Akazi gakomeye gategereje CGP Gasana mu Ntara y’Amajyepfo - ISESENGURA

Isesengura rya Kt Radio rigaragaza ko Guverineri mushya w’Intara y’Amajyepfo CGP Emmanuel Gasana afite akazi katoroheye ko guhindura Intara y’Amajyepfo, ku mwanya asimbuyeho Mureshyankwano Marie Rose.

CGP Gasana yasimbuye Marie Rose Mureshyankwano ku buyobozi bw'Intara y'Amajyepfo
CGP Gasana yasimbuye Marie Rose Mureshyankwano ku buyobozi bw’Intara y’Amajyepfo

Intara y’Amajyepfo ni yo yonyine iherutse guhindurirwa muri enye, hakaba hibazwa niba ikibazo ari Guverineri wabuze ubushobozi bwo kuyiyobora cyangwa ari abamufasha mu turere badohotse bigatuma imiyoborere yayo icumbagira ugereranije n’uko uwari Guverineri Munyatwali yayisize.

Mu isesengura ry’abanyamakuru mu kiganiro “Ubyumva Ute” cya KT Radio cyo ku mugoroba wo ku wa 22 Ugushyingao 2018, abatumirwa bitabiriye ikiganiro bakora umwuga w’itangazamakuru bagaragaje ko impinduka ziziye igihe.

Isesengura ryagaragaje ko mu Ntara y’Amajyepfo abaturage badahabwa ijambo cyangwa ngo bagire uruhare mu miyoborere yabo kubera ko abayobozi batabereka ibikwiye.

Umunyamakuru Rene Anthere Rwanyange avuga ko impinduka ziziye igihe kuko Guverineri ucyuye igihe Mureshyankwano Marie Rose ibintu byari byamunaniye.

Agira ati, “Izi mpinduka zari zikwiye kuko njyewe mbona Guverineri ucyuye igihe yari ahari mu magambo gusa ntabwo yari ashoboye guhuza ibikorwa by’abayobozi b’uturere”.

Amatiku mu nzego z’ubuyobozi bw’Uturere yatumye Intara y’Amajyepfo itsikira

Nubwo ibibazo byibanzweho ari ibiri mu Ntara y’Amajyepfo kandi hakaba haravuyeho Guverineri, gusa ngo ntibibujije ko yakwitirirwa amakosa yose yatumye Intara y’Amajyepfo iza inyuma mu mihigo.

Umunyamakuru Jean Claude Ndayishimye avuga ko Umuyobozi uhuza ibikorwa by’uturere ntitwitware neza, ari we byabazwa dore ko mbere y’uko avaho, yabanjirijwe na benshi mu bayobozi b’uturere beguye ku bushake bwabo abandi bakirukanwa.

Ati “Mu Ntara y’Amajyepfo abayobozi bigize abanyabiro, aho kwegera abaturage birirwa bicaye mu biro bakocagurana, urugero ntanga ni urwo mu Karere ka Ruhango.

“Komite Nyobozi yari iyobowe na Mbabazi, yageze n’aho ishwana ndetse no kwita ku bikoresho byo mu biro birirwaga bicayemo birabananira, aho impapuro z’amasoko zasanzwe abacuruzi basigaye bazipfunyikamo amandazi”.

Imiyoborere y’Uturere kandi ngo yangiritse kuva kera kuko atari ibya none kuko usanga ahubwo hari ibyagiye bihishwa, ubu bikaba byaragaragaye kuko imitangire y’amanota mu mihigo byafashe indi sura. Aha Guverineri mushya akaba agomba kuzahashyira imbaraga.

Jean Claude Ndayishimye avuga ko kuba Guverineri Mureshyankwano yaraje ngo akemure bene ibyo bibazo ariko bikamunanira ntacyo yari akimara.

Ati “Kujya mu muganda ngaruka kwezi ntabwo bihagije ngo wegere abaturage, kuba Mureshyankwano yarananiwe guhuza ubwumvikane n’ubumwe bw’abayobozi bose mu Ntara byatumye ikomeza gusubira hasi”.

“Hari benshi mu bayobozi bagiye bagaragarwaho n’imyitwarire idahwitse ku buryo byatakarije icyizere abaturage ku bayobozi, nk’uwari Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi agasinda, uturere tw’Intara y’Amajyepfo ni two tuza ku isonga mu gusurwa na Komisiyo ya PAC kubera imiyoborere mibi”.

Amaraso mashya yari akenewe na yo ntagomba gukoresha igitugu, ahubwo hakwiye igitsure

Isesengura ryagaragaje ko icyaburaga mu miyoborere myiza mu Ntara y’Amajyepfo ari ugufata ibyemezo ku bayobozi babifite mu nshingano.

Umunyamakuru Rwanyange asanga umuyobozi mwiza ari ujya inama kandi akemera no kuyigirwa, bitaba ibyo ngo ntabwo akenewe habe na mba.

Ati “Intara y’Amajyepfo ikeneye uyu munsi umuntu w’igitsure, umuyobozi ufata icyemezo kabone nubwo cyaba gikarishye, ntabwo Intara y’Amajyepfo ikeneye umuyobozi uvuga ngo ibi tuzabikora, ibi tuzabikora”.

Habuze iki ngo ibintu bigende neza?

Umunyamakuru Jean Claude Ndayishimye na mugenzi we Rwanyange bagaragaza ko Intara y’Amajyepfo yabuze Umuyobozi ufata icyemezo, n’umuyobozi ushyira imbere inyungu z’Umuturage aho kwisanisha n’igitinyiro cy’intebe yicayemo.

Jean Claude Ndayishimye avuga ko yifashishije urugero rw’inzu z’ubucuruzi mu Mujyi wa Huye zimaze imyaka umunani zifunze, none ubu zakaba zafunguwe kandi zitabanje kuvugururwa nk’uko byari byasabwe, bigaragaza ihuzagurika.

Abo banyamakuru bagaragaza ko ubu hakenewe umuyobozi utajenjeka kandi ufata icyemezo, kuko ngo ntabwo hakenewe amagambo asize umunyu kurusha kumenya gusesengura ibyo abaturage bakeneye.

Umujyi wa Huye ni urugero rw’ubuyobozi butazi gufata icyemezo

Isesengura rya KT Radio ryagaragaje ko kuba abayobozi bategera abaturage ari kimwe mu bituma imiyoborere mu Ntara y’Amajyepfo icibwa intege na bamwe mu baba badashaka gukorera hamwe.

Jean Claude Ndayishimye avuga ko bitangaje kuba Inama Njyanama imaze imyaka umunani ifashe umwanzuro wo gufunga amahoteli, inzu z’ubucuruzi none ubu bakaba barongeye kuzifungura.

Ati “Ese nk’iyo myaka umunani ishize amazu adakora, bene yo ibihombo bagize bizishyurwa na nde, none se bajya kuyafunga babonaga bitazateza ibibazo?

“Umujyi wa Huye wari uwa kabiri kuri Kigali, none ubu habaye mu gihuku, ni ukuvuga mu kizu kitagira abantu,ubu hararutwa n’umujyi wa Nyanza”.

Imyumvire y’abaturage n’ibibazo by’ibigugu

Amateka y’Intara y’Amajyepfo na yo ngo yaba afite aho ahuriye no kunanirana haba mu mitwe y’abaturage badakunda impinduka, cyangwa ngo bajyane na zo.

Urugero mu mateka ni ukuba impinduramatwara za Leta zaragiye zivukira muri iyo Ntara, icyakora ngo n’abayobozi b’ubu bazivukamo ntacyo bakora ngo bongere bunge ubumwe bw’abayivuka.

Urugero rutangwa ni urw’abaminisitiri na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu bayivukamo aho na bo ngo bakwiye kumanuka bagakora ibikorwa bigaragariza abaturage ko bifatanije aho kwigira za Kigali kubakayo inzu.

Ibyo ngo bituma abayisigayemo bibona nk’aho banenwe cyangwa bahejwe ndetse badafite aho bahuriye n’abamaze kugera ku yindi ntera.

Abacuruzi bakomeye na bo ngo bakwiye gushora imari mu Ntara aho kuyimukana bayijyana i Kigali, ibyo bigakorwa no kuri bimwe mu bigo bya Leta, aho byifuzwa ko byakorera mu Ntara aho kwirundira mu murwa Mukuru.

Guverineri mushya azabishobora ate?

Isesengura rya KT Radio rigaragaza ko Guverineri mushya CGP Emmanuel Gasana ari umuyobozi ukwiye kuyobora Intara y’Amajyepfo.

Banshingiye ku mirimo yari asanzwe akora, abanyamakuru bagaragaza ko CGP Gasana ari umugabo ugira igitsure ku buryo nta muyobozi ku rwego rw’akarere uzamunyuzamo ijisho cyangwa ngo amuce mu rihumye.

Ibyo kandi ngo bizanagaragarira mu gucunga neza umutekano uherutse guhungabana mu Ntara y’Amajyepfo kubera ubujura bwitwaje intwaro, no guhohotera abaturage, kuko Guverineri mushya azi uko bashaka amakuru ajyanye n’ibyahungabanya umutekano byose.

Guverineri mushya kandi ngo azi neza Intara y’Amajyepfo ku buryo ibibazo byayo kubivugutira umuti bitazamugora, kuko ngo azafatanya bya hafi n’inzego za Polisi mu gukundisha abaturage gucunga umutekano wo shingiro rya byose.

Ikindi cy’ingenzi isesengura rigaragaza ni ukuba ngo ntawashidikanya ko CGP Gasana yagize uruhare rukomeye mu kubaka urwego Polisi y’igihugu igezeho uyu munsi, bityo ngo no gushyira ku murongo Intara y’Amajyepfo bikaba bizamworohera kubera ubwo bunararibonye avanye mu kazi yakoraga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka