Akarere ka Kicukiro kasabye amadini n’amatorero gufasha abakoze Jenoside kwihana

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwahuye n’Imiryango ishingiye ku myemerere buyisaba kugira uruhare mu kubanisha neza abaturage, harimo gufasha abakoze Jenoside kwihana ibyaha bakoze bakanasaba imbabazi.

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru abahagarariye amadini n’amatorero basoje umwiherero w’iminsi ibiri bagiranaga n’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Karere ka Kicukiro, mu rwego rwo kugira icyo bakora kuri raporo ku gipimo cy’ubwiyunge cya 2020 cyakozwe na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC).

Iyo raporo ikorwa buri myaka itanu, yagaragaje ko Akarere ka Kicukiro kaza ku mwanya wa mbere mu kugira abantu benshi (18.1%) bavuga ko hakiri ibibazo byerekana ko Jenoside yakongera gukorwa.

Mu bavuga ibyo harimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baturanye n’ababahemukiye, bakaba babashinja kuticuza ibyaha bakoze hamwe no kwanga kubereka aho biciye abantu babo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, avuga ko umwiherero wari uwo gusaba amadini n’amatorero kugira uruhare mu guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umutesi yagize ati "Ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi ziracyahari, cyane cyane ihungabana, turasaba guhangana na zo kugira ngo zitaba uruhererekane, ariko tugomba no guhangana n’abagifite ingengabitekerezo hamwe n’abapfobya, turagira ngo utarasaba imbabazi abohoke avuge ibyo yakoze".

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa NURC, Fidèle Ndayisaba yagaragarije imiryango ishingiye ku myemerere muri Kicukiro, igipimo cy'ubwiyunge
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa NURC, Fidèle Ndayisaba yagaragarije imiryango ishingiye ku myemerere muri Kicukiro, igipimo cy’ubwiyunge

Umushumba mu Itorero ’Anglican’ mu Rwanda, Rev Dr Antoine Rutayisire, avuga ko abarokotse Jenoside ari bo kugeza ubu byorohera kwiyakira no gutanga imbabazi kurusha abakoze icyaha benshi ngo batemera kubohoka no kuvugisha ukuri.

Rev Rutayisire yagize ati "N’umwana muto wariye isukari uramubaza akaguhakanira kandi ubona imuri ku matama, nkanswe umuntu mukuru wishe abantu akabubaka hejuru, icyo ni ikibazo tuzabana na cyo, nta n’ubwo nibwira ko gukira kuzava mu kumenya aho abantu bawe baguye, nanjye data sinzi aho yaguye muri 1963, kandi narakize!"

Ku ruhande rw’idini rya Islam na ho bavuga ko bajya bagira inyigisho zijyanye n’ubwiyunge bafatiye urugero ku ntumwa Muhamed ngo wunze amoko abiri (Haussi na Hazradji) yari ashyamiranye mu mujyi wa Madina.

Shehe Nizeyimana Ally wungirije ku buyobozi bwa Islam mu Karere ka Kicukiro, avuga ko bagiye kongera inyigisho zisaba abantu kwicuza no gusaba imbabazi (byitwa Taoba), aho abakoze Jenoside ngo bazahabwa umwanya uhagije.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bunasaba amadini n’amatorero kongera uruhare bagira mu iterambere ry’imibereho myiza, cyane cyane ikijyanye no gukumira ko abana bahinduka inzererezi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ako karere avuga ko umuryango usenga Imana udakwiye kugira umwana witwa mayibobo, ndetse ukaba ugomba gufasha abaturanyi bafite impamvu zatuma abana babo bahinduka inzererezi.

Rev Dr Rutayisire asubiza ko mu Bangirikani hari umuco wo gufashanya, aho buri mwaka muri paruwasi ayobora ya Remera-Giporoso ngo hari amafaranga abarirwa muri za miliyoni bafashisha abatishoboye bafite ibyago by’uko abana babacika bakaba inzererezi.

Shehe Nizeyimana wo muri Islam na we yizeza ko bazakumira ubuzererezi bw’abana nk’inshingano bahorana yo gufasha impfubyi n’abandi batishoboye.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro hamwe n’Ihuriro ry’imiryango ishingiye ku myemerere, bemeranyijwe ko bazajya bahura kabiri mu mwaka, bagasuzuma aho bageze mu bikorwa by’Ubumwe n’ubwiyunge hamwe n’ibiteza imbere imibereho myiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mutubarize impamvu insegero zabahamya ba Yehova zidafugurwa so mukarere kavkicuro Kandi imirenge yo yarabyemye murakoze!

Alias yanditse ku itariki ya: 14-04-2022  →  Musubize

Ikibazo nuko n’ayo madini yakoze Genocide.Dore ingero:Hera kuli Musenyeri Perraudin wafashije president Kayibanda gushinga ishyaka Parmehutu na Musenyeri Mukuru (Archbishop) Nsengiyumva Vincent wari muli Komite Nyobozi y’ishyaka MRND rya president Habyarimana.Anglican Church yali ifite Abasenyeri 7 muli 1994.Batatu muli bo (Nshamihigo,Ruhumuliza na Musabyimana waguye muli gereza ya Arusha),bashinjwa gukora Genocide.Muli 1994,ADEPR yifatanyije n’intagondwa z’abahutu mu gushinga Radio RTLM yabafashije guhiga abatutsi.Abadive,bari bafite indirimbo yanyuraga kuli Radio Rwanda,yavugaga ngo Imana yatumye president Kayibanda gushinga ishyaka Parmehutu.Muli 1994,amadini yose,harimo n’intumwa ya Paapa,banditse ibaruwa isaba Leta gushyira ishyaka ry’intagondwa CDR muli cabinet.

kimenyi Gad yanditse ku itariki ya: 14-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka