Akato no guhezwa biri mu bituma SIDA ikwirakwira
Bamwe mu baturage bavuga ko kuba bagenzi babo bagiheza ababana n’ubwandu bwa SIDA ari bimwe mu bituma bigorana kugira ngo ubwandu bwayo bugabanuke.
Ibi barabitangaza mu gihe isi yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Sida kuwa mbere tariki 1/12/2014.
Iki cyorezo kireba umuryango Nyarwanda niyo mpamvu n’Abanyarwanda badakwiye kujya baheza cyangwa ngo bahe akato abafite ubwo bwandu kuko biri mu bituma bashobora kutisanzura ngo barinde abandi, nk’uko bitangazwa n’uwitwa Céléstin Bigirimana.
Agira ati “Mu Rwanda akato gasa n’aho kagabanutse ariko ntiwabihamya kuko hari amazina bakita ababana na Virusi itera Sida usanga akwiye kurwanywa nko kuvuga ngo uriya muntu afite “igiswaku”, yakandagiwe n’imbogo, abana n’ubwandu. Ayo ni amagambo aheza umuntu kuko ubana n’agakoko gatera Sida ni nk’abandi Banyarwanda bose ntago ari ibyondo ngo umuntu akoraho akandura, ahubwo ni umuntu utarageza igihe cyo kurwara”.

Ibi kandi bigaragara hamwe na hamwe mu kazi aho bafata umuntu ubana na virusi itera SIDA nk’umuntu udashoboye, mu gihe bari bakwiye kumuha urubuga kugira ngo bamwereke ko nta kibazo bityo nawe ntagire ipfunwe ngo abe yakwanduza abandi, nk’uko Bigirimana yakomeje abisobanura.
Uwitwa Aline Niyibigira avuga ko imwe mu nzira nziza yo kwirinda iyi ndwara ari ukwirinda no kwipimisha kugira ngo umuntu amenye aho ahagaze n’ingamba yafata mu gihe yaba yaranduye.
Mu Rwanda kimwe no isi hagiye gutangira ubukangurambaga basaba abantu bafite ubwandu bwa virusi itera Sida gufata imiti kuko byongera amahirwe kugera kuri 96% yo kutanduza igihe uyirwaye afata imiti neza.
Ubu bukangurambaga bwiswe “20 million on Treatment by 2020” bwatangijwe n’umuryango utegamiye kuri leta witwa AHF bugamije gukangurira abantu ku buryo byibura abagera kuri miliyoni 20 muri miliyoni 35 z’abantu banduye Sida kugeza ubu bazaba bafata imiti neza mu mwaka wa 2020.
Dr. Horatius Munyampundu uhagarariye AHF mu Rwanda, atangaza ko gahunda bafite ari ugukorana n’itangazamakuru mu gusakaza iyi gahunda kugira ngo abantu bayimenye.

Avuga kandi ko bazakomeza gahunda yabo yo gukangurira abantu kwipimisha ku bushake, abasanze ari bazima bakabagira inama yo kwifata cyangwa gukoresha agakingirizo, naho abanduye bagashyirwa muri gahunda zo kubitaho zirimo kubagira inama no kubaha imiti ku buntu.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu Rwanda abantu bagera ku bihumbi 200 babana n’ubwandu bwa Sida ariko ibihumbi 50 muri bo bakaba batazi niba bayirwaye. Gusa leta y’u Rwanda yishimira ko mu myaka itanu ishize yashoboye kugabanya ubwandu bushya ku kigero cya 50%.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nukuri muri 2014 nta muntu wagakwiye guha akato ubana n’uburwayi bwa Sida