Amabwiriza mashya ku kwirinda COVID-19 ntakwiye gutera abantu ubwoba

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2020, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda amaze gutangaza amabwiriza mashya akaze ajyane no kwirinda COVID-19, arimo kubuza abantu gusohoka mu ngo, gufunga amaduka n’amasoko, guhagarika gutwara abagenzi kuri moto, guhagarika ingendo zijya mu mijyi no mu turere tw’u Rwanda, gufunga imipaka yose n’andi.

Abenshi mu baturage bumvise aya mabwiriza mashya bibatera gucika intege, nyamara izi ni ingamba zituma u Rwanda ruhangana n’iki cyorezo hakiri kare.

Ibi bishobora kugora Abanyarwanda mu gihe gito ariko bikarangira vuba, kitarateza ibibazo byinshi.

Ingamba zirimo gufatwa, zirafatwa mu rwego rwo gukomeza kwirinda ubwandu bushya bwa Coronavirus.

Icyo Abanyarwanda bakwiye kwibuka ni uko u Rwanda rutari mu bihugu byugarijwe cyane kurusha ahandi, ariko uko bimaze kugaragara ni uko mu bihugu birimo imibare myinshi, usanga ahanini byaratewe n’uko abashinzwe kureberera abaturage batarihutiye gufata ingamba zo gukumira ubwandu.

Izi ngamba zirimo gufatwa n’ubuyobozi mu Rwanda zirasaba Abanyarwanda kugira ibyo biyima, kugira ngo barengere ubuzima, harebwa ko icyorezo cya Coronavirus cyacika intege mu buryo bwihuse, ubundi bagasubira mu mirimo yabo, ubuzima bugakomeza uko bisanzwe.

Itangazo rya Minisitiri w’Intebe ryabisobanuye neza, aho guhahira ibiribwa harahari, aho kugurira imiti harahari, amavuriro arakomeza gukora, n’amabanki arakomeza akazi kayo.

Ibikorwa bindi byahagaritswe, ni inzira yo gukumira kiriya cyorezo mu maguru mashya, kuko ubuzima bugomba gukomeza kandi ntibyagerwaho hatabayeho kugira ibyo twiyima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

nimudohore dutahe mudupime CG mureke dukore akazi katuzanye kuko bamwe tungwinoda imiryango twaje guhahira ibayeho nabi yaryaga twaciyi shuro none ahhha

denny ppppp yanditse ku itariki ya: 11-04-2020  →  Musubize

Muraho neza? Ndashimira prime ministers nizindinzego za Leta zidahwema kudushakira ubwirinzi kucyorezo turimo guhura nacyo murino minsi, ariko narigango mbaze ikibazo kijyanye nikifuzo, ndumuturage Mumujyi wa kigali nkaba nakoraga akazi kajyanye na wedding cakes ariko bakaba barahagaritse wedding, kurubu kurya biragoranye cyane nkaba nifuje gutaha muntara biranga kuberako bahagaritse bus zijya muntara nukuri bishoboka mwadufasha tukabona ukodutaha inzara itaratwicira muri kigaki. Murakoze nitwa Manzi jmv ntuye muri gasabo.

Jean Marie yanditse ku itariki ya: 23-03-2020  →  Musubize

Muraho tubashimiye ko mwatekereje neza kubijyanye no gukumira icyorezo cya COVID-19. None ko Hari abantu dukodesha kd dukora nyakabyizi tuzarya iki, tuzishyura iki banyiribyondo. Muturwaneho kuko ubuzima bwahagaze kd nogusubira mu ntara ntibikunda kuko Imaihanda irafunze. Nimugire Icyo mudufasha nibitaba ibyo turakumira COVID-19,
ark abaricwa n’inzara natwe turibenshi cyane kuko uyumujyi ntiwawubamo ntacyo winjiza .murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 22-03-2020  →  Musubize

Abantu ntibirengagize ko amagara aseseka ntayorwe.
Dushyigikiye uyu mwanzuro wo gufunga rimwe Na bimwe. Abikirisha kuvuga urya yakoze, niyiyeranje aguze, yitabaze inshuti n’abavandimwe, uwo binaniye agapfa yishwe n’inzara si kimwe n’uwishwe n’icyorezo kuko gikwirakwizwa.
Abantu Bose babigire ibyabo kwirinda, kurinda imiryango yabo no kurinda abanyarwanda muri rusange.

Byukusenge Innocent yanditse ku itariki ya: 22-03-2020  →  Musubize

twihahangane dukore ibishoboka kuko tutigomwe kiriya cyorezo cyatumara kandi dusenge dushikamye .ahubwo ikibazo cyabantu bari kuriza ibiciro byibiribwa rwose bigweho!

alias yanditse ku itariki ya: 22-03-2020  →  Musubize

Muraho!!! Turabyumva knd nta wutabishyigikira ark ikibazo gikomeye knd giteye impungenge service zose zisigaye zirasaba abafite amafrang knd twibuke ko hari abaturage bakora nyakabyizi nonese azahahisha iki knd atakoze nkubwo bubari bwafunzwe ark mubyukuri umukozi uhakora niho yakuraga amaronko nibafunga tayari boss nawe aramubwira yitahire nonese mwibuka ko harabantu banyakamwe badafite ahandi bahungira basi hashakishwa uwundi muti kuko gukinga Ibintu byose hariho nubundi abazicwa ninzara ntibaticwa nticyorezo knd twibuke ko icyorezo ntituzi igihe kizarangirira ark inzara ntiwampara gatatu utariye ubuzima bwahagarara!!!!

Masudi yanditse ku itariki ya: 22-03-2020  →  Musubize

Konshimye abakozi ba leta bakomeza guhebwa abakora nyakabyizi barabaho bate?mudusabire abakorera amacampany agiye guhagarika akazi muri iki gihe nkabashinwa bakora imihanda bakomeze bahembe abakoi babo mugihe hagikumirwa ubwandu bushya bwa Covid-19

clenia yanditse ku itariki ya: 22-03-2020  →  Musubize

ko nshimye abakozi bareta bakomeza guhembwa abakora nyakabyizi barabaho bate?mudusabire banyiri campany zigiye guhagarika akazi nkabashinwa bakora imihanda bakomeze bahembe abahozi babo muri iki gihe cyagateganyo mukwirinda covid-19

clenia yanditse ku itariki ya: 22-03-2020  →  Musubize

abakene murabahahirra byokurya.mureke kwigana murashaka kwica abaturage ninzara.

erick yanditse ku itariki ya: 22-03-2020  →  Musubize

ubuyobozi barikuvuga ibyo bashaka nagobazi ko hano hanze kurabakene.nibafunga ibyo byose abakene byo kurya barabikurahe? kuringo hano murwanda zitungwa no kugurisha utuntu dutoya nabushobozi bafite.murabahahira byo kurya. abakozi baleta turabizi iwe yujuje stoke.babandi murabaha byokurya? nico kibazo murakoze

erick yanditse ku itariki ya: 22-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka