Amadolari, ibyo kurya by’amezi atatu...uko umunyarwanda utahutse yakirwa

Kuva ku wa gatandatu w’icyumweru gishize kugera kuri uyu wa 20 Gicurasi, Abanyarwanda barenga igihumbi bamaze kwakirwa mu rwababyaye, aho igihugu kibereka ko umuturage ari ku isonga.

Aba, bari mu barenga ibihumbi bibiri bamaze gutahuka bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, aho umutwe wa M23 wafashe kuva mu mpera za Mutarama uyu mwaka.

Abatahuka, basanga amakuru yabo y’ibanze yarateguwe, ku bufatanye bw’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi – HCR y’i Goma n’iyo mu Rwanda.

Mu kwambuka umupaka, bakiriwe n’abayobozi b’akarere, ndetse n’abakozi ba Minisiteri yo kurwanya ibiza.

Kuri uyu wa mbere, icyiciro cya kabiri kigizwe n’abarenga magana arindwi bakiriwe n’abayobozi bakuru, barimo na Minisitiri muri Minisiteri yo kurwanya ibiza, Maj. Gen. (Rtd.) Albert Murasira.

Abanyarwanda batahutse, bazamara ibyumweru bitarenze bibiri mu nkambi z’agateganyo za Nyarushishi mu karere ka Rusizi, ndetse na Kijote mu Karere ka Rubavu.

Jean Claude Twishime, umukozi ushinzwe itumanaho muri Minisiteri yo kurwanya ibiza, avuga ko aha bakomeza gutanga amakuru azabafasha gutuma bamenya neza aho buri wese akomoka, bityo bagakorana n’uturere twitegura kubakira.

Mu nkambi, abakuru baranandikwa, bagafotorwa ndetse bagahabwa n’indanmgamuntu, bakagenda bazitahanye.

Hagati aho, nk’uko Twishime akomeza abivuga, “abatahutse bahabwa ibibatunga by’amezi atatu-cyangwa iminsi mirongo cyenda bitewe n’uko buri muryango ungana, cyangwa se bagahabwa amafaranga ahwanye n’ibyo byo kurya.”

Kuri ibi biribwa, buri munyarwanda utahutse, yaba umwana, yaba mukuru, ahabwa amafaranga agura iby’ibanze.

Umwana utahutse ahabwa amadolari y’Amanyamerika 133, mu gihe umuntu mukuru agenerwa Amadolari 148 arengaho gato amafaranga ibihumbi 200 y’u Rwanda.

Mu yandi magambo, umuryango w’abantu barindwi wahabwa amadorali asaga igihumbi (arenga miliyoni mu mafaranga y’u Rwanda) yo kugura iby’abanze.

Icyakora, iby’ibanze nkerenerwa, nk’ibikoresho byo mu gikoni, ibiryamirwa n’ibindi, na byo bava mu nkambi babitahanye, hanyuma bakakirwa mu turere baturukamo, natwo tugakomerezaho.

Twishime agira ati “hari nk’abashobora kugera iwabo, bagasanga ntibafite aho kuba. Icyo gihe akarere kabafasha nk’uko gasanzwe gafasha abandi banyarwanda bafite ibibazo by’amacumbi.”

Ibyo rero ni kimwe n’abafite ibindi bibazo by’ubukene, nabo bafashwa nk’abanyarwanda basanze mu midugudu yabo.

Mu Rwanda, ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze, LODA nicyo kirangaje imbere gahunda zifasha abaturage guhangana no kwikura mu bukene.
Ni cyo kigena inkunga ya VUP, igamije gusindagiza umuturage, binyuze mu mirimo y’amaboko, inkunga y’ingoboka, ndetse n’inkunga yo gukora imishinga.

Izi nkunga zose zirimo amashami atandukanye umuntu ashobora gufashirizwamo, akaba yahabwa inkunga imwe, cyangwa se inkunga ikomatanyije, ku buryo nyuma y’imyaka ibiri aba yavuye mu nsi y’umurongo w’ubukene, agashobora kwigira.

Abanyarwanda batahutse bavanywe mu menyo ya FDLR, nabo VUP bayifiteho uburenganzira mu mashami yayo yose.

Ni nayo mpamvu Minisitiri Albert Murasira wa MINEMA yahumurije umubyeyi watahutse afite impungenge z’aho azaba kuko nta nzu agira mu Rwanda.

Yagize ati “ "Wigira impungenge n’abandi mufite ibibazo nk’ibyo. Muracyahumeka mwari mu mirwano, ubu mwageze mu gihugu cyanyu nanjye ndi umuvandimwe wanyu ntabwo muzabura aho kuba. Ku bufatanye n’izindi nzego za leta tuzabafasha muhabwe byose by’ibanze kandi muzabaho neza cyane mu mahoro, mutekanye".

Hagati aho, abatahutse biganjemo abagore n’abana, hakabamo n’abakuze. Abakozi ba MINEMA bavuga ko harimo umubare munini w’abana bafite imirire mibi, bikaba bizasaba ko bashyirwa muri gahunda mbonezamikurire y’abana bato, kugira ngo bashobore kubondora.

Iyo gahunda izaba ireba abana ba ba nyina, ndetse n’abakuze. Icyakora, hakurikijwe ibyiciro bya VUP,


Amafoto ya Ruzindana Eric/Kigali Today

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka