Akurikiranyweho gukoresha ikoranabuhanga rigaragaza ko umuntu yakingiwe atari byo

Habimana Safari wakoraga nk’umukorerabushake (Youth volunteer), akurikiranyweho gukoresha ikoranabuhanga bikagaragara muri ‘sisitemu’ ko abantu bakingiwe batarigeze bahabwa urukingo rwa Covid-19.

Safari arasaba abanyarwanda imbabazi kuko ibyo yakoze atari azi ko bigize icyaha
Safari arasaba abanyarwanda imbabazi kuko ibyo yakoze atari azi ko bigize icyaha

Ubwo yerekwaga itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 06 Nzeri 2021, aho afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Remera, Habimana yavuze ko uburyo yabikozemo atari azi ko bigize icyaha kuko atigeze ahabwa amahugurwa cyangwa amabwiriza agenderaho mbere yo guhabwa inshingano zo gushyira abantu muri sisiteme mbere yuko bahabwa urukingo rwa Covid-19.

Habimana yatoranyijwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake ubwo hatangizwaga gahunda yo gukingira abantu mu buryo bwa rusange kugira ngo afashe izindi nzego gushyira amakuru y’abagomba gukingirwa mu bubiko bwayo, hifashishijwe mudasobwa aho yabikoreraga ku kigo nderabuzima cya Kagugu, ariko akaba yaragombaga kubikorera uwo areba witabiriye iyo gahunda.

Gusa Habimana yaje gutandukira abikorera umukobwa w’inshuti ye avuga ko bamenyaniye ku mbuga nkoranyambaga (Instagram), ashyira amakuru yemeza ko yikingije mu bubiko kandi nyamara uwo mukobwa yari yibereye mu Karere ka Rusizi.

Ati “Twabikoraga nk’ibisanzwe umuntu yaba atanahari tukamufasha, kuko ntabwo twari twahawe amabwiriza cyangwa se n’amahugurwa y’uko ibintu bigomba kugenda, haciyemo iminsi dukomeza gukora naje guhamagara inshuti twahuriye kuri Instagram mubaza niba yari yarikingije arampakanira, ati oya ndamubwira nti kuki utaza nkagufasha ko ari byo ndimo gukoramo. Ntabwo yazuyaje yaranyemereye ati ndaza, uwo mwanya nahise mushyira muri sisiteme ariko ntiyigeze aza uwo munsi, gusa jye numvaga nta kibazo mfite”.

Nyuma yo kumenya ko ibyo yakoze bigize icyaha, Habimana arasaba imbabazi Abanyarwanda.

Ati “Ndabisabira imbabazi mbikuye ku mutima, ngasaba n’Abanyarwanda bose imbabazi by’umwihariko Minisiteri y’Ubuzima aribo bategura kino gikorwa mbizeza ko bitazasubira”.

Uwase Vanessa w’imyaka 21 washyizwe muri sisitemu atigeze ahabwa urukingo, akaza gufatwa agiye kurufata, avuga ko nyuma yo kubona ubutumwa bugufi bwerekana ko yakingiwe yaje gusabwa n’ababyeyi be ko yajya kwikingiza.

Ati “Mu gitondo tujyayo tugezeyo ntanga irangamuntu yanjye, maze kuyitanga bayishyiramo basanga narakingiwe, kandi ntarigeze mfata urukingo, bahita banjyana hirya bajya kumbaza ibibazo, bambwira bati ni gute uri muri sisitemu kandi utarakingiwe! Ndababwira nti ntabwo nakingiwe ahubwo nari nzi ko ndibukoreshe iyi code nahawe kugira ngo bankingire, ntabwo nari nzi ko igaragaza ko nakingiwe”.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko inshingano Habimana yari yahawe ari ugushira umuntu muri sisitemu kandi akabikora ari uko uwo muntu amugezeho.

Ati “Yaba inshuti yawe cyangwa undi wese muziranye nyamuneka tegereza akugereho umureba nawe akureba, cyane cyane ko guhurira kuri ziriya mbuga nkoranyambaga ureste gushyiraho amafoto ariko udashobora kwemeza ko ari wa muntu muziranye. Ikindi numvishe avuga ngo ntabwo babihuguriwe, wahugurirwa se kureba umuntu, kubaza umuntu indangamuntu, ubu urashaka ko baguhugura kuvuga ngo umuntu nakugeraho batonde umurongo ubandike hanyuma abandi babakingire, ibyo barabizi barabibwiwe”.

Polisi irasaba abantu kudakomeza kwishora mu byaha kuko bikomeje kugaragara ko abantu barimo kubikora mu buryo bworoshe bakoresheje ikoranabuhanga, bakabikora bazi ko byoroshye kandi nyamara bikomeye.

Bikurikire muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabwira urubyiruko rw’abakorera bushake ko gufata inshingano mwahawe n’abanyarwanda babizeye nk’inyangamugayo none namwe murimwe baka bazikinisha bakabifata nkimikino sibyo, nimumenye agaciro k’imirimo mufasha abaturarwanda ko Atari ibyanyu bwite kukoresha mugendeye kumafranga Mutima yanyu, ahubwo aribyanyarwanda muri rusange.murakoze

Twizeyimana yanditse ku itariki ya: 6-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka