Akarere ka Rubavu katanze miliyoni 3 zo gufasha ababyeyi kureka guta abana ku mupaka

Akarere ka Rubavu kateganyine amafaranga miliyoni eshatu yo gufasha ababyeyi gukora imishinga bakorera mu Rwanda aho gusiga abana ku mihanda bakajya gushaka imirimo mu mujyi wa Goma.

Ababyeyi basiga abana babo ku mupaka kubera amategeko asaba ko umwana wambuka umupaka agomba kugira urupapuro rw’inzira. Abo bagore bavuga ko badafite ubushobozi bwo kurugura hamwe n’igihe cyo kurushaka.

Nubwo amafaranga yo gukoresha imishinga yabonetse, abagore basiga abana bavuga ko nta bushobozi bafite bwo kwiga imishinga; ahubwo bagasaba ko bakwemererwa kujya bajyana abana batagombye gusabwa ibyangombwa.

Uretse kuba hari ababyeyi basiga abana ku mupaka hari n’abitwaza abana kubasabisha babazengurukana mu ngo kimwe n’ababashyira ku zuba kugira ngo abagira neza bagirire impuhwe abo bana babahe.

Amategeko abasaba ko umwana wambuka umupaka agomba kugira urwandiko rwinzira kubera ko hashobora kubaho ubucuruzi bw’abana.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka