Amafaranga u Rwanda rwakuye muri ‘Eurobonds’ azishyurwa n’abafite akazi

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ivuga ko umwenda Leta irimo gufata harimo n’uwavuye mu mpapuro z’agaciro (mpeshwamwenda) z’i Burayi (Eurobonds), uzishyurwa n’abahabwa akazi cyangwa abacuruzi bungukira mu mishinga yasabiwe ayo mafaranga.

Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR)
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR)

Ku wa mbere w’iki cyumweru Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi(MINECOFIN) yatangaje ko abashoramari b’i Burayi bahaye u Rwanda umwenda ukomoka kuri ‘Eurobonds’ ungana n’amadolari ya Amerika miliyoni 620 (ahwanye n’amanyarwanda miliyari 620).

Impapuro zitwa ‘bonds’ ni amasezerano y’icyizere Leta itanga ku bashoramari bayihaye umwenda (mu mafaranga y’amahanga), bakazishyurwa hiyongereyeho inyungu mu gihe kirekire kirenga imyaka 10.

Umwenda u Rwanda rwavanye ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’i Burayi ubaye uwa kabiri, kuko hari uwo rwahawe mu mwaka wa 2013 wanganaga na miliyoni 400 z’Amadolari ya Amerika (ni hafi miliyari 400 z’Amafaranga y’u Rwanda).

MINECOFIN na BNR bivuga ko amenshi muri ayo mafaranga u Rwanda rwahawe azishyura uwo mwenda wa Eurobonds wa mbere, asigaye akazifashishwa mu kuzahura ubukungu bwazahajwe na Covid-19.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa yabisobanuye kuri Televiziyo Rwanda, ko amafaranga yavuye muri ‘Eurobonds’ za mbere yakoreshejwe mu kubaka Convention Center, kugura indege za Rwandair ndetse no kubaka urugomero rw’amashanyarazi kuri Nyabarongo.

Avuga ko ibikorwa nk’ibi hamwe n’ibindi biba byarubatswe mu mafaranga y’inguzanyo Leta igenda isaba, bitanga imirimo ku bantu benshi, bamara guhembwa hakavamo imisoro yo kwishyura wa mwenda.

Yagize ati “Wowe wabonye akazi, wungukiye muri wa mwenda Leta yafashe, wowe wabonye ubucuruzi bushingiye kuri Nyabarongo yaguhaye amashanyarazi, uragira icyo ugarura muri Leta nk’umusoro, kugira ngo Leta ishobore kwishyura wa mwenda, ntabwo wavuga ngo ‘turafata ‘Convention Center’ cyangwa Nyabarongo, oya!”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana na we yakomeje avuga ko buri gicuruzwa cyose kiguzwe, hagomba kuvaho umusoro wagenewe kwishyura umwenda Leta yafashe.

Yongeyeho ko mu Ngengo y’Imari ya Leta ya buri mwaka no mu bwizigame bugenda bukorwa, haba harimo amafaranga yagenewe kwishyura umwenda igihugu kigenda gifata.

Dr Ndagijimana yagize ati “Tuba dufite gahunda y’amafaranga yishyurwa, igihe yishyurirwa, buri muntu watugurije wese igihe azishyurirwa, mu kwezi runaka amafaranga aya n’aya, burya amafaranga aba ateganyijwe mu Ngengo y’Imari, ntawe u Rwanda rujya rugirana na we ikibazo cyo kwishyura imyenda”.

Dr Ndagijimana avuga ko uretse Eurobonds hari n’indi myenda u Rwanda rwafashe mu bihugu bitandukanye, mu mabanki n’ibigega mpuzamahanga ndetse no mu bashoramari b’imbere mu gihugu.

Buri gihembwe u Rwanda rutanga impapuro mpeshwamwenda ku bashoramari b’imbere mu gihugu, zifite agaciro ka miliyari z’Amanyarwanda zibarirwa hagati ya 15-20 kuva mu mwaka wa 2014 kugeza ubu.

MINECOFIN ivuga ko impapuro z’agaciro nshya u Rwanda rwatanze i Burayi zitabiriwe n’abashoramari benshi, ku buryo ayo bashakaga gutanga yikubye hafi inshuro eshatu ayo Leta yifuzaga, kuko bagejeje kuri miliyari imwe na miliyoni 600 z’amadolari ya Amerika.

MINECOFIN ikavuga ko ibi byerekana icyizere abashoramari bo ku isi bafitiye ubukungu bw’u Rwanda, buvugwaho kuba bwarazamukaga ku rugero rwa 7.8% buri mwaka mbere y’icyorezo cya Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka