Alphonsine Mumureke abonekerwa haketswe ko yafashwe n’amashitani (Ubuhamya)
Abazi iby’amabonekerwa y’i Kibeho kuva yatangira bavuga ko Alphonsine Mumureke, ari na we wabonekewe bwa mbere, abonekerwa haketswe ko yafashwe n’amashitani kuko akomoka i Kibungo ahajyaga havugwa kuba abantu bayakoresha cyane.
Sekunde Twagirumukiza utuye i Kibeho, ari naho yavukiye mu mwaka w’1957 akanahakurira, avuga ko amabonekerwa atangira yakoraga umurimo w’ubufundi muri Koleje ya Kibeho (ubu hitwa GS Mère du Verbe) abakobwa batatu bemejwe ko babonekewe bigagamo.
Agira ati “Njye nari ndi mu kazi, mu gitondo batubwira ko hari umwana wabonekewe. Yitwaga Alphonsine. Abantu bati ubwo ni amagini y’iwabo baterereje abanyeshuri ba hano! N’ababikira babifata gutyo, bakamubwira bati ubwo ni amagini y’iwanyu. Bashaka no kumwirukana.”
Akomeza agira ati “Ariko bukeye twumva ko habonekewe n’uwitwa Anathalie. Bati, ibi ni ibiki noneho? Umwana yarazaga akikubita hasi, akareba hejuru mu zuba ukibaza uti, umuntu areba mu zuba ntahumbye? Tuti ya magini y’i Kibungo koko arakomeye!”.
Twagirumukiza wakundaga kwitabira amabonekerwa avuga ko yatangiye kwemera ko bariya bakobwa batabaga bahanzweho n’amashitani yitegereje ukuntu itsinda ry’abaganga ryari ryashyizweho kubareba babateraga inshinge ntibabyumve, mu gihe ababaga bahanzweho (na bo bajyaga bagaragara mu gihe cy’amabonekerwa) bazibateraga bagataka.
Yungamo ati “Hari igihe haje ikizubazuba, (uwabonekerwaga) aravuga ngo Bikira Mariya araje. Izuba ririkaraga ririkaraga, tubona habaye ubwire, kandi bibera aho twari turi. Nta telephone zariho icyo gihe ngo duhamagare abandi, ariko nageze mu rugo ndababwira nti, ese mwabonye ukuntu habaye ubwirakabiri? Bati ahagana hehe? Nti aho twari turi bwahabaye. Birabatangaza.”
Mu bindi byemeje abagiye bitabira amabonekerwa ni ukuba abakobwa babonekerwaga baravuze ko i Kibeho hazameneka amaraso menshi kandi bikaba byarabaye.
Twagirumukiza ati “Uwabonekerwaga yarivugiye ati, izi ndabo ko mbona ziva amaraso?! Ararira ati, Nyagasani izi ndabo zicitse imitwe, zivuye amaraso! Byahuje na Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yunganirwa na Silas Nsanzabaganwa utuye i Kibeho, wigeze no kuba Burugumesitiri wa Komine Mubuga (ni yo yarimo Kibeho) guhera mu Ukuboza 1976 kugera muri Gashyantare 1982.
Agira ati “Amaraso bahanuye twarayabonye hano i Kibeho kuko yahamenetse ari menshi no kubonekerwa byararangiye. Hari Jenoside yahabaye, ubundi haba no gucyura impunzi z’Igihugu cyose zari zahungiye hano, mu kuzicyura habayemo urugomo, benshi ibihumbi n’ibihumbagiza barahapfira.”
Bikira Mariya yasabaga abakobwa babonekerwa kuhira indabo ze
Abakunze kujya gusengera i Kibeho, igihe cyose bataha bamaze guterwa amazi y’umugisha. Ibi ngo byatangijwe na Bikira Mariya mu gihe cy’amabonekerwa, kuko yasabaga ababonekerwa kuzana amazi, bakagenda bayamena ku bo yagendaga abereka.
Iyo bamenaga amazi ku baje gusenga bo ngo babaga babona bari mu murima w’indabo, Bikira Mariya akabasaba kumwuhirira indabo yaberekaga zarabye.
Berthilde Mukashyaka atuye i Kibeho kuva mu mwaka w’1976, ariko n’ubundi akaba yaravukiye muri Paruwasi ya Kibeho ari na yo yaherewemo amasakaramentu yose uhereye ku kubatizwa kugera ku Ugushyingirwa. Ni umwe mu bavuga kuri iryo yuhira.
Agira ati “Hari umwarimu wigishaga muri ririya shuri witwaga Jean Baptiste, Alphonsine yakundaga kumumenaho amazi nyamara yaranamwigishaga. Nk’akajerekani k’ane yakamumariragaho. Koko urwo rurabo rwaregutse! Byageze igihe tuza kumva ko yagiye mu iseminari, ubu yabaye padiri.”
Uyu Jean Baptiste ubusanzwe ngo yari umuntu utaritabiraga no gusenga.
Kwigaragariza i Kibeho kwa Bikira Mariya byabanjirijwe no kumushakashaka kw’Abakirisitu
Hari abatuye i Kibeho bavuga ko hari ibimenyetso byabanjirije ukwigaragariza i Kibeho kwa Bikira Mariya batekerejeho nyuma y’amabonekerwa.
Silas Nsanzabaganwa ni umwe muri bo, ubisobanura, aho avuga ko ikimenyetso cya mbere ari uko Kiliziya ya Kibeho yubakwa mu mwaka w’1934, yaragijwe Bikira Mariya.
Icyo gihe ngo yari isakaje ibyatsi, hanyuma haza kubakwa indi y’inkuta z’amatafari ahiye, ari na yo ihari ubungubu, ikaba yo yari yarasakajwe amategura. Yatashywe mu mwaka w’1944.
Ikindi kimenyetso ni uko mu mwaka w’1975 Padiri Ladislas Habimana wo muri iyo Paruwasi yahawe ubupadiri, hanyuma mu gihe cyo kumuha impano baza gusanga padiri wari uhari yaribagiwe kwegeranya ubushobozi bwo kumushakira inka, nk’uko byari byarabaye akamenyero ko uwabuhawe wese ayihabwa.
Ibyo ngo byarakaje Musenyeri Gahamanyi wari waje kumwimika (Kibeho yari ikibarirwa muri Diyoseze ya Butare), abaza uwo Mupadiri impano yumva yamwihera.
Abari bahari ngo bari biteze ko agiye gusaba ivuriro batari bafite nyamara rikenewe, batungurwa no kumva asabye ko ishusho ya Bikira Mariya yari hafi aho yari imaze imyaka irenga ibiri yaramenwe n’umuntu wari ufite uburwayi bwo mu mutwe.
Icyo gihe ngo Musenyeri yaramushimye, ahita anamugororera kuzajya kwiga mu Busuwisi.
Nsanzabaganwa ati “Icyo kiba ikimenyetso nyine ko abakirisitu b’ino, Bikira Mariya bamushaka.”
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Icyo nzi cyo nuko umubyeyi Bikira Mariya yabonekeye ikibeho byagatangaza naho kutabyemera ntibikuraho ababyemera kubihamya ikindi ntidusenga uwo mubyeyi ahubwo turamwiyabaza akaduhakirwa kumwana we Yezu Kristu,kumusaraba Yezu yaturaze umubyeyi we agira ati mubyeyi dore umwana arongera abwira wamwigishwa yakundaga ati mwana dore nyoko,ufite kumva yumve,ikindi Kandi ntitugahangane turangwe nubwiyoroshye nurukundo nkabanyarwanda kuko twaraburiwe twubake igihugu cyacu cyavuye kure,Bikira Mariya mwamikazi wa kibeho udusabire.
Icyo nzi cyo nuko umubyeyi Bikira Mariya yabonekeye ikibeho byagatangaza naho kutabyemera ntibikuraho ababyemera kubihamya ikindi ntidusenga uwo mubyeyi ahubwo turamwiyabaza akaduhakirwa kumwana we Yezu Kristu,kumusaraba Yezu yaturaze umubyeyi we agira ati mubyeyi dore umwana arongera abwira wamwigishwa yakundaga ati mwana dore nyoko,ufite kumva yumve,ikindi Kandi ntitugahangane turangwe nubwiyoroshye nurukundo nkabanyarwanda kuko twaraburiwe twubake igihugu cyacu cyavuye kure,Bikira Mariya mwamikazi wa kibeho udusabire.
Ese koko,ni Maliya wabonekeye abana b’abakobwa I Kibeho?Kugirango tubyumve neza,twibuke uko byagenze muli Eden.Satani yakoresheje INZOKA,ibonekera EVA,baraganira.We n’umugabo we baketse ko ari Inzoka yavugaga,ntibamenya ko ari Satani baganiraga.Nkuko ijambo ry’Imana rivuga,n’uyu munsi Satani akoresha "amayeli menshi” kugirango tutamumenya.Bisome muli 2 Abakorinto 2,umurongo wa 11.Niyo mpamvu Imana idusaba “gushishoza”, aho gupfa kwemera ibyo batubwiye.Urugero,biriya bibumbano bya Maliya byuzuye I Kibeho (Statues),Imana itubuza kubikoresha mu misengere yacu (Worship).Ikavuga ko abakoresha biliya bibumbano,bazarimbukana nabyo ku munsi w’imperuka.Soma Gutegeka 7:26.Nkuko bible ivuga,biliya ni ibiti cyangwa ibumba basize irange !!Ntabwo ali Bikiramaliya.