Amafaranga y’ingoboka si ay’abasaza- Mayor Habitegeko
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru burasaba abaturage guhindura imyumvire bakumva ko amafaranga y’inkunga y’ingoboka ya VUP atari ay’abasaza n’abakecuru ahubwo ari ay’abantu batishoboye.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyaruguru cyane cyane abageze mu zabukuru bakunze kugaragaza ikibazo cy’uko mu gutoranya abahabwa inkunga y’ingoboka habamo ikimenyane, abakwiye kuyihabwa ntibabe aribo bayihabwa.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kibeho baganiriye na Kigali Today bavuga ko badahabwa inkunga y’ingoboka kandi ngo bayikwiye, kuko bavuga ko ihabwa abasaza n’abakecuru kandi nabo bakaba aribo.

Kagurube Nzigamasabo wiyita intore, umusaza w’imyaka 71 utuye mu Kagari ka Mpanda mu Murenge wa Kibeho avuga ko abasaza nkawe ngo batajya babandika mu bahabwa inkunga, ko ahubwo ngo babasaba amafaranga kugira ngo babandike.
Ati “baranshyira mu rwego rw’inkunga ngo reka data, ejobundi banshyize ku rutonde rw’abasaza bankuraho bansimbuza abatanga amafaranga, jyewe ngo nintange ibihumbi bitanu ku mukuru w’umudugudu”.
Icyakora n’ubwo uyu musaza kimwe n’abandi bavuga ko inkunga zigenerwa abasaza ngo zitabageraho, ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ibyo ari imyumvire itari yo kuko ngo inkunga zinerwa abakuze zihabwa abakuze ariko nanone badashoboye kugira icyo bakora, kandi no mu muryango wabo hakaba nta muntu uhari washobora kugira icyo akora, nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François.
Ati “ibyo binumvikane neza kuko hari aho ugera bakakubwira ngo twebwe amafaranga y’abasaza ntaratugeraho. Ntabwo ari amafaranga y’abasaza ni amafaranga y’abantu batishoboye, kandi nabyo birasobanutse neza; utishoboye uhabwa amafaranga y’ingoboka ya VUP ni umuntu umwe utishoboye kandi utabashije gukora, kandi nta n’undi wo mu muryango we ushoboye gukora. Kuba ari umukene gusa ariko abashije gukora ntabwo bimuha uburenganzira bwo guhabwa ayo mafaranga, kuko abashoboye gukora nabo hari ikiciro bashyirwamo bagahabwa imirimo bakayihemberwa”.

Mu karere kose ka Nyaruguru imiryango 4171 niyo ihabwa amafaranga y’ingoboka ya VUP, naho abantu 5156 bakaba bakora mu mirimo y’amaboko bagahembwa amafaranga muri gahunda ya VUP.
Charles RUZINDANA
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Muraho neza ndachakako inkunga nkiteza imbere ndacyenye
Vup igomba kugera ubwo tuzayibona iri guha abaturage akazi m’ umugi WA kigali