Akarere ka Nyanza kashyikirijwe igihembo cyo kuba indashyikirwa mu bikorwa by’umuganda

Mu gikorwa cy’umuganda rusange wabaye kuwa gatandatu tariki 29/09/2012, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) yashyikirije akarere ka Nyanza igihembo cy’uko kabaye indashyikirwa mu kwita ku bikorwa by’umuganda w’abaturage.

Icyo gihembo kingana n’amafaranga miliyoni imwe n’igice cyari giherekejwe n’igikombe nicyo gihembo cya mbere cyatanzwe ku rwego rw’igihugu. Muri uwo muganda kandi hagiye hatangwa ibihembo bitandukanye mu turere dutandukanye bitewe n’ibyo umuganda wagezeho.

Akarere ka Nyanza kahawe icyo gihembo biturutse ku bikorwa by’umuganda wakozwe n’abaturage b’akagali ka Kiruri mu murenge wa Mukingo bashoboye kwiyubakira ibiro by’imidugudu 11 mu gihe ahandi bakirwana no kubaka ibiro by’utugali.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni, yashimiye akarere ka Nyanza kuba baragize uruhare rwo kwiyubakira ibiro by’imidugudu mu mwaka wa 2011 ushize bifashishije ibikorwa by’umuganda w’abaturage.

Minisitiri Musoni yagize ati: “Kuva u Rwanda rwatangira gukora ibikorwa by’umuganda hamaze gukorwa ibikorwa byinshi kandi byose nibyo kwishimira kuko Abanyarwanda bo ubwabo nibo bishatsemo ibisubizo by’ibibazo bibareba”.

Mu mwaka wa 2012 harateganwa kuzashyirwa ingufu nyinshi mu kurwanya isuri no kongera ibikorwaremezo mu turere dutandukanye tw’igihugu hifashishijwe ibikorwa by’umuganda rusange w’abaturage.

Abayobozi b'imidugudu igize akagari ka Kiruri bafite ibiro bakoreramo.
Abayobozi b’imidugudu igize akagari ka Kiruri bafite ibiro bakoreramo.

Abakuru b’imidugudu bakorera muri izo nyubako zubatswe n’igikorwa cy’umuganda bavuga ko ubu bafite aho bakorera bityo bigatuma abaturage baza babashaka bagira aho babasanga.

Mbere y’uko biyubakira ibiro by’imidugudu ngo bamwe muri bo wasangaga babungana kashe kandi batagira aho babika impapuro n’ibindi bikoresho by’ababyobozi bo mu nzego z’ibanze bakunda kwifashisha.

Mu mwaka ushize w’ingendo y’imali ibikorwa by’umuganda byakozwe mu gihugu hose byari bifite agaciro gasanga miliyari 12; nk’uko James Musoni, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yabitangaje.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka