Algeria: Perezida Kagame yasuye ingoro y’umurage w’amateka “Tipasa Archaelogical Park”
Perezida Paul Kagame uri mu rugendo rw’akazi mu gihugu cya Algeria ari gusura ingoro y’umurage w’amateka akomeye ku mugabane wa Afurika bita Tipasa Archaelogical Park yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye nk’ikimenyetso cy’amateka akomeye y’isi cyane cyane ku birebana n’intambara zo kwigarurira ibihugu no kwibohora.
Perezida Kagame ari ku munsi wa gatatu w’urugendo rw’akazi agirira muri Algeria, aho yabonanye n’abayobozi bakuru muri icyo gihugu barimo na Perezida Abdelaziz Bouteflika bakaba baraganiriye ku mishinga y’iterambere n’ubufatanye ibihugu byombi byagirana mu kwiteza imbere no gukurura abashoramari mu Rwanda.

Nyuma y’ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na mugenzi we Abdelaziz Bouteflika yabwiye abanyamakuru ko urugamba rwo kwibohora ku bukoloni n’ibihugu by’amahanga Algeria yarwanye rufite igisobanuro kinini ku bwigenge n’iterambere rya Afurika, by’umwihariko ngo hagati y’ibihugu byombi.
Tipasa Archaelogical Park iri ku rutonde rw’ahemejwe n’ishami rya LONI rishinzwe uburezi n’umuco, UNESCO, ko hari mu bimenyetso by’umurage w’amateka y’isi, hakaba harabereye ibikorwa bihambaye mu bihe by’imyaka isaga 600 kuva mbere y’ivuka rya Yezu.

Ni agace kabanje kuba umurwa ukomeye w’ubucuruzi kuko kari ku Nyanja ya Mediterranean, nyuma kaza kuba isibaniro y’intambara zikomeye z’ibihugu by’Uburayi no mu burasirazuba bwo hagati byashakaga kwigarurira
Andi mafoto ya Perezida Kagame asura Tipasa Archaelogical Park


Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
nta cyiza nko gusura ahantu nkaha Kuri Paul Kagame , yasuye ahantu h’ubutwari kuko nawe ari intwari
Uyu Mzee Imana imuhe umugisha. 100%.
TIPASA umujyi w’amateka akomeye. washinzwe mu kinyejana cya gatanu mbere ya Yezu na ba Pheniciens ukaza gukomera mu kinyejana cya kabiri mbere ya Yezu mu byo bitaga Guerres Puniques icyo gihe uwayoborwaga n’Abaromani.