“Akarere ka Kirehe gahesha ishema intara y’iburasirazuba” – Uwamariya
Ubwo yasozaga urugendo yari amazemo iminsi asura uturere tw’intara y’iburasirazuba, umuyobozi w’intara y’iburasirazuba, Odette Uwamariya, tariki 28/12/2011, yashimye akarere ka Kirehe kubera ko kaza ku isonga mu kwesa imihigo.
Uwamariya yavuze ko nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye bigize akarere ka Kirehe,yabonye impamvu kaza ku isonga mu kwesa imihigo muri iyi ntara. Yavuze ko ko aka karere gahesha ishema intara kuko kaza mu myanya ya mbere ku rwego rw’igihugu.
Guverineri yasuye imirenge itandukanye igize aka karere cyane cyane iyegereye ikibaya cy’akagera aho yarebye n’uburyo bakoresha mu kuhira ibigori bityo ntibyicwe n’izuba nk’uko mu minsi yashize byagendaga.
Uwamariya yashimiye Perezida wa Repubulika ku kizere yamugiriye cyo kuyobora intara y’iburasirazuba aho yavuze ko iki kizere nawe azagikoresha ayobora neza abaturage batuye iyi ntara.
Yashimiye abayobozi gukomeza ubufatanye mu rwego rwo guteza imbere intara y’iburasirazuba, babungabunga umutekano muri iyi minsi mikuru isoza umwaka.
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Protais Murayire, yavuze ko kugeza ubu umutekano muri aka karere wifashe neza uretse ikibazo kigaragara cy’urumogi rukomoka mu gihugu cya Tanzaniya.
Abayobozi b’ingabo na polisi mu ntara y’iburasirazuba bakanguriye abayobozi batandukanye kurwanya ibiyobyabwenge birimo urumogi kuko runyura muri aka karere ruturutse muri Ngara mu gihugu cya Tanzaniya.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|