Amaduka 3 ni yo yibasiwe n’inkongi ibyarimo birangirika-RNP
Umuvugizi wa Polisi ACP Boniface Rutikanga avuga ko amaduka 3 yakoreraga mu gice cyo hasi mu nyubako yo kwa Makuza, ari yo yibasiwe n’inkongi y’umuriro ibicuruzwa byarimo birangirika.
Ati "Kugeza ubu ntiharamenyekana agaciro n’ingano y’ibyangijwe n’umuriro kuko bikiri kubarurwa.
ACP Rutikanga avuga ko inkongi ntawe yahitanye cyangwa ngo ayikomerekeremo.
Umuvugizi wa Polisi avuga ko n’ubwo inkongi y’umuriro yazimijwe hagikorwa iperereza ngo hamenyekane icyayiteye.
ACP Rutikanga avuga ko ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi, saa tanu ryari ryamaze kuzimya uyu muriro kugira ngo utibasira izindi nyubako.
Nyuma yo kuzimya umuriro abantu bakorera mu bice byo hejuru bitagezemo inkongi bakomeje imirimo yabo uko bisanzwe.
ACP Rutikanga atanga inama zo kwirinda inkongi abantu bakirinda gusiga ibintu bicometse no kugenzura niba nta nsinga z’amashanyarazi zitameze neza aho bakorera.
Asaba abantu gutunga Kizimyamwoto kugira ngo bage bazifashisha mu kuzimya inkongi igihe bahuye nicyo kibazo.
Ohereza igitekerezo
|
Kubwanje hagomba kuba isuzumwa ry’ibikoresho bikoreshwa amashanyarazi,hakaba nashinzwe kurwanya inkongi z’umuriro mubice bitandukanye hakorera abantu benshi