Amadovize yinjizwa n’amabuye y’agaciro y’u Rwanda yazamutseho 52%

Imibare ituruka muri Banki nkuru y’Iguhugu (BNR) no muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, igaragaza ko mu mwaka wa 2022, amabuye y’agaciro yoherezwa mu mahanga yinjirije u Rwanda agera kuri Miliyoni 683 z’Amadolari (Hafi Miliyari 740 z’Amafaranga y’u Rwanda), ni ukuvuga ko yazamutseho 52.3 %, ugereranyije na Miliyoni 448 z’Amadolari ( Hafi Miliyari 486 z’Amafaranga y’u Rwanda ) rwari rwinjije mu mwaka wabanje.

Zabahu yinjije agera kuri Miliyoni 488 z’Amadolari, ni ukuvuga 71.5% y’amadovize yose u Rwanda rwinjije aturutse mu mabuye y’agaciro mu gihe cyo guhera muri Mutarama-Ugushyingo 2022, bisobanuye ko yiyongereyeho 55.5 % ugereranyije na Miliyoni 314 z’Amadolari rwari rwinjije guhera muri Mutarama-Ugushyingo 2021.

Ku bijyanye n’ingano ya Zahabu u Rwanda rwohereza mu mahanga, nayo yariyongereye kuko rwohereje Toni umunani (8) mu 2022, mu gihe rwari rwohereje Toni esheshatu (6) mu 2021.

Inkuru dukesha ikinyamakuru ‘The New Times’ ivuga ko ayo makuru ajyanye no kwiyongera kw’Amadovise u Rwanda rwinjije aturutse mu mabuye y’agaciro, yagaragaye ku wa Kane tariki 9 Gashyantare 2023, ubwo Komisiyo ishinzwe gukurikirana iby’imari n’umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, yarimo isesengura ibijyanye n’ingengo y’imari y’umwaka wa 2022/23, yagejejweho na Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel.

Amakuru aturuka muri Minisiteri y’mari n’igenamigambi avuga ko uko kwiyongera mu gaciro kwa zahabu y’u Rwanda, byaturutse muri gahunda yo kuyohereza yabanje kongererwa agaciro, ndetse no kuba ibiciro bya zahabu ku isoko mpuzamahanga byarazamutseho 2.8 %.

Amabuye arimo Gasegereti, Wolframite na Coltan, yinjirije u Rwanda agera kuri Miliyoni 186.3 z’Amadolari, kuko rwohereje mu mahanga amabuye y’ubwo bwoko agera kuri Toni 7.844 hagati ya Mutarama-Ugushyingo 2022. Bivuze ko yiyongereyeho 42.2%, ugereranyije na Miliyoni 131 z’Amadolari ayo mabuye yinjije guhera muri Mutarama-Ugushyingo 2021, mu gihe rwari rwohereje Toni 6.235.

Andi mabuye y’agaciro atararondowe amazina, yinjirije u Rwanda agera kuri Miliyoni 7.9 z’Amadolari guhera muri Mutarama-Ugushyingo 2022, mu gihe yari yinjiye agera kuri Miliyoni 3 z’Amadolari muri 2021 mu mezi nk’ayo n’ubundi.

Minisitiri Ndagijimana yabwiye Abadepite ko muri rusange ayo u Rwanda rwinjije aturutse mu byo rwohereje mu mahanga guhera muri Mutarama-Ugushyingo 2022, yazamutseho 39.4% ugereranyije n’ayo rwinjije muri ayo mezi 2021.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko “Kwiyongera kw’amadovize u Rwanda ruvana mu byo rwohereza hanze, byaturutse ku kuba byariyongereyeho 19.1% ndetse no ku kuzamuka kw’ibiciro ku isoko mpuzamahanga”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka