Alice Uwase yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RMB

Perezida wa Repuburika Paul Kagame yagize Alice Uwase Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi.

Uwase Alice
Uwase Alice

Uwase asimbuye Francis Kamanzi uherutse guhabwa inshingano nk’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative (RCA).

Uyu muyobozi yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wungirije wa RMB, kuva ku wa 14 Kamena 2024. Ni umwanya yagiyeho avuye ku buyobozi bw’ishami rishinzwe ubushakashatsi kuri Mine, Peteroli na Gazi muri urwo rwego.

Mbere yo kujya muri RMB, Uwase yabaye umuyobozi w’imishinga y’ubucukuzi bwa zahabu muri Ngali Mining, ibarizwa muri Ngali Holdings.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka