Amabwiriza mashya ku kwirinda COVID-19 ntakwiye gutera abantu ubwoba
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2020, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda amaze gutangaza amabwiriza mashya akaze ajyane no kwirinda COVID-19, arimo kubuza abantu gusohoka mu ngo, gufunga amaduka n’amasoko, guhagarika gutwara abagenzi kuri moto, guhagarika ingendo zijya mu mijyi no mu turere tw’u Rwanda, gufunga imipaka yose n’andi.
Abenshi mu baturage bumvise aya mabwiriza mashya bibatera gucika intege, nyamara izi ni ingamba zituma u Rwanda ruhangana n’iki cyorezo hakiri kare.
Ibi bishobora kugora Abanyarwanda mu gihe gito ariko bikarangira vuba, kitarateza ibibazo byinshi.
Ingamba zirimo gufatwa, zirafatwa mu rwego rwo gukomeza kwirinda ubwandu bushya bwa Coronavirus.
Icyo Abanyarwanda bakwiye kwibuka ni uko u Rwanda rutari mu bihugu byugarijwe cyane kurusha ahandi, ariko uko bimaze kugaragara ni uko mu bihugu birimo imibare myinshi, usanga ahanini byaratewe n’uko abashinzwe kureberera abaturage batarihutiye gufata ingamba zo gukumira ubwandu.
Izi ngamba zirimo gufatwa n’ubuyobozi mu Rwanda zirasaba Abanyarwanda kugira ibyo biyima, kugira ngo barengere ubuzima, harebwa ko icyorezo cya Coronavirus cyacika intege mu buryo bwihuse, ubundi bagasubira mu mirimo yabo, ubuzima bugakomeza uko bisanzwe.
Itangazo rya Minisitiri w’Intebe ryabisobanuye neza, aho guhahira ibiribwa harahari, aho kugurira imiti harahari, amavuriro arakomeza gukora, n’amabanki arakomeza akazi kayo.
Ibikorwa bindi byahagaritswe, ni inzira yo gukumira kiriya cyorezo mu maguru mashya, kuko ubuzima bugomba gukomeza kandi ntibyagerwaho hatabayeho kugira ibyo twiyima.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
nimudohore dutahe mudupime CG mureke dukore akazi katuzanye kuko bamwe tungwinoda imiryango twaje guhahira ibayeho nabi yaryaga twaciyi shuro none ahhha
Muraho neza? Ndashimira prime ministers nizindinzego za Leta zidahwema kudushakira ubwirinzi kucyorezo turimo guhura nacyo murino minsi, ariko narigango mbaze ikibazo kijyanye nikifuzo, ndumuturage Mumujyi wa kigali nkaba nakoraga akazi kajyanye na wedding cakes ariko bakaba barahagaritse wedding, kurubu kurya biragoranye cyane nkaba nifuje gutaha muntara biranga kuberako bahagaritse bus zijya muntara nukuri bishoboka mwadufasha tukabona ukodutaha inzara itaratwicira muri kigaki. Murakoze nitwa Manzi jmv ntuye muri gasabo.
Muraho tubashimiye ko mwatekereje neza kubijyanye no gukumira icyorezo cya COVID-19. None ko Hari abantu dukodesha kd dukora nyakabyizi tuzarya iki, tuzishyura iki banyiribyondo. Muturwaneho kuko ubuzima bwahagaze kd nogusubira mu ntara ntibikunda kuko Imaihanda irafunze. Nimugire Icyo mudufasha nibitaba ibyo turakumira COVID-19,
ark abaricwa n’inzara natwe turibenshi cyane kuko uyumujyi ntiwawubamo ntacyo winjiza .murakoze
Abantu ntibirengagize ko amagara aseseka ntayorwe.
Dushyigikiye uyu mwanzuro wo gufunga rimwe Na bimwe. Abikirisha kuvuga urya yakoze, niyiyeranje aguze, yitabaze inshuti n’abavandimwe, uwo binaniye agapfa yishwe n’inzara si kimwe n’uwishwe n’icyorezo kuko gikwirakwizwa.
Abantu Bose babigire ibyabo kwirinda, kurinda imiryango yabo no kurinda abanyarwanda muri rusange.
twihahangane dukore ibishoboka kuko tutigomwe kiriya cyorezo cyatumara kandi dusenge dushikamye .ahubwo ikibazo cyabantu bari kuriza ibiciro byibiribwa rwose bigweho!
Muraho!!! Turabyumva knd nta wutabishyigikira ark ikibazo gikomeye knd giteye impungenge service zose zisigaye zirasaba abafite amafrang knd twibuke ko hari abaturage bakora nyakabyizi nonese azahahisha iki knd atakoze nkubwo bubari bwafunzwe ark mubyukuri umukozi uhakora niho yakuraga amaronko nibafunga tayari boss nawe aramubwira yitahire nonese mwibuka ko harabantu banyakamwe badafite ahandi bahungira basi hashakishwa uwundi muti kuko gukinga Ibintu byose hariho nubundi abazicwa ninzara ntibaticwa nticyorezo knd twibuke ko icyorezo ntituzi igihe kizarangirira ark inzara ntiwampara gatatu utariye ubuzima bwahagarara!!!!
Konshimye abakozi ba leta bakomeza guhebwa abakora nyakabyizi barabaho bate?mudusabire abakorera amacampany agiye guhagarika akazi muri iki gihe nkabashinwa bakora imihanda bakomeze bahembe abakoi babo mugihe hagikumirwa ubwandu bushya bwa Covid-19
ko nshimye abakozi bareta bakomeza guhembwa abakora nyakabyizi barabaho bate?mudusabire banyiri campany zigiye guhagarika akazi nkabashinwa bakora imihanda bakomeze bahembe abahozi babo muri iki gihe cyagateganyo mukwirinda covid-19
abakene murabahahirra byokurya.mureke kwigana murashaka kwica abaturage ninzara.
ubuyobozi barikuvuga ibyo bashaka nagobazi ko hano hanze kurabakene.nibafunga ibyo byose abakene byo kurya barabikurahe? kuringo hano murwanda zitungwa no kugurisha utuntu dutoya nabushobozi bafite.murabahahira byo kurya. abakozi baleta turabizi iwe yujuje stoke.babandi murabaha byokurya? nico kibazo murakoze