Amafaranga yakoreraga mbere ya Jenoside niyo yaguraga ubuzima bwe

Uwemeyinkiko Ladislas utuye mu murenge wa Murambi akarere ka Rulindo, avuga ko ibihe bya mbere ya jenoside byamugoye, kuko atabashaka gutera imbere bitewe n’uko yahoraga yigura ngo abone bwacya kabiri.

Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 60, avuga ko mu gihe gito mbere ya Jenoside yari afite resistora, Ariko insoresore z’interahamwe zikaza kurya ntizishyure kandi ntabe yagira icyo akora kugira ngo atavaho yikururira ishyano.

Ati : “Naracuruzaga, nyamara inyungu ntijye mu rugo iwanjye, ahubwo ikaba iyo kwigura, nkirirwa mbagurira amayoga kugirango ndebe ko bwacya kabiri”.

Uwemenyinyinkiko avuga ko we n’umuryango we batangiye gutotezwa guhera mu 1959, ariko Imana igakomeza gukinga ukuboko kugera n’ubwo mu 1973 bamusenyera.

Ladislas avuga ko ibintu byaje kuba bibi cyane imyaka ibiri mbere y’uko Jenoside itangira, ubwo hicwaga bamwe bo mu muryango we babahora ubwoko.

Ati: “Ntabwo Jenoside yatangiye mu 1994. Mushiki wanjye yishwe mu mpera za 92, kandi si we gusa, icyo gihe abantu barapfaga za Shyorongi, za Remera – Mbogo n’ahandi”.

Uwumuremyi avuga ko yamagana abapfobya Jenoside, bavuga ko yatewe n’ihanurwa ry’indege kuko kuva mbere cyane urwango rwakwirakwizwaga, abantu bameneshwa, batwikirwa basengerwa, basahurwa ndetse banicwa ku mugaragaro.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka