Akarere ka Nyanza kasabiye umuforomo wishe umuntu amuteye urushinge guhagarikwa ku kazi ke
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, yasabiye Dieudonné Irankunda wari umuforomo mu bitaro bya Nyanza, ibihano byo guhagarikwa burundu mu kazi bitewe n’uburiganya yagaragaje, yica ku bushake amategeko agenga umwuga w’ubuganga.
Mu ibaruwa umuyobozi w’akarere ka Nyanza yandikiye Minisiteri y’ubuzima tariki 08/02/2012, Kigalitoday.com ifitiye kopi, isabira Irankunda igihano cyo kwirukanwa. Iki gihano ni nacyo gihano gisumba ibindi byose mu rwego rw’akazi.
Murenzi yemeje ibikubiye muri iyo baruwa, avuga ko ibyo byifujwe nyuma yo gusanga hari amakosa akomeye yakozwe n’uwo muforomo.
Yagize ati: “Ubusanzwe ntabwo byemewe ko umuforomo w’ibitaro bya leta atunga irindi vuriro ku ruhande kandi akiri mu mirimo ye. Byongeye kandi yanakoze uburiganya mu kubona imfunguzo afungura atabiherewe uruhushya n’inzego zarifunze.”
Ikibazo cyatangiye tariki 30/09/2011, ubwo uwo muforomo Irankunda yariganyaga umukozi ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza witwa Mukawera Ellen, amusaba imfunguzo z’ivuriro rye ryari ryafunzwe bitewe no kutuzuza ibyangombwa bisabwa na Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda.
Yamwatse izo mfunguzo avuga ko ashaka kujya gutanga ibikoresho n’inzu Ivuriro rye ryigenga ryakoreragamo. Nyamara ibyo yari yemeranyije n’uwo muforomo sibyo yakoze, ahubwo yarongeye atangira kongera kuvura.
Yarenze ku mategeko azi neza yari yarafungiwe na Minisiteri y’ubuzima ifatanyije n’inzego z’akarere zishinzwe ubuzima na polisi, kubera iryo vuriro ryakoraga ibinyuranyije n’amategeko.
Nyuma yo kongera gukora nta ruhushya, 26/ 01/2012 umuntu yaje kuhivuriza igisebe, atewe urushinge ahita apfa.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|