Akarere ka Rutsiro kiyemeje kutazongera guherekeza abandi mu mihigo
Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bwafashe icyemezo cyo kuganira n’abakozi bako, mu rwego rwo kurebera hamwe ingamba zigamije kongera kubavana ku mwanya wa nyuma, nyuma y’uko kaje ku mwanya wa nyuma mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2011 – 2012.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Gaspard Byukusenge, avuga ko bibabaje kubona akarere ayoboye karaje ku mwanya wa nyuma, n’ubwo atariko byahoze.
Yagize ati: ‘Ni ikibazo gikomeye kuko akarere ka Rutsiro ntabwo mu mateka kigeze kaba aka nyuma. Usibye n’akarere nyobora, nanjye ubwanjye sindigera mba uwa nyuma mu buzima busanzwe’.
Byukusenge avuga ko zimwe mu ngamba zafashwe zirimo kugaragaza uruhare rwa buri wese kuri buri muhigo, kugira ngo hatazagira inota na rimwe rizongera gutakara.
Indi ngamba ni ugusobanurira abaturage uruhare rwabo no kwibutsa abafatanyabikorwa ko bagomba gukora ibyo baba biyemeje.
Mu mihigo 32 aka karere kari kahize umwaka ushize, itandantu niyo itsaragezweho, harimo umuyoboro w’amashanyarazi wagombaga kuva mu murenge wa Ruhango ukagera mu mu murenge wa Boneza, kimwe n’undi wagombaga kuva mu murnge wa Ruhango ukajya ahitwa mu Bitenga.
Iyo miyoboro yagombaga kubakwa ku bufatanye na EWSA, ariko umwaka warangiye nta na gito gikozwe.
Undi muhigo utaragezweho ni amazi yagombaga kugera kuri bimwe mu bigo nderabuzima. Wagombaga gutwara miriyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda ariko inkunga y’u Busuwisi yagombaga kwifashishwa ntiyabonetse, nk’uko byari biteganyijwe kuko umwaka wose warangiye habonetse miriyoni 45 gusa.
Hari kandi undi mushinga wa EWSA wagombaga gutanga miriyoni zisaga 90 zo kubaka amasoko y’amazi ariko bigeze hagati uwo mushinga watanze miriyoni 39, uvuga ko nta yandi mafaranga uzatanga.
Undi muhigo umuyobozi w’akarere ka Rutsiro avuga ko wagize uruhare mu gutuma akarere kaza ku mwanya wa nyuma, ni uruganda rw’icyayi umufatanyabikorwa atubatse nk’uko yari yabyemeye ntihamenyekane n’impamvu bitakozwe, ku buryo ku munsi w’isuzuma hari hamaze kuboneka ikibanza cyonyine.
Kuri ibi hiyongeraho umuhigo w’igishushanyo mbonera, Umuyobozi w’akarere avuga ko impamvu bitakozwe ku gihe byatewe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire kitatanze inkunga yacyo, nk’uko cyari cyayemeye.
Undi muhigo wadindiye ni uwo gusana amazu y’abatishoboye kubera ko miliyoni zibarirwa muri 60 zari ziteganyirijwe iki gikorwa zitabonetse.
Mu mihigo ya 2009 - 2010, akarere ka Rutsiro kari ku mwanya wa 12 gafite amaota 67,8%. Mu mwaka wa 2010 –-2011 kabaye aka 10 gafite amanota 82, 7%, naho mu mwaka wa 2011 – 2012 kaza ku mwanya wa nyuma n’amanota 82,3%.
Mu gihe mu mwaka wa 2011 - 2012, akarere ka Rutsiro kari kahize imihigo 32. Muri uyu mwaka wa 2012 - 2013, akarere kahize imihigo iri hejuru ya mirongo ine.
Umuyobozi w’akarere avuga ko bafite icyizere cyo kuyesa ku buryo bushimishije kugira ngo kazagaruke mu myanya y’imbere kahozemo.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Abakozi b’akarere ka Rusizi nabo nibafate ingamba kuko bibabaje,n’ubwo bwose Mayor ntacyo adakora ngo arebe ko baza mu myanya y’imbere.Erega si Mayor uba usebye wenyine natwe abaturage biba bitureba. Ubwo rero nitumufashe mu kuyesa.