Amadini n’amatorero arakora iki ku kibazo cy’inda ziterwa abangavu?

Ikibazo cy’umubare munini w’abangavu baterwa inda ntigisiba kumvikana mu bibazo bihangayikishije igihugu, dore ko uwo mubare ukomeza kwiyongera aho kugabanuka.

Abayobora amadini n'amatorero na bo bemera ko bakwiye kugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije umuryango nyarwanda
Abayobora amadini n’amatorero na bo bemera ko bakwiye kugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije umuryango nyarwanda

Imibare igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2016, umubare w’abangavu baterwa inda z’imburagihe mu gihugu hose utarajya munsi y’ibihumbi 17 buri mwaka, abo kandi bakaba ari abamenyekana.

Iyo mibare ikomeza gutera impungenge mu gihe nyamara Abanyarwanda benshi usanga bafite amadini n’amatorero babarizwamo ndetse akabigisha indangagaciro z’imyitwarire myiza no kwirinda ubusambanyi.

Nyemazi John Bosco, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta (Rwanda Civil Society Platform), ari na ho amatorero n’amadini abarizwa, agira ati “Ikibazo kirahangayikishije cyane, kuko iyo urebye imibare irakomeza kwiyongera. Ingamba zishyirwaho mu guhangana n’iki kibazo ziracyari nkeya.”

Nyemazi asanga hakwiye kongerwa imbaraga mu gukurikirana abatera abo bana inda, ababyeyi bahishira abatera abo bana inda na bo bagahanwa.

Nyemazi wo mu ihuriro ry'imiryango itari iya Leta yasobanuye uburyo ikibazo cy'abangavu baterwa inda gihangayikishije
Nyemazi wo mu ihuriro ry’imiryango itari iya Leta yasobanuye uburyo ikibazo cy’abangavu baterwa inda gihangayikishije

Ku ruhande rw’amadini n’amatorero, Nyemazi asanga abayobozi bayo bakwiye kugira uruhare rufatika mu kwigisha abayoboke babo ibyerekeranye no kwirinda izo nda zitateganyijwe.

Ati “Abanyarwanda benshi bangana na 95% bari mu madini n’amatorero. Ni ukuvuga ko abayobozi bayo bafite uruhare rukomeye, kwigisha abayoboke babo, no gufata ingamba zihamye, wenda zitari zisanzwe, tukareba ko ikibazo cy’izo nda z’imburagihe cyarangira.

Ati “Cyaba ikibazo cy’ibiyobyabwenge, ikibazo cy’abana bata ishuri, dukwiye kureba uko duhuza imbaraga twese, kuko yaba amadini, yaba imiryango itari iya Leta, abikorera, n’igihugu twese icyita rusange ni ‘Umuturage’. Rero tugomba gukorana tukareba ko twahuza imbaraga mu guhashya ibibazo byugarije sosiyete nyarwanda.”

Amadini n’amatorero asanzwe yigisha abakirisitu kwirinda ubusambanyi no kwirinda guhohotera abana. Nyemazi asanga n’ubwo izo nyigisho zisanzweho, hakirimo icyuho kuko bibanda ku kubigisha iby’ijambo ry’Imana gusa, ibyo abandi bita iby’umwuka, ariko ntibagire igihe gihagije cyo kubigisha ibyo mu buzima busanzwe.

Ati “Ntekereza ko uburyo bwo kwigisha butanoze, kuko bigisha inyigisho zijyanye n’imyemerere, ariko ni gake bibanda ku bibazo byugarije sosiyete. Icyo twavuga rero ni uko hejuru y’izo nyigisho zijyanye n’imyemerere, hakwiye kongerwamo n’ubundi bukangurambaga mu bayoboke babo, bakareba niba ibyo bigisha, ibyo bavuga bihura n’ubuzima bw’abaturage mu mibereho yabo ya buri munsi.”

Musenyeri Laurent Mbanda uyobora Itorero ry'Abangilikani mu Rwanda asanga hakwiye kongerwa ingufu mu nyigisho zigenewe umuryango
Musenyeri Laurent Mbanda uyobora Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda asanga hakwiye kongerwa ingufu mu nyigisho zigenewe umuryango

Umuyobozi w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Laurent Mbanda, akaba n’umwe mu bayobozi b’Inama y’Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda, RIC (Rwanda Interfaith Council), na we yemera ko kwigisha ijambo ry’Imana gusa bidahagije, ahubwo ko ababyeyi bakwiye kwita ku bana babo.

Ati “Itorero, umuryango n’igihugu dukwiye gufatanyiriza hamwe kugira ngo icyo kibazo kitwugarije tugire icyo tugikoraho, kandi ndemera ko amatorero n’amadini dukwiye kukigiramo uruhare rukomeye cyane. Biradusaba kwigisha indangagaciro zishingiye ku ijambo ry’Imana, ariko ntitwibagirwe no kwita ku muryango.”

Inama y’Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda yateranye kuri uyu wa gatatu tariki 03 Mata 2019 igamije kungurana ibitekerezo bijyanye n’uruhare rw’amadini n’amatorero mu kubaka ubumwe, amahoro, iterambere ry’igihugu no gutegura imbere heza kandi hahuriweho (Common Future).

Ibyo bitekerezo bitangwa bizahurizwa hamwe n’ibyaturutse mu bindi bihugu bya Afurika mu nama izahuza abayobozi b’amadini n’amatorero ku rwego rw’umugabane wa Afurika.

Ibizava ku rwego rw’umugabane wa Afurika na byo bizajya mu nteko rusange yo ku rwego rw’isi izahuza abahagarariye amadini n’amatorero ku isi izabera mu Budage muri Kanama 2019, ikazaba ibaye ku nshuro ya 10.

Bunguranye ibitekerezo bivamo ibizigwaho ku rwego rwa Afurika no ku rwego rw'isi
Bunguranye ibitekerezo bivamo ibizigwaho ku rwego rwa Afurika no ku rwego rw’isi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

BIRAKABIJE NUGUHAGURUKA TUKABIRWANYA KUKO ABAKOBWA BACU BARASHIJE

MOISE yanditse ku itariki ya: 12-04-2019  →  Musubize

Ntabwo AMADINI ashobora guca ubusambanyi.Kubera ko ahubwo abakuru bayo nabo basambana ku bwinshi.Mujya mwumva abapadiri ibihumbi n’ibihumbi bashinjwa ubusambanyi.Kimwe na Pastors benshi babikora.Ikintu kizaca ubusambanyi,ni Ubwami bw’Imana,bisobanura Ubutegetsi bw’Imana.Nkuko Daniel 2:44 havuga,ku munsi w’imperuka,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ishyireho ubwayo.Nkuko Imigani 2:21,22 havuga,kuri uwo munsi Imana izakura mu Isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze ku isi abantu bayumvira gusa.
Aya manama bakora ntacyo yageraho.Niba koko Abanyamadini bagiraga akamaro,nta Genocide yali kuba muli 1994.Ahubwo nabo bayigizemo uruhare rukomeye.

mazina yanditse ku itariki ya: 3-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka