Akarere ka Rubavu kahagurukiye gucyemura ibibazo by’abimuwe kuri Rubavu

Nyuma y’imyaka ibiri habaye amabarura y’abaturage bagombaga kwimurwa ku musozi wa Rubavu hakagaragaramo abatarabaruwe kandi bacyeneye ibibanza, ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwongeye gusubira mu bikorwa byo gushaka amakuru y’abaturage bacikanywe ntibabarurwe kandi bari bahafite inyubako.

Nk’uko byagaragaye mu nama yahuje ubuyobozi bw’akarere n’abafite ibibazo abaturage 81 nibo bagaragaje ko bafite ibibazo.

Nyuma yo kwiyandikisha umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sheh Bahame Hassan, avuga ko nubwo abaturage bitabiriye ari benshi harimo abamaze kugaragara ko babeshya. Ibyo abihera ko umubare w’abashaka ibibanza uruta ubuso bwari ku musozi wa Rubavu.

Mu nama yahuje ubuyobozi bw’akarere n’abaturage kuri uyu wa gatatu tariki 22/08/2012 hagaragaye abaturage bagera kuri 15 babeshya, ubuyobozi bukemeza ko hari n’abandi bazakomeza kuvumburwa.

Iki gikorwa cyo gushaka amakuru ku batarabaruwe kizatuma abacikanywe batahawe ibibanza byo kubakamo kandi barakuwe ku musozi wa Rubavu bagenerwa aho gutura.

Sheh Bahame Hassan avuga ko nubwo ntaho akarere gafite ho gutuza abaturage badafite ubutaka abazagaragaraho ko bari bafite ibibanza bazashakirwa aho gutura.

Umusozi wa Rubavu wimuweho abaturage bagera ku 1200 bajya gutura ahitwa i Kanembwe. Abimuwe bavuga ko bishimira kwimurwa kubera ibikorwa by’isuri byari bibugarije ariko bagasaba gufashwa kugira imibereho myiza no kubona ibyo bakora.

Umusozi wa Rubavu wimuweho abaturage ubu urimo urakorwaho ibikorwa nyaburanga n’inkeragutabara, aho biteganyijwe ko hazajya hakorerwa ubucyerugendo.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka