Akarere ka Ngororero kahagurukiye abana bata ishuli
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero bufatanyije n’abashinzwe umutekano bafashe gahunda yo guca ingeso zituma abana bata ishuli bakajya gukorera amafaranga.
Uretse abana bata ishuli burundu bakajya gukorera amafaranga ku buryo butandukanye, hari n’abasiba ishuli ku minsi y’isoko bakajya gukorera amafaranga bikorera imitwaro y’abantu cyangwa batoragura ibyuma bishaje bakabigurisha.
Mugitondo cya tariki 28/02/2012, abana nk’abo barenga 60 bafashwe na polisi ibajyana ku kicaro cyayo mu karere ka Ngororero ibaza buri wese impamvu yaje mu isoko aho kujya ku ishuli.
Muri abo bana hari ababa bazanye n’ababyeyi babo babatwaje ibintu bazanye mu isoko. Hari n’abakoreshwa n’abantu batari ababyeyi babo kubera ko babaha amafaranga make ugereranyije n’ayo baha abantu bakuze kandi akenshi abana bagirirwa ikizere kurusha abakuze.

Abenshi muri bo ni abana biga hagati y’umwaka wa gatatu n’uwa gatanu w’amashuli abanza.
Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ababyeyi cyangwa abandi bantu bagira uruhare mu gutuma abana bata ishuli bagiye gufatirwa ingamba zikomeye.
Nubwo Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda y’uburezi kuri bose, hirya no hino mu Rwanda usanga hari abana bata ishuli ku mpamvu zitandukanye.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|