Amabwiriza aha agaciro ubumenyigiro azaba yemewe mu gihe kitarenze ukwezi

Ikigo gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA) kiratangaza ko mu gihe kitageze ku kwezi amabwiriza agenga ubumenyingiro mu Rwanda azaba yemejwe kugira ngo abiga imyuga n’abayikora bahabwe agaciro.

Mu kiganiro n’inzobere mu myuga inyuranye, zirimo izituruka mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), ku guha agaciro amabwiriza n’ibyemezo by’abakora n’abiga imyuga, umuyobozi wa WDA, Jerome Gasana, yatangaje ko amabwiriza agenga ubumenyingiro mu Rwanda yari akiri imbanziriza mushinga bigatuma hari benshi bakora imyuga batabasha kuyisobanura no kuyiteza imbere.

Muri icyo kiganiro cyabaye tariki 25/05/2012, umuyobozi wa WDA yagize ati “Urabaza umuntu wese utagira icyo akora cyangwa akora utuntu twinshi tudasobanutse ngo ndi umuhinzi. Washyize umwihariko ku kintu kimwe ukagikora ugikunze?”

Umuyobozi wa WDA asobanura ko amabwiriza agenga buri murimo uri mu nshingano z’iki kigo azemerwa ku rwego rw’igihugu ndetse no muri EAC tariki 12/06/2012.

Imirimo iri mu nshingano zo gutezwa imbere na WDA ni ijyanye n’ikoranabuhanga, ubuhinzi n’ubworozi, ingufu, ubwubatsi, ubukerarugendo n’amahoteri, ubukinnyi bwa za filme, gutunganya ubwiza bw’umubiri, n’ibindi.

Uwifuza guteza imbere umurimo we cyangwa kwiga umushya, yumva awukunze, ashobora kugana ikigo WDA kikamurangira cyangwa kikamushyira muri amwe mu mashuri gifite mu nshingano.

Inama yiga ku guha imyuga agaciro yitabiriwe n'abantu benshi.
Inama yiga ku guha imyuga agaciro yitabiriwe n’abantu benshi.

Esther Mwiyeria, Umunyakenya ukorera umuryango w’ikoranabuhanga witwa GESCI ukorera muri EAC yagize ati “Buri wese afite amahirwe Imana yamuhaye y’umurimo ashoboye kurusha indi, ariko si buri wese uzi ko afite ayo mahirwe”.

Mwiyeria wakoreye mu Rwanda igihe kinini, agira inama inama u Rwanda ko rwagombye kurwanya ubushomeri mu rubyiruko kandi rukagera ku koranabuhanga rigizwe ahanini na telefone, televiziyo, radio na internet kuko ari rwo bakozi b’igihugu kandi bagize umubare munini.

Ikigo WDA gisubiza ko iyi ntambwe irimo kugerwaho kuko guhera mu mwaka utaha, kizaba cyujuje amashuri arindwi yiyongera ku yari asanzweho, akazajya yigamo abanyeshuri bashya bagera ku 3500.

Ayo mashuri arimo kubakwa na miriyoni ennye z’amadolari y’Amerika WDA yahawe na banki y’isi azaba afite ibikoresho bigezweho n’abigisha babishoboye.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka