Akarere ka Nyanza koherereje Uganda umuntu wayo wahabaga atagira ikimuranga
Umugabo witwa Siime w’imyaka 48 y’amavuko uvuga ko akomoka i Kabale, wabaga mu karere ka Nyanza azunguruka nta cyangombwa na kimwe kimuranga, yoherejwe mu gihugu cye cy’amavuko cya Uganda kuri uyu wa Gatandatu tariki 27/10/2012.
Uyu mugabo yafatiwe mu murima w’imyumbati yo mu murenge wa Mukingo ariho yahinduye ubuturo bwe, yafashwe ubwo inzego z’umutekano zamusabaga ibyangombwa riko we agasubiza ko ntabyo agira niko gufata icyemezo cyo kumusubiza iwabo.
Nta mirimo izwi uyu Siime avuga ko yakoraga muri aka karere, usibye kuva mu gace kamwe ajya mu kandi bwakwira akarambika umusaya mu mirima y’imyumbati n’ibisambu bidahinze, nk’uko abyivugira mu rurimi rwe rw’urukiga akoresha.
Avuga ko yari yaje mu Rwanda mu gikorwa cyo gukora ibyo yita “gutayaya” byakwitwa nko gutembera mu rurimi rw’Ikinyarwanda, kuko akiri iwabo yiberaga mu nka ari umushumba wazo arangije yumva ashatse gutemberera mu gihugu gihana imbibi n’icyabo.
Uyu mugabo, mwene Rwanjayo na Mudabari batuye i Kabale muri Uganda, avuga ko kuva iwabo muri Uganda kugera mu Rwanda yaje anyura inzira z’igiturage, aho nta kinyabiziga na kimwe yigeze akoresha, usibye amaguru ye bwite yifashihsije akagenda buhoro buhoro
Inzego z’umutekano mu karere ka Nyanza zikimara kumuta muri yombi zamubajije icyo yifuza, avuga ko yifuza gusubira iwabo adakoresheje amaguru, nk’uko aza mu Rwanda byamugendekeye.
Ubwo yurizwaga imodoka y’akarere ka Nyanza, yavuze ko yishimiye ubuzima yabayemo akimara gufatwa, ati: “Usibye kumbaza icyangenzaga n’aho nkomoka hamwe n’imibereho yanjye bwite nta muntu n’umwe wigeze arya n’urwara”.
Olivier Nyirishema, umukozi w’akarere ka Nyanza waherekeje Siime kuva mu karere ka Nyanza yerekezwa ku mupaka wa Gatuna, avuga ko uyu mugabo basanze kumujyana iwabo byaba ari ubufasha bukomeye kuri we, kuko nta kintu na kimwe yakoraga kimwinjiriza amafaranga mu Rwanda uretse kwirirwa azunguruka.
Yagize ati: “Umuntu nk’uyu wambutse umupaka w’ibihugu byombi nta cyangombwa kimuranga ashobora kuvamo ibandi cyangwa se akishobora mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi akeka ko ntawabimenya niyo mpamvu byabaye byiza ko tumujyanira igihugu cye cy’amavuko, kuko hari n’ubwo wasanga yarakoreyeyo ibyaha yarangiza agatorokera mu Rwanda”.
Kuba uwo Mugande yasubijwe iwabo binerekana ko u Rwanda ari igihugu cyubahiriza uburengenzira bw’ikiremwamuntu. Ku rundi ruhande kidakunda umuntu waza akivogera nta byangombwa yitwaje bimwemerera kuhaba, nk’uko yakomeje abivuga.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|