Alyn Sano yashyize hanze album ye ya mbere yise ‘RUMURI’

Umuhanzikazi Shengero Aline Sano umaze kumenyakana nka Alyn Sano akaba umwe mu b’igitsinagore bari kwigaragaza cyane mu muziki w’u Rwanda, yashyize hanze album ye ya mbere yise ‘RUMURI’.

Alyn Sano ubwo yasogongezaga abakunzi be album 'Rumuri'
Alyn Sano ubwo yasogongezaga abakunzi be album ’Rumuri’

Ku wa 18 Kamena Alyn Sano yakoze igikorwa yise ‘Listening Party’ cyari kigamije kumvisha inshuti ze, abavandimwe n’abandi iyi album mbere y’uko ayishyira hanze ku wa Gatanu tariki 23 Kamena.

Alyn Sano aganira na KT Radio, yavuze ko iyi album yise ‘RUMURI’ ajya guhitamo iri zina, agamije kugirango agaragaze ko ikintu cy’ingenzi, umuntu aba agomba kwishakamo ibisubizo by’ibibazo aba afite.

Ati: “RUMURI n’izina rituruka kw’ijambo urumuri. Narugereranyije n’ibisubizo by’ibibazo umuntu aba afite numva ko kwishakamo igisubizo ari cy’ingenzi. Mu yandi magambo kwishakamo urumuri bigufasha kwimurikira no kumurikira abandi wagezeho.”

Iyi album yayitiriye nubundi indirimbo ‘RUMURI’ icuranze mu mudiho wa Kinyarwanda, yakozwe na Pastor P, aho yayihimbye asa nugaruka ku mukobwa ushaka kubera abandi urumuri ndetse akumva ko ibibazo byose afite agomba kubyikemurira akishakamo ibisubizo.

Ati “Icuraburindi riri mu buzima ndimo namenye ko rikurwaho n’urumuri runturukamo. Ndi urumuri”

Iyi album Alyn Sano yatangiye gukorwaho mu 2020, avuga ko ifite umwihariko utandukanye n’izindi ndirimbo yari asanzwe akora kuko yiganjemo izacurangishijwe ibikoresho gakondo.

Album ye iriho indirimbo 13, ebyiri muri zo yahuriyemo n’abandi bahanzi byumwihariko abitwa ‘Abasamyi ba Nkombo’ mu yo yise ‘Lioness’ ndetse na ‘Why’ yakoranye na KIVUMBI King.

Ni album akoze nyuma y’imyaka itanu amaze atangiye umuziki mu buryo bw’umwunga. Ndetse ikimara kujya hanze yakiriwe mu buryo budasanzwe n’abakunzi be n’ab’umuziki muri rusange dore ko buri ndirimbo usanga ifite ubutumwa bwihariye.

Urugero, indirimbo yise “Mariya” iyo uyiteze amatwi igaruka Alyn Sano yayanditse asa nk’ugira Inama abana b’abakobwa bakiri bato abakangurira ko bagakwiye gutegereza bakareka kwiyandarika kuko imbere yabo ari heza.

Alyn Sano, yavuze ko mbere y’uko uyu mwaka urangira ateganya kuba yayimurikira abakunzi be. Anabasaba gukomeza kuyumva no kumuha n’ibitekerezo muri uru rugendo rwe rwa muzika.

Ati: “Yego ndabiteganya mbere y’uko uyu mwaka urangira, kandi abakunzi banjye ndabakunda, ndabashimira ndetse nanabamenyesha ko mfite album ya mbere hanze yitwa Rumuri, nkabasaba ko bayumva maze bakampa ibitekerezo. Kandi ndabakunda cyane.”

Alyn Sano na Pastor P wagize uruhare mu ikorwa rya 'Rumuri'
Alyn Sano na Pastor P wagize uruhare mu ikorwa rya ’Rumuri’

‘RUMURI’ ni album kandi yashyizweho ibiganza n’abatunganya umuziki batandukanye (Producers) bo mu Rwanda barimo ababimazemo igihe ndetse n’abashya mu ruganda rw’imyidagaduro, mu rwego rwo kugaragaza uruhare rwa buri wese mu guteza imbere umuziki Nyarwanda.

Iyi Album ye iriho indirimbo ‘Inshuti’ yakozwe na Bob Pro, Lioness yakoranye n’abagore bo ku Nkombo bakora imirimo y’uburobyi ikorwa mu buryo bw’amajwi na Michael Makembe, Mama yakozwe na The Major, Positive yakozwe na Davy Denko na Kevin Klein.

Ni mugihe ‘Mwiza’ yakozwe na Santana Sauce, Mariya ikorwa na Prince Kiiiz, ‘Umwihariko’ yakozwe na Sano Panda, Sakwe Sakwe yakozwe na Yeah Man & Meira Pro, ‘Kuki na Why’ zombi zakozwe na Kenny Vybz, ‘Rumuri’ yanitiriye album yakozwe na Pastor P, ‘Warakoze’ yakozwe na Eddie & Action naho ‘Bohoka’ ikorwa na Prince Kiiiz.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ILIKE ALYN SANO

EMMANUEL yanditse ku itariki ya: 29-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka