Amadini n’amatorero mu Rwanda yiyemeje gushishikariza Abaturarwanda kwirinda Covid-19

Ihuriro rizwi nka All Gospel Today (AGT) rigizwe n’abashumba, ibyamamare n’abaramyi bo mu madini n’amatorero atandukanye mu Rwanda, ryiyemeje gufatanya n’inzego z’ubuzima mu bukangurambaga bwiswe #Sindohoka, bushishikariza Abaturarwanda kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Umushumba Mukuru wa Women Foundation Ministries na Noble Family Church, Apostle Mignone Kabera uri mu bagize AGT, ni umwe mu batambukije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zikora kampanyi ya #Sindohoka, aho avuga ko gufata urukingo rwa Covid-19 atari ikimenyetso cyo kutizera imbaraga z’Imana.

Kabera yagize ati “Ati “Gufata urukingo rwa Covid-19 si ikimenyetso cyo kutizera imbaraga z’Imana, ahubwo ni ikimenyetso cy’urukundo rwo kurinda abo Imana yadushinze/Yaduhaye kuyobora”.

Ubu bukangurambaga bwatangijwe ku wa Gatatu tariki ya 11 Kanama 2021 buzajya busakaza ubutumwa bunyuzwa ku mbuga nkoranyambaga za All Gospel Today (Twitter, Instagram na Facebook) ndetse no ku z’abantu bwite babarizwa muri iri tsinda babasha gukurikirwa n’imbaga y’abantu.

Abagize AGT bazajya banatanga ibiganiro mu bitangazamakuru bitandukanye, ndetse hanakorwe indirimbo y’amajwi n’amashusho ihuje bamwe mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya.

Imbuga nkoranyambaga za All Gospel Today ziratamubutsa ubutumwa burimo amagambo nka #Sindohoka, Kambare neza ku bw’abandi, Karaba intoki kenshi kandi neza, Sigamo intera ya metero hagati yawe n’undi, irinde ingendo zitari ngombwa, Imana ifasha uwifashije, kingura amadirishya n’inzugi by’aho utuye cyangwa aho ukorera, Twihangane tuzatsinda, Covid-19 irica, Covid-19 ntitoranya, Covid-19 nawe yakugeraho, Jye nawe dufatanyije tuzatsinda.

Umuhanzikazi Sarah Sanyu Uwera asaba abantu kwirinda ibirori ndetse n’amahuriro y’abantu benshi, ati “Bene Data bakundwa ntitudohoke, dukomeze kwirinda Covid-19; twirinda ibirori ndetse n’amahuriro y’abantu benshi”.

Umuramyi Aimé Uwimana we yagize ati “Muvandimwe nsengera ngusengere ariko unandinde nkurinde Covid-19, ibuka gukingura amadirishya y’inzu urimo, n’ibirahuri by’imodoka urimo”.

Mu kiganiro na Rev. Alain Numa uhagarariye itsinda rya All Gospel Today (AGT) yavuze ko ubu bukangurambaga buzafasha guhindura imyumvire ya bamwe bica amabwiriza nkana yo kwirinda Covid-19 harimo n’abakristo.

Yagize ati: “Twaricaye dusanga mu bantu bagize umuryango wa All Gospel Today nk’abahanzi n’abashumba bakurikirwa kandi bakumvwa n’abantu benshi, muri iki gihe hari abantu benshi bafite imyumvire yo kudohoka bakica ingamba zo kurwanya icyorezo, twizeye ko muri ubu bukangurambaga benshi bazahindura imyumvire.”

Numa akomeza avuga ko Abakristo bafite uruhare rukomeye mu gufatanya n’inzego zitandukanye mu rugamba rwo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo no mu bindi bikorwa bitandukanye, kandi ko ibi nabyo ngo ari ivugabutumwa.

Ihururiro AGT ryatangiye mu mwaka wa 2013, rikaba rihuza ingeri zitandukanye z’abantu bafite aho bahuriye n’ibikorwa by’Iyobokamana (Gospel) barimo; Abashumba b’amatorero atandukanye, Abavugabutumwa, Abahanzi, Abakuriye amakorali n’amatsinda y’abaririmbyi, Abanyamakuru n’Abatunganya umuziki, abayobora ibitaramo (MCs) n’abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka