Akarere ka Rubavu kemeje ingengo y’imari isaga miliyari 11 n’igice
Nyuma yo kumurika uko ingengo y’imari y’umwaka ushize yakoreshejwe, tariki 20/06/2012, abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu bemeje ingengo y’imari y’umwaka 2012/2013 ingana na miliyari 11, miliyoni 675, ibihumbi 880 n’amafaranga 787.
Bamwe baragaragaje impungenge z’amafaranga make azahabwa inzego zimwe na zimwe nk’urwego rw’abagore, urw’urubyiruko byagenewe buri kimwe amafaranga miliyoni 10 mu gihe ikipe ya Etincelles yagenewe miliyoni 32.
31,20% by’iyo ngengo y’imari azahemba abarimu, abaganga n’ubuyobozi bwite bw’akarere; 26,20% azakoreshwa imirimo y’akarere, kugura ibikoresho, gusana, isuku n’ibindi; naho 41,53% akoreshwe mu mishinga inyuranye nk’amashanyarazi, imihanda, amavuriro n’ibindi.

Mu bikorwa bizibandwaho harimo kubaka imihanda y’amabuye, kubaka isoko rya Gisenyi (icyiciro cya kabiri & gatatu), kubaka ibigo nderabuzima bya Nyakiliba na Kanzenze, guhindura ubucuruzi bwa magendu bukorwa n’abagore (abacoracora) kuri za gasutamo bukaba ubucuruzi bw’umwuga, guhanga imirimo mishya ku bagore basabiriza no guteza imbere ibikorwa by’urubyiruko.
Nyuma y’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere, Steven Kalisa, atanze ibisobanuro by’uko ingengo y’imari y’umwaka 2012/2013 yateguwe, haje kwemezwa ubugororangingo buzongerwamo maze Perezida w’Inama Njyanama, Nelson Mbarushimana, ayishyiraho umukono ayishyikiriza umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sheikh Hassan Bahame.

Jabo Paul, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Uburengerazuba yashimye inama njyanama k’ubw’ingengo y’imari inonosoye neza ariko abasaba kuyishyira mu bikorwa kugira ngo babashe gushyikira icyerekezo Leta yihaye.
Nyuma yo kwemeza ingengo y’imari 2012-2013, habayeho ubusabane bwo kwishimira iki gikorwa.
Pascaline Umulisa
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza ko Rubavu itera imbere ,sinzi niba abayobozi b’igihugu barebako hose kw’isi ibikorwa bibera ku inkengero z’ibiyaga ou le mer aribyo bitanga devise cyane(Rubavu,Rusizi,Karongi,)so Mando shyiramo akabaraga.