Akarere ka Rulindo kakuye abakozi bako ku biryo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo, bwasabye abakozi bako gucika ku muco wo kuzana ibiryo mu biro, ngo kuko biteza umwanda kandi bikanangiza amadosiye.

Ni nyuma y’uko ubuyobozi bw’aka karere bukoze igenzura ku micungire y’abakozi, bugasanga bamwe mu bakozi bakunze kuzana Imigati, capati, amandazi n’ibindi biribwa bakabirira mu kazi.

Byasohotse mu itangazo ryashyizweho umukono n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Karere, Muhanguzi Godfrey, ryasohotse kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2018.

Iri tangazo ryagenewe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yose y’aka karere, ryabamenyesheje ko uzarenga kuri ayo mabwiriza yo kureka kurira mu biro, bizafatwa nk’ikosa mu kazi.

Riranasaba kandi abayobora amashami mu karere ndetse n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge kujya bagenzura ko ntawe urenga kuri ayo mabwiriza

Itangazo ryashyizweho umukono n'Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akarere ka Rulindo
Itangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Icyocyemezo nisawa gikwiye kubacyakurikizwa even in Central Government,Local Government & in various institutions kuko kurira muri office sibyiza ariko Atari ukubabuza kuzana ibyokurya ahubwo hashyirweho ahokubirira hemewe kugira ngo bitazakwica akazi.

August in SIBOMANA yanditse ku itariki ya: 17-11-2018  →  Musubize

Icyocyemezo nisawa gikwiye kubacyakurikizwa even in Central Government,Local Government & in various institutions kuko kurira muri office sibyiza ariko Atari ukubabuza kuzana ibyokurya ahubwo hashyirweho ahokubirira hemewe kugira ngo bitazakwica akazi.

August in SIBOMANA yanditse ku itariki ya: 17-11-2018  →  Musubize

none aruguta umwanya ajya kubishaka hanze yakazi nokuza akitwaje icyatanga umusaruro nikihe usibyeko Wenda ubutumwa bwumvikanye nabi nahubundi ntacyo bitwaye.

twizeyimana jmv yanditse ku itariki ya: 16-11-2018  →  Musubize

Mukomere,

Uyu muyobozi ndabona yarengereye. ntaho wabuza umukozi kwitwaza impamba ( collation), ahubwo wamufasha kubona aho ayirira hasukuye Kandi hatabangamiye akazi. Cyangwa se azashimishwa n uko bazajya Bata akazi bagiye gushaka icyo barya!

kinwa cha mzee yanditse ku itariki ya: 16-11-2018  →  Musubize

That is not fair, ahubwo yagombye kuba abibagurira.

Gikosi yanditse ku itariki ya: 15-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka