuntu agiye gupiganirwa isoko rya leta hari amafaranga adasubizwa yo gupiganira isoko, asabwa gushyira kuri konti iri muri banki runaka.

Bamwe muri ba rwiyemezamirimo baganiriye na Kigali Today, bayitangarije ko ari kenshi bajya gupiganira amasoko, ariko bagasabwa kwishyura amafaranga atandukanye kandi adasubizwa, bakibaza niba nta tegeko cyangwa iteka rya Minisitiri rishyiraho ayo mafaranga.

Uwitwa Hakizimana, avuga ko bikunda kumubaho cyane, ahubwo akibaza niba nta tegeko rigena ayo mafaranga ku buryo ashobora kuba amwe.

Ati “Jyewe napiganiye isoko ahantu hatatu hakurikiranye, bansaba gushyiraho ibihumbi 30 bidasubizwa kuri konti, bivuze ngo ibihumbi 30 gatatu, ni ibihumbi 90 mu cyumweru kimwe, sinagira ahantu na hamwe ntsindira isoko, hari naho naje gusuzuma nsanga nubwo ibyangombwa byasabwe ariko isoko ryatanzwe mbere.”

Arongera ati “Ndibaza nti, iki kintu ni itegeko ryanditse ahantu nibura mu igazeti rikaba ari itegeko rigomba gukurikizwa mu buryo runaka?, impamvu nabigizeho ikibazo ntabwo ahantu hose baka amwe.”

Ni ikibazo ahuje n’uwitwa Karemera, uvuga ko uretse no kuba basabwa kwishyura amafaranga atangana, ariko yibaza impamvu ayo mafaranga adasubizwa kandi nyamara umuntu atigeze atsindira isoko.

Ati “Ese ayo mafaranga adasubizwa, kubera iki bayise adasubizwa, kandi niba umuntu yagiye gupiganira isoko mu gihe atabashije kuritsindira, ntekereza ko yakabaye asubizwa ayo mafaranga kubera ko atabashije gutsindira rya soko. Niba ubasha gupiganira amasoko menshi mu cyumweru kimwe, kandi ntubashe kuyatsindira, akenshi umuntu abihomberamo, kuko niba upiganiye amasoko 10 cyangwa atanu mu cyumweru, hamwe watanze ibihumbi 20 ahandi 30, ntubashe kuyatsindira usanga ari igihombo.”

Yungamo ati “Byakagiye ku murongo neza, abakoze iriya nyigo bakareba ibintu neza bakabishyira mu mucyo, ayo mafaranga akajya asubizwa banyirayo, kuko twebwe twibaza ahantu ajya n’ikintu akoreshwa.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubushakashatsi, amahugurwa n’ubugenzuzi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga amasoko ya Leta (RPPA), Celestin Sibonama, avuga ko amafaranga yo gupiganira amasoko ya Leta atagomba kurenga ibihumbi (10.000).

Ati “Muri Leta n’ibihumbi 10, uca ibihumbi 15 sinzi aho abivana, ni ibihumbi 10 kandi byanditse mu iteka rya Minisitiri, ntawemerewe guca ibihumbi 15, iyo n’ingingo y’itegeko ibivuga. Ubundi mbere tugitangira amasoko atarajya muri sisiteme babaraga amafaranga ku ipaji, icyo gihe yashoboraga kurutanwa, uyu munsi dukoresha ikoranabuhanga (E- Procurement), igiciro cy’igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa ni ibihumbi 10, utitaye kumenya ngo ni amapaji angahe, akaba ajya mu isanduku ya Leta.”

Uyu muyobozi avuga ko bitewemewe ko ibigo bya Leta birenza umubare w’amafaranga ibihumbi 10, kandi ko uwo byaramuka bigaragaye ko ayarenza yihanangirizwa akabwirwa ko bitemewe, bikaba bishobora no kumuviramo gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

Iteka rya Minisitiri ryo mu igazate ya Leta nimero idasanzwe yo ku wa 20 Gicurasi 2020, mu ngigo yaryo ya 27, ivuga ku giciro cy’igitabo cy’ipiganwa, igaragagaza ko urwego rutanga amasoko ya Leta rushobora gusaba upiganwa kwishyura amafaranga y’ikiguzi cy’igitabo cy’ipiganwa rubicishije mu itangazo rihamagarira gupiganira isoko.

Iyo upiganwa asabwe kwishyura amafaranga y’ikiguzi cy’igitabo cy’ipiganwa, ikoranabuhanga ryemerera upiganwa kubona igitabo cy’ipiganwa kugira ngo ategure inyandiko ye y’ipiganwa, ariko igihe cyose ntiyemerewe gutanga inyandiko atarishyura amafaranga asabwa.

Iyo igitabo cy’ipiganwa kigurishijwe, cyishyurwa amafaranga y’u Rwanda guhera ku bihumbi bitanu (5,000) kugera ku bihumbi cumi (10,000), akishyurwa hakoreshejwe konti y’ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriwe neza! Uwabajije aho amafaranga acibwa ajya, ngirango bamusubije ariko nanjye ngirango nongere musobanurire. Buriya kugirango ibitabo byo gupiganira isoko bisohoke, hari imirimo iba yakozwe, kandi iyo mirimo iba yashowemo amafaranga. Hakoreshwa impapuro, umuti wa printer uba wakoreshejwe, kubiteranya, kugura ibifuniko byabiriya bitabo....Ibyo byose namafaranga niba byatwaye. Niba bavuzeko adasubizwa, nuko yamirimo nyine ibayakozwe uba ugomba kuyishyura, nubwo utabashije gutsindira isoko,ariko igitabo wagitwaye, murakoze

Prosper yanditse ku itariki ya: 31-10-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka