Akarere ka Rulindo kahagurukiye icuruzwa ry’abantu
Binyujijwe cyane cyane mu rubyiruko, akarere ka Rulindo kari muri gahunda yo kurwanya icuruzwa ry’abantu. Urubyiruko rurakangurirwa kwishakira icyo gukora kugira ngo rudashidukira mu mijyi ahakunze kugaragara icyo kibazo.
Aka karere kagizwe ahanini n’icyaro, ngo usanga rumwe mu rubyiruko barushuka, bakarujyana mu mijyi guhabwa akazi akenshi bakagenda batanabibwiye ababyeyi babo ugasanga babashakisha.
Usanase Irene agira ati “nababwira ko bagomba gushishoza bakareba niba akazi bagiye gukora kazabageza ku zihe nyungu”. Avuga ko urubyiruko rukwiriye guhindura imyunvire rugashakisha uko rwakwihangira imirimo rugakizwa n’ibivuye mu maboko yarwo.

Uwitwa Nizeyimana we avuga ko gushukika biterwa n’ubukene. Ati “nk’urubyiruko urabizi ko dukenera utuntu twinshi two kujya ku myako (kugaragara neza), utwo tuntu iyo tubuze usanga twagiye mu mujyi kuko ariho haboneka amajobs (akazi).
Akaba ari muri urwo rwego dushobora kugwa mu bucakara tutabizi”.
Umugenzuzi w’umurimo mu karere ka Rulindo, Nyirahakizimana Adeline ,yatanze inama ku rubyiruko ,yo gukura amaboko mu mifuka kugira ngo batagwa mu mutego w’icuruzwa ry’abantu.
Yagize ati “Iyo umuntu afite icyo akora nta kintu na kimwe cyatuma ashukika, niba ari amafranga uba uyafite, niba ari imibereho myiza, ufite icyo ukora uba uyifite. Nimukangurire na bagenzi banyu gukanguka, barebe kure bakore”.

Nyirahakizimana akomeza avuga ko ikibabaje ari uburyo umwana ashobora kujyanwa, akajya akora akazi k’ingufu ku manywa, byagera nijoro imirimo igahinduka, aho usanga nijoro ari akazi k’uburaya.
Abantu bose bashobora kugerwaho n’ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu akaba ariyo mpamvu hakenewe inkunga ya buri muntu wese mu kubirwanya.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|