Amadini n’amatorero arasabwa kurushaho gukiza urwango n’amacakubiri mu Banyarwanda

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge(NURC) hamwe n’Ubuyobozi bw’umurenge wa Remera mu karere ka Gasabo, bavuga ko gukiza urwango n’amacakubiri mu mitima y’Abanyarwanda ari umurimo w’abasenga kurusha uwa Leta.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge(NURC) Fidele Ndayisaba avuga ko umurimo wo kunga Abanyarwanda ukwiye kugirwamo uruhare runini n'amadini n'amatorero
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge(NURC) Fidele Ndayisaba avuga ko umurimo wo kunga Abanyarwanda ukwiye kugirwamo uruhare runini n’amadini n’amatorero

Izi nzego zitabaje impuzamadini n’amatorero mu Murenge wa Remera ku cyumweru tariki 27 Ukwakira 2019, kugira ngo bigishe Abaturage banasengere ibibazo bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge mu gihugu.

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ivuga ko n’ubwo ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda bwagiye bugerwaho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ngo hakiri ibikomere bihishwe mu mitima y’abantu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidele Ndayisaba agira ati “Mu byigishwa bikoreshwa mu madini yose usanga bishingiye ku ndangagaciro z’ubumwe n’ubwiyunge, igikenewe ni ukubihuza n’ubuzima bw’Abanyarwanda hamwe n’amateka y’abakeneye gukira ibikomere bahuye na byo”.

“Ni umurimo w’amadini n’amatorero gukomeza kwigisha Abanyarwanda kuko bigishijwe amacakubiri n’urwango igihe kinini, komora ibikomere rero biracyakenewe, ni iby’igihe kirekire”.

Apotre Masasu yemera ko bafite ubushobozi bwo guteza imbere ubumwe n'ubwiyunge mu Banyarwanda
Apotre Masasu yemera ko bafite ubushobozi bwo guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda

Ku rundi ruhande, Umuyobozi wa ‘Restoration Church’, rimwe mu bigize impuzamadini n’amatorero mu Rwanda, Apotre Josua Masasu avuga ko umurimo w’isanamitima no kunga Abanyarwanda ari uwabo kurusha kuba uw’inzego za Leta.

Apotre Masasu agira ati “Leta yakoze uruhare rwayo, aho yatumye buri Munyarwanda atavogera uburenganzira bw’undi, ariko ntabwo yagera ku mitima y’abantu, ibyo ni ibyacu twebwe nk’amadini kuko abatuyoboka baza baduha imitima yabo”.

“Twe hari aho tugera imbere mu mitima y’abantu, bigatuma Abanyarwanda biyunga bya nyabyo atari ugupfa kwihangana no kubana gusa.”

“Kuri ubu imitima y’abantu hari iyomowe irafashwa, ariko hari n’ituje itarakira kuko ibyabaye muri iki gihugu byageze imwina(kure) cyane”.

Impuzamadini n'amatorero mu murenge wa Remera muri Gasabo, yahuye isengera hamwe ku cyumweru
Impuzamadini n’amatorero mu murenge wa Remera muri Gasabo, yahuye isengera hamwe ku cyumweru

Umwe mu bagize Itorero ADEPR witwa Ntezimana Vital avuga ko uburyo buzafasha Abanyarwanda kubana biyunze, ngo ari ukubanza kwiyunga n’Imana kugira ngo Umwuka wayo ubashe kubahuriza hamwe.

Umuyobozi w’umurenge wa Remera, Murekatete Patricie avuga ko yitabaje amadini n’amatorero kugira ngo babashe kwiyunga no gusabira Igihugu kutazongera kunyura mu bihe nk’ibyo mu mwaka w’1994.

Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge(NURC) ivuga ko uku kwezi k’Ukwakira kose kwahariwe ubumwe n’ubwiyunge, aho abakozi bayo bitabira kandi bagashyigikira ibikorwa byunga Abanyarwanda bari mu bice bigaragara nk’ibidahuje amateka, imyumvire n’imyemerere.

Amadini n'amatorero mu murenge wa Remera i Kigali yafashije abatagira ubwisungane mu kwivuza, yemera no kunga Abanyarwanda
Amadini n’amatorero mu murenge wa Remera i Kigali yafashije abatagira ubwisungane mu kwivuza, yemera no kunga Abanyarwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntabwo watanga ibyo udafite.Muli 1 Abakorinto 1:10,Imana isaba abakristu nyakuri "kugira ubumwe ntibacikemo ibice".Aho kumvira iryo tegeko,amadini ni ibihumbi,kandi no mu Rwanda niko bimeze.Nta kindi kibitera uretse gushaka ibyubahiro n’amafaranga.Niyo mpamvu amadini adashobora kuzana ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda.Ngirango mujya mwumva ukuntu mu madini buri gihe baba bashwana kubera amafaranga.Mwumvise ibyabereye kwa Gitwaza,ADEPR,Abaslamu,Abadive,etc...
Muzi ukuntu abari bakuriye Gatulika,Musenyeri Perraudin na Nsengiyumva Vincent,bagize uruhare mu macakubiri y’u Rwanda.Report ya NURC iheruka,yerekanye ko mu madini yo mu Rwanda harimo Irondabwoko.Ibi byose byerekana ko amadini adashobora kuzana ubumwe n’ubwiyunge.

gisagara yanditse ku itariki ya: 29-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka